Ejo nibwo Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yari yakoranyije Intore-nterahamwe ze. Ngo zari zimaze iminsi myitozo yo guhohotera abatuvuga rumwe n'ubutegetsi muri Huye!

Nk'uko bisanzwe, amagambo yahavugiwe n'ay'ubwishongozi, ubwirasi n'ubwibone bishingiye ku binyoma. Ariko yaje kugacira, ni ijambo yavuze aningura ariko arimo kunnyega abayobozi b'u Bwongeleza. Kagame yongeye kwrekana uburyo yisumbukuruza cyane kandi akirata agakabya. Aho yumvikanishije rubanda rw'abongeleza rwikijije abayobozi babi mu matora ya kamarampaka aharutse kuba mu cyumweru gishize. Hibutswe ko ayo matora ntaho yari ahuriye n'ubuyobozi bw'imbere mu gihugu cy'abongereza. Ariko kubera ari igihugu kigendera kuri démokarasi, guverinoma ya David Cameron yayateguye ikayatsindwa byabaye ngombwa ko yegura.

Ikindi kandi Kagame yiyibagije yishongora imbere y'urubyiruko, ni uko kamarampaka we yakoresheje ngo imugire umwami ntaho ihuriye n'iyabereye mu Bongeleza! Kamarampaka ye yarayitekinitse, akoresha ikinamico, kandi nta batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bigeze bahabwa ijambo. Mu Bwongeleza, abifuzaga kugumba mu ishyirahamwe ry'ubulayi cyangwa kurisohokamo, bose bari bafite ijambo mu buryo bungana kandi bisanzuye.

None Kagame iyo yishongora imbere y'intore-nterahamwe ze, abihera he?

Retour à l'accueil