Mu w'1988 televisyo y'Ubusuwisi yakoze inkuru k'u Rwanda. Umunyamakuru aratubwira u Rwanda nk'igihugu giteera imbere kurusha ibindi byo muri Afrika, umutungo ucunzwe neza, gifite imihanda kurusha ibindi bihugu byo muri Afrika, kandi gifite gahunda ihamye yo gushimangira Umuco w'abanyarwanda, kwiyumvamo ubunyarwanda, kwigira, kwitunga, kwigaza muri byose. Aho guhora dutumiza ibintu mu mahanga!

Ikigarara kandi muri icyo gihe, ni uko igihugu kiri mu ituze, kandi bakaba basa n'aho bishyikira ku bayobozi, batabafitiye ubwoba.

Iyo rero ugererenyije ibyo bihe n'iki turimo, ukumva "imishinga"yose perezida Kagama azana mu banyarwanda ni nk'aho akopera Habyalimana. Gusa ikibazo we afite, ni rubanda rutamwishyiraho, ahubwo ruhungabana n'iyo rwumvise izina. Ubundi ntabwo twavuga ko amukopera, kuko biriya ari ibintu by'ibanze ku muyobozi uwo ariwe wese. Kandi abayobozi baragenda igihugu kigahoraho.

Aha rero tuvuga ko amukopera, ni uburyo bwo gukoba umuco mubi uri bayobozi b'u Rwanda wo gukora nk'aho mbere yabo u Rwanda n'abanyarwanda batabayeho. Abanyarwanda bariho imyaka amagana n'amagana. Kandi ku ngoma iyo ariyo yose, mu buryo, ubushobozi ubuhanga n'amikoro y'icyo gihe, ntacyo itakoze ngo iteze u Rwanda n'abanyarwanda. ISHIMWE KU BAYOBOYE U RWANDA BOSE!

Retour à l'accueil