Abanyarwanda ntituranacyemura ibibazo byacu gakondo bishingiye ku "moko" n'uturere, none ngo hari ababonye ikindi cyuho cy'andi macakubiri! Hari ibintu bigomba kwumbikana kandi bikamenyeka hose mu banyarwanda:

1) Niba hari abashaka kutuzanamo ayo macakubiri ashingiye ku madini, amadini yose mvamahanga mu Rwanda agomba gufatirwa ibyemezo ndetse agahagarikwa. Twifitye ibibazo byacu dusanganywe, ntidushobora kubyongeraho ibyo abogejwe ubwonko n'imico cyangwa imigenzo y'ahandi.

2) Iyobokamana si kibazo cy'abatumwe cyangwa bavuganye n'Imana, ibyo bihanjariko bibwirwa abana bigomba guhagarara. Imana ntawe yavuganye nawe, nta n'uwo yatumye!

3) Iyobokamana rijyane n'umuco na gakondo bya buri gihugu. Kuva na cyera na kare, buru gihugu cyihaye Imihango, Imigenzo, Imiziri n'Imiziririzo ifasha abagituye kugendera mu nzira y'Imana. Iyo mihango n'imigenzo ikagendana n'imico myiza uko yagiye ihangwa n'abakurmbere.

4) Ubundi kwinjira mu idini mvamahanga ni ukwihakana. Ni ukwihana umuco wawe, abakurambere bawe, umurage w'abakurambere urimo nyine na ya mihango, imigenzo, imiziro n'imizirizo baduhangiye kugirango tubeho uko bikwiye dusabanye hagati yacu n'Imana.

5) Kwinjira mu idini mvahamanga ni ukwiyegurira imico y'ahandi. Ni ukwitandukanya n'imihango, imigenzo, imiziro n'imiririzo yawe ukiyegurira iy'abandi : nibwo rero usanga umunyarwanda aho kubaho nk'umunyarwanda mu muco karande n'umurage w'abakurambere be, yiha kubaho nk'abarabu, abayahudi, abazungu, abahindi, abashinwa, n'ibindi ntazi.

6) Abanyarwanda ntitwategereje abarabu cyangwa abazungu ngo tumenye Imana. Igihe kirageze ko abo bose, akenshi baba ari n'abatekamutwe, biha gukwirakwiza inyigisho mvamahanga zoza abanyarwanda ubwonko bahabwa gasopo.

Twibutse ko aya madini ya gikirisitu na kiyisilamu abanyarwanda bayoboka igihiriri, yinjiye muri Afrika no mu birabura mu buryo bubisha: yabanje gutuka abantu ngo ni abapagani n'abakafiri. bityo rero kudutuka gutyo, byabahaga uburenganzira bwo kutugabaho ibitero, kutwica no kudushimuta bakatugira abacakara. Kandi niko byagenze igihe kirekire cyane. Ndetse, mu bihugu bimwe na bimwe, abirabura bakomeje kugirwa abacakara mu izina rya islamu ibyo ni nka Moritaniya, Sudani y'amajyarugu, Niger, n'ibindi bibikora mu ibanga. Hibutswe ko mu izina ry'ubukirisitu, abazungu bagize abacakara bakanakoloniza abirabura ibinyejana bine byose!

Gukomeza kuyoboka ayo madini yadusuzuguye bigeze aho ni ukwitesha agaciro cyane, ibi bikaba bisoburo impamvu abirabura bakomeje gusuzugurwa ku isi yose.

Munyarwanda, mwirabura, ikubite agashyi! Reka gukomeza kwiyoza ubwonko wowe ubwawe!

Retour à l'accueil