N’iki cyihishe inyuma y’ibivugwa kuri Mugambira Aphrodis? Igitekerezo cya Kanuma Christophe twifuza gusangiza abasomyi bacu. Inkuru irambuye mushobora kuyisoma hasi y'ki gitetekerezo

"Mu gihe nafunguraga radio imwe yo mu Rwanda numviseho inkuru ivuga ko uyu Mugambira Aphrodis yaba ngo ategeka abakozi ba Hotel ye iri Kibuye gusambana n’abakiliya be. Ubwo nafunguraga ibinyamakuru bikorera kuri net nasanze byagizwe inkuru nyamukuru y’umunsi (TheRwandan, Inyenyerinews, Umuseke, …. Byabitangaje!


Nyamara jye ndabibona ukundi. Twibutse ko uyu musaza yigeze gushinjwa ubuterahamwe ko yagize uruhare mu mpfu z’abatutsi batagira ingano. 2008 yatawe muri yombi afungirwa Muhanga, akajya ajya kuburana Karongi bisa nkaho byari mu rwego rwo kumutesha umutwe. Mu minsi itatu yaburanaga aturutse Muhanga yagezeho yitura hasi kubera isereri bamusuka amazi umusaza arataha muri gereza Muhanga. Igitangaje urubanza rwe rwitabirwaga na General Musemakweli warukuriye inzego z’ubutasi icyo gihe, amakuru atubwira ko atigeze asiba na rimwe. (Harimo tena!).


Amakuru tudafitiye gihamya zifatika yemeza ko uyu musaza yaje kwubakira umujenerali inzu mumugi wa Kigali(Uwo mujenerali mutubabarire tureke kumuvuga amazina kubera impamvu z’umutekano wacu). Mugambira yaje kozwa agirwa umwere arafungurwa asubira iwe Kibuye.
Birashoboka ko abayobozi batari abajenerali baba baramenye “kata” yakinnywe bagashaka nabo kumuvanamo akantu bityo 2009 abashinzwe isuku basuye Hotel yiwe Garden Eden Rock basanga ngo icyokezo ntasuku gifite, Mayor Kayumba Bernard amwandikira amumenyesha ko Hotel ye ifunzwe kugeza amenye ubwenge. Mugambira nk’umucuruzi, utwo dukino yaje kudusobanukirwa Hotel nyuma y’icyumweru cg 2 yari ifunguwe isubira gukora neza.
2016 Mugambira Aphrodis asubiye mu itangazamakuru ashinjwa ibyo batigeze bamushinja kuva cyera (harimo tena!). hari icyibyihishe inyuma byanze bikunze. Hotel ye yubatswe mbere y’intambara kandi kuva icyo gihe irakora kandi igakoresha abakobwa. Kuba noneho agejejwe mu itangazamakuru turizera tudashidikanya ko utwo dukino amaze kuba umurambe watwo araza kureba mumufuka we uko hahagaze yikiranure n’ako kabazo toto kuko na dosiye ya jenoside yaraykibanuye ndetse akaba umwe mubanyarwanda, niba Atari we wenyine, wakurikiraniwe urubanza na Jenerali w’Inkotanyi.


Inzu ngo yubakiye umwe mubikomerezwa yari iyagaciro ka 50,000,000Rwf cg arengaho gato, niko bivugwa!"

Retour à l'accueil