Umukuru w'igihugu Pahulo Kagame yaragenze arabona! Kuva yagera ku butegetsi, yigize akari aha kajya he, yigira indwanyi y'akataraboneka! Ndetse yakunze kugaragaza ko nta rundi rurimi yumva uretse urw'amasasu.

Ni muri urwo rwego rero, kuva yagera ku butegetsi, amaze gutsemba impunzi z'abanyarwanda muri Kongo (soma hano ubimenye : https://www.hrw.org/fr/news/2010/10/01/rd-congo-questions-et-reponses-sur-le-rapport-de-mapping-des-nations-unies-sur-les) yavogereye icyo gihugu akakigira agatobero n'akogero k'uburimiro akoresheje udutsi tw'amandi tunyuranye. Akanyuma kazwi muri utwo dutsiko ni akari kariyise M23 (http://www.lexpress.fr/actualite/monde/afrique/rdc-les-raisons-de-la-defaite-du-m23_1296943.html) kakubitiwe ahareba inzega n'ingabo za Monusco cyane cyane izigizwe n'iza Tanzaniya na Afrika y'Epfo.

Kuva icyo gihe, Kagame ntiyahwemye gushakisha ahandi yajya kurwana, dore ko ngo aba aribwaribwa! Yabanje kwiyenza kuri Tanzaniya, dore yari anayifitiye umujinya kubera ko yari yamwirukanye muri Kongo! Ariko Tanzaniya yamweretse imirya n'imitsi maze aranuna! Ariko ntyagarariye aho!

Nibwo yagize igitekerezo cy'ubusazi cyo kwendereza u Burundi! Ariko u Burundi si Kongo! U Burundi ni igufka rishobobora kumuhagama ndetse rikamuniga agaheramo umwuka. Yiyibagije ko u Burundi n'u Rwanda ari amaraso n'umubiri umwe, ko tuziranye imbere n'inyuma! Mu nyandiko mushobora gusanga hasi aha, u Burundi burumvisha Kagame ko butari ifka rimirika bunguri ! http://presidence.gov.bi/IMG/pdf/memorandum_-_actes_d-agression_du_rwanda_contre_le_burundi.pdf

Retour à l'accueil