Amarorerwa ahaerutse kubera muri Nyabugogo aho umubyeyi Tewodoziya Uwamahoro yishwe izuba riva, ntararangiza kudutangaza no kudutangariza akari i Murori. Yahaye umwanya abanyarwanda wo kwinigura, none nabo nta kabanga bakeneye guhisha.

Twari tuzi ko uriya mubyeyi atapfuye wenyine, ahubwo bamwishe bamaze no kumwicira umwana. Aka ni akantu abantu benshi batigeze batindaho, kandi mu by'ukuri ingunga imwe, ku mannywa y'ihangu, harishwe umwana na nyina, imbere y'imbaga y'abanyarwanda.

Mu majwi atari make yafashwe ariya marorerwa akimara kuba, ubu rero, turagenda tumenya n'ibindi bintu byinshi cyane by'agahomamunwa! Hari amajwi ubu yumvikana aho abazunguzaji batumenyesha ibintu byanagombye guhirika leta, cyangwa bikagira ingaruka mbi cyane ku bayobozi, iyo tuza kuba turi mugihugu kigendera ku mategeko no muri démokarsi, kandi gifite abayobozi bubaha abaturage bacyo. Muri ayo majwi, harumvikanamo ibintu bitatu by'ingenzi biteye impungenge no kwibaza.

1 - Abitwa ko bashinzwe umutekano n'isuku muri Nyabugogo ni abicanyi b'umwuga

Nk'uko byumvika mu buhamya butangwa n'umwe mu bafashwe amajwi, icya mbere ngo ni uko bariya bicanyi bo muri Nyabugogo ari abicanyi b'umwuga, ngo bari basanzwe bicira leta. Umutangabuhamya, aramenyesha ibintu bibiri biteye amatsiko : (1) muri bo, nta n'umwe ngo utarishe umuntu muri leta. Niba byumvikana neza, ni abanyamwugaba leta ikoresha mu kwikiza abi abo idashaka. Ni ukuvuga ngo, bazanye inkormaraso ruharwa kubuza amahoro abantu bishakishiriza amaramuko. Kubera rero iyo ntera babarizwamo, bariya bicanyi bakorera leta. Ni leta yabohereje. (2) Ikindi kandi gishimangira icya mbere ni uko nyine ari abicanyi b'abanyamwuga ku buryo bazi gukubita mu cyico. Ngo bakubita rimwe, ntibahusha. Bisobanura ko bahawe inyigisho n'imyitozo bihagije badashobora gutangwa n'ubunoetse wese, uretse leta.

2 - Batunzwe no kwambura no gusahura abaturage

Ukurikije ubuhamya buri muri aya majwi, ibi bisumizi nta wundi mushahara bigira cyangwa byemereye uretse uwo kwambura abaturage utwabo. Ngo batunzwe no kugenda ku bazunguzaji babambura utwabo, mbese akazi kabo n'ako kwambura no gusahura abantu, mu buryo bigaragara ko babiherewe uburenganzira. Ni nko kuragiza ibirura intama, ukabiha uburenganzira bwo kwihemba buri munsi mu mukumbi biragiye !

3 - Ngo iyo uri umugore mwiza ufite agasura, "bakwaka igituba"

Icya gatatu, gishobora kuba ari nacyo giteye impungenge kuko ari igikorwa gisa n'ikibereyeho kwandagaza, gusuzugura no gukoza isoni abantu ni uko - nkoresheje amagambo y'umutangabuhamya - iyo uri umugore bakugendaho bakakwaka igituba, utagitanga nabwo bakakugendaho mpaka bakwishe! Umutangabuhamya ati : abagore bacu barabamaze! Aha ni ukuvuga ngo, abagore bahagorerwa uburyo bwinsi: batanga amafaranga, bakamburwa ibintu nk'abandi bose, ariko bo bakanahatirwa imibonano y'ibitsina batifuje!

Iki kintu cya gatatu giteye isoni n'impungenge by'umwihariko, mu gihugu cyiyemeje kwimakaza umwari n'umtegerugori. Kwumva inkozi z'ibibi zikorera inzego z'igihugu arizo zirirwa zisambanya ku ngufu abanyarwandakazi ni agahomamunwa! Ntabwo abayobozi bashobora kuvuga ko batazi icyo kibazo. Ahubwo iyo tureba uburyo bitwaye muri iki kibazo, nta wabura kuvuga ko bakingiye ikibaba ziriya nkuzi z'ibibi, ndetse ari nabo babashumurirza ziriya nzira karengane mu buryo nyinye bwo kuzinura abazunguzaji gukora akazi kabatunze dore ko abenshi ari abagore!

Buri munyarwanda n'umunyarwandakazi aho ari hose agomba kwamagana iyi myitwarire y'abayobozi, basa n'aho baha uburenganzira inkoramaraso zibakorera gusambanya ku ngufu abari n'abategarugoli bo mu Rwanda.

Ubwanditsi

Retour à l'accueil