Nari numvise ikiganiro cya Kayumba. Ntabwo nari nanyuzwe n'amagambo ku ntambara n"ubwicanyi byahekuye u Rwanda n'abanyarwanda. Amagambo yose yabivuzeho nayafashe nko gukina k'umubyimba abanyarwanda bakozwe mu nda, n'abahitanywe! Ibisubizo bye numvaga ntaho bitaniye n'ibyo kagame yatanga abajijwe ibibazo bimwe!

Ejobundi numvise ikiganiro cya Musonera na Ngarambe, cyasaga n'igisubizo gihawe Kayumba, mpita numva ko gucikamo ibice byari ririya shyaka RNC nta kuntu byari kutaba.Kuko, imitekerereze y'ababigize iratadukanye cyane, cyane cyane ku myumvire y'amateka yacu, nk'ijuru n'isi.

Jye ihururiro rishya ryanyuze, kuko bavuga bati : "tugomba gushingira ku kuri.". Ikinyuze rero, ni uko batazuyaje, ahubwo barimo gushyira imvugo mu ngiro. Ingiro kandi burya ibanzirizwa n'imvugo. Iki gitekerezo cyabo cyo guterera akajisho ku mateka yacu - ubu umujinya n'uburakari bisa n'aho byahosheje, imitima ikaba ituje gato - maze tukayibazaho, ni cyiza cyane!

-Byatugendekeye mu mitwe no mitima, ngo dukorerane amahano nk'ariya!

-Ninde watwoheje? Ni kuki twamwumviye?

-Ninde wijanditse mu ikorabara?

-Ninde warifite inyungu yuko abanyarwanda bamarana igihugu kigasenyuka?

-Ni iki twarenzaho kubabarira? Ninde wahanwa?

-Ni iki duhana?

-Ni gute twakwongera kwubaka kwizerana?

Ibi bibazo byose n'ibindi bitekerejweho se ntitwaba duteye intambwe ndende? Ngaho Ihuriro rishya niribigire intego n'ikivi cyaryo! Reka mbereke mwiyumvire iki kiganiro cya Musonera na Ngarambe...

Retour à l'accueil