Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umuyobozi wa Ministeri y'Ingabo z'Igihugu, jenerali James Kabarebe, yasobanuriye abacitse ku icumu uburyo FPR-Inkotanyi ifatanyije n'interahamwe, yakoreye jenoside abanyarwanda.

26 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kuva aho ubucamanza bw'abafaransa butangarije ko bugiye kwubura iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana, abayobozi b'u Rwanda bacitse uruhondogo. Umuntu akibaza icyabahinduye nk'abasazi kuri iyo dosoye niba ntacyo bishisha nk'uko Perezida Kagame aherutse kubivuga!

Nyamara icyo cyemezo cy'abafaransa kirasa n'icyabahahamuye, akaba ariyo mpamvu basigaye birirwa bavuga amangambure kugeza n'ubwo bwabo bivuyemo. Ni muri urwo rwego rero, ejobundi, James Kabarebe ubwo yari imbere y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu ishyirahamwe AERG, mu by'ukuri yabaciriye amarenga, abasobanurira uburyo FPR-Inkotanyi yabakoze munda! Abazi kwumva ubwo barumvise nyine!

Yiha gusobanura ububi bwa Kayumba - birumvikana ko bahagurukiye kumusebya mu banyarwanda kuko ariwe ubashinja imbere y'abafaransa - yaragize ati : " Mugomba kumenya ko imbaraga zo gukora Jenoside zuzuye, murabyumva Abafaransa amadosiye bayahagurukije, biriya bahagurutsa se n’iki, biriya ni ugushaka guhindura ubutegetsi ntakindi. Biriya bagiye muri Afurika y’Epfo bagashaka ibisambo nka ba Kayumba bakamugira inama sinzi ibyo bamusezeranyije niba ari amafaranga kuko na we yabonye ko intambara ze ntaho ziva ntaho zigana, bati ‘noneho bishyire kuri Perezida ya dosiye yo kuvuga abantu 40 ngo barashe indege ya Habyarimana, oya vuga ko ari Perezida, Kabarebe na Kayonga batatu’ nibyo biri bushoboke kuko uwo dushaka ni Perezida. Bagomba kuba baramuhaye amafaranga menshi ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka Perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho Jenoside irabaye.”

Muri iri jambo rya Kabarebe, iry'ingenzi, ni iryo yarangirijeho. Kuko ibindi n'inkibitabapfu, gutekereza ko hagiye kubaho indi jenoside iyobowe na Kayumba! Ariya magambo yarangirijeho n ingenzi kuko yerekana inzira we ubwe yanyuzemo kugirango ahindure ubutegetsi mu Rwanda. Turashishariza abacikacumu kwihuguririra kumenya, uko jenoside yatangiye n'uko yarangije, aho guta igihe baha amatwi n'igihe cyabo umwicanyi kabombo ushakishwa n'ubutabera bw'ibihugu nka Espanye na France.

Perezida Paul Kagame, avuga kuri iki cyemezo cy'abafaransa cyo gusubira mu iperereza ryabo, yigize nyoni nyinshi arabeshya ngo bahaye Ubufaransa uburyo bwose bwo gukora iperereza ryabo bararirangiza, ngo none ntiyumva impamvu babisubiyemo. Ndetse abakangisha gucana umubano nabo nk'uko mushobora kumwiyumvira hano :

Nyamara, Nyakubahwa Perezida w'Igihugu cyacu, uzi kubeshya nk'uko ahumeka, yibagirwa ko amateka atibagirwa, ko rero azamubesshyuza ighe cyose. Kuri iki kibazo cy'iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ndetse n'ibyaha biregwa FPR-Inkotanyi, uwahoze ari umuyobozi w'urukiko TPIR, rwari rushinzwe kuburanisha ibyaha byakorewe mu Rwanda kuva muri 1994, aravuguruza ka Kagame k'umugaragaro:

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Patrick MANIRIHO 30/10/2016 17:26

muri Imbwa mwe mwandika ayamahomvu

Tegurugoli 27/10/2016 15:19

Mwazashatse ibindi mwandika!!! Kuko kwandika president kagame ni uguta igihe twamuhawe n'ijuru kandi ufite gukiranuka no guca imanza zitabera umurwanyije ijuru riramurwanya.bakayumba no france amenyo azashirira munda muzabibona azasaza amahoro kagame wacu kandi acyubashywe!!! Mwaranditse bya nyirabiyoro nabapfumu nibindi ubuse ko amashitani yanyu yari yarababwiye ko umwami azataha ibinyoma byanyu ninda nini zanyu ntibyatumye agwa ishyanga interahamwe zitaha ntakibazo