Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa, ibisumizi bya Kagame byongeye kwahuka mu bazunguzaji. Ubushize hari taliki ya 8 gicurasi ubwo ibi bisimba byahitanaga umubyeyi n'ikibondo cye. Ibi bisumizi n'intozo zatorejwe kwica rubanda, nta kindi bazi. Kandi nibyo koko ni nabyo, ngo bose n'ubundi ni abacanyi b'abanyamwuga rwose basanzwe bicira leta nk'uko mushobora kubymva hano : http://rwandatekaiteka.over-blog.com/2016/05/abashinzwe-umutekano-muri-nyabugogo-ngo-ni-abicanyi-b-umwuga-ba-leta-kubikiza-ni-ukubaha-amafaranga-n-igituba-ku-bagore-beza.html

Ejo bundi ibi bisimba byongeye gukora ishyano mu bazunguzaji. Twibutse abazunguzaji ari abanyarwanda b'abakene, bagezageza gusahakisha uko babaho bakanabeshaho imiryango yabo, batagombye kwiyandagza. Abenshi akaba ari n'abantu bazira ivangura n'irondakoko ryzanywe n'ingoma ya Kagame.

Cyakora ibi bintu byo kwahuka mu bantu ugakubitwa, abanyarwanda babiherutse mu gihe cya gikolonize aho bagashakabuhake mu kugira abanyarwanda ingaruzwamuheto, bagombaga kubashyiraho iterabwoba. Umuntu akaba yakwibaza niba ingoma ya Kagame ari iya gashakabuhake, abanyarwanda tukaba tutarasobanukirwa!

Icyizere umuntu yagira, kandi twifuza ko gikura kigasagamba, ni uko ubu abanyarwanda batakirebera gusa uburyo bagirirwa nabi. Kuba bahita bigaragambya iyo ziriya nyamaswa nkozi z'ibibi zibahutsemo, biratanga rwose icyizere gikomeye ko ejo n'ejo, iyi ngoma ikomeje kugaraguza agati abanyarwanda ishobora gukubitwa n'itagira amazi. Bazunguzaji namwe baturajye mwese muhozwaho imihini, tubashishikarije kwirengera. Ingegera zitwaza ubutegetsi zikabahohotera, namwe mugomba kuziritura, mu buryo ubwo aribwo bwose bubashobokeye.

Aho bigeze aha birahagije, ntabwo dushobora kwubaha cyangwa gukunda ubuyobozi butatwubaha cyangwa butadukunda!

Retour à l'accueil