Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu Rwanda nta mitwe y'iterabwoba ihaba cyangwa ihakorera. Nta munyarwanda ufite iyo ngengabitekerezo. Abayobozi b'u Rwanda nibo basa n'ibyihebe bitunzwe n'iterabwoba.

22 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Abayobozi b'u Rwanda baraziza iki urubyiruko koko ? Ingoma ya Kagame ntinyuzwe no guhotota abanyarwanda, isenye imiryango, yahuka mu babyeyi, ishyamiranya abayarwanda bose. Ubu yiyemeje no kwahuka mu rubyiruko. N'ubundi yari yararugize inkorabusa. None se ko basohoka amashuri ari ibihumbi ntibabone akazi! Ayo mashuri nayo bikaba byaragaye ko bayasohokamo ntacyo bazi! Hagati aho abanyarwanda bakaba badafite mu by'ukuri urwinyagamburiro ngo bahanga imirimo, bashinge inganda! Murumva nyine urubyiruko rushobora kumera kundi gute?

Ariko ibyo bibazo byose birumuvukana ko bijyanye n'imiyoborere y'igihugu. Hariho imiyoborere isa n'aho ifite gahunda yo gukenesha rumwe mu rubyiruko. None rero, nk'uko byagaragaye mu minsi ishize muri za Nyabugogo, urubyiruko rutangiye kurambirwa. Butararengwa n'ikibazo, abayobozi barashaka kubahukamo no kubatera ubwoba. Ni ukuvuga ngo : ubyiruka wese uzagira icyo abaza, bazaza bamurasa bavuge ko ari Elishababu n'ibndi byihebe twumva mu bihugu by'abarabu.

Mwumvise mu cyumweru gishize, abana bane bahasize agatwe ngo bacykwaho gukorana n'imitwe y'ibyo byihebe. Gucyekwaho gusa! Nta no kuvugaga ko byabahamaga. Cyane cyane ko nta perereza ryabaye, ngo itohoza rikorwe ngo abo bana babuzwe. Kwicwa ngo ni uko waketsweho iki n'iki...ni icyaha cya polisi na leta yayitumye. Abayobozi bagomba kuzabazwa abana bana barimo kwica ngo ni uko babacyekaho gukora n'imitwe y'iterabwoba, kandi nta gihamya babifitiye.

Nyarutarama, icyicaro y'abacanyi ba leta, ibagiro ry'abanyarwanda!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article