Niba hari ikintu giteye ubwoba burenze urugero Kagame n'abambari be, ni ukubona rubanda, cyane cyane urubyiruko rumwihanye rukajye mu mihanda rukigaragambya! Buri wese azi ko ikintu cya kabiri, nyuma ya jenoside acuruza mu Rwanda no mu mahanga ari "ubuyobozi bwiza", ko rero akunzwe n'abaturajye kubera iterambere yagejeje ku gihugu! Bityo rero akaba nta n'umwe mu gihugu wemerewe gusobanya n'iyo ntero, keretse ashaka kunyagirwa n'amasasu cyangwa iyicwarubozo. Kandi ariwe Kagame, cyangwa abambari, ntibahwema kwihaniza abanyarwanda babutsa, batazatinya "kurasa ku manywa y'ihangu", abazarwanya ibikorwa byabo, abazabangamira umutekano, n'ibindi! Ariko mu mvugo zabo, ibi bikaba bigomba kwumvikana ko kurwanya ibikorwa by'amajyambere cyangwa kubangamira umutekano, nta kindi bisobanuye uretse, nyine gusobanya n'iyo ntero. Ni ukuvuga kuyinenga cyangwa kuyivuguruza.

Niyo mpamvu rero agirira ubwoba cyane ikintu cyose cyahagurutsa abanyarwanda b'ingeri zose bakaba bakwigaragambya. Akaba ari nayo mpamvu adahwema igihe cyose afashe ijambo, cyangwa abambari be, kwihaniza abanyarwanda no kubashyiraho iterabwoba! Ariko rero, umenya umuyaga urimo kumuhindurana. Kuko, ngo wirukana umugabo kera, ukamumara ubwoba. None se nawe, abo bategetsi bagenda bidegembya hose ngo amajyamber, amajyambere! Nyamara uruhuri rw'abanyarwanda, ayo majyambere ntibazi aho aherera! Nako bazi ko aho agarukira ni mu tugali tumwe na tumwe twa Kigali gusa, ku bantu bamwe na bamwe b'indobanure z'ingoma! Hanyuma rero ngo bakomeze baceceke, batere intero imwe n'abijuse, bo bicira isazi mu jisho?

Abanyarwanda rero batangiye gushira ubwoba, batangiye kwihagararaho. Byatangiriye muri Nyabugogo. twabonye uburyo ubutegetsi bwihutira kubihosha n'ibitwaro bya rutura by'abapolisi nk'aho bagiye mu ntambara. None ejo byageze mu banyeshuri. Nabo bihoshwa n'ibisasu. Ariko ntacyo bitwaye. Ubushake burahari bwaragaragaye. Ubushake, nta ntwaro n'imwe ishobora kubucubya no kuburandura. Umunsi, kandi uwo munsi nturi kure, abanyarwanda bose bazahaguruka nk'isuri, umwuzure n'umuvumba, kandi nta kintu na kimwe kizabakoma imbere, mpaka bafashe Urugwiro. Abazagerageza kubitambika imberse bose, bazakunkumukanwa na ruhurura, ntibazarabukwa na gato igihiriri kizabaroba iyo bigwa!

Buhoro buhoro nirwo rugendo.

Ibinyamakuru byo mu Rwanda byavuze kuri iyi nkuru : http://izubarirashe.rw/2016/06/gicumbi-imyigaragambyo-yabanyeshuri-yahoshejwe-namasasu-polisi-yarashe-hejuru/

Retour à l'accueil