Abakene bagiye guhagama ingoma ta Kagame. aho kurwanya ubukene, ntako itagize ngo itsemba abakene, ibakukumba mu mihanda, mu mihana no mu mazu, ikabandurira mu buroko no ku Iwawa! Hatavuzwe n'abarobwa mu nzuzi, abandi bakazimira burundu.

Nyamara uko babakukumba, bucya bikubye inshuro incumi bagarutse aho abandi baguye! Byerekana ko ubukene buzuza ubuhuha. Umuntu akaba yakwibaza niba hatarimo ibtego numugambi wo gukenesha abanyarwanda nkana, kugirango ingoma ibine uko igenda yireza abao bantu yagize abatindi urusorongo. Icyo umuntu yakwita jenoside ya bucece, mu ituze! Ariko abazunguzayi nabo kubera ko n'ubundi bihebye nabo bati : "n'ubundi gupfa twaraphuye, tuzakomeza nibashaka bazaze bahuhure!"

Mu buryo bwo kuyishyira muri gahunda rero, ubu ngo bagiye guca amafranga buri abazunguzayi! Amafranga, iyo umuntu abaze, usanga arenze inshuro zingaho igishoro cy'umuzunguzayi ubwacyo. Reka no kubabera muremure, mbahe umwanya mwiyumvire uko byifashe!

Aho abazunguzayi bavuga ko batazuba amabwiriza n'ibyemezo by'abafatiwe, ko bazakomeza uyu murimo ubatunze, kandi ko biteguye no kwicwa n'abayobozi kubera ibyo!

Retour à l'accueil