Ninde wakwihandagaza akavuga ko uyu mugabo atavuga ukuri. Abakurambere nibo baciye umugani bati : "kudakubita imbwa byorora imisega". Kuva cyera kwose, abanyarwanda nibo bimika ingoma z'impotozi. Kuko bemera bagarira umwanya wose n'igihe cyose, inkomamashyi, abidishyi, abakombambehe n'abaryankuna bafite inyungu zo kudahindura ibintu.

Erega guhindura si uguhindura abantu cyangwa ingoma gusa! Ibyo duhora tubikora! Twahinduye imirishyo y'ingoma za cyami dushyiraho iza repubulika. Muri repubulika twahinduye abantu! Nyamara ibyo byose ntacyo byatanze gishya, ahubwo ibintu, iyo urebye, byagiye bisubira irudubi, ubu noneho tukaba tugeze ku manga!

Guhingura kwa nyabyo rero abanyarwanda dukwiye kwitega ku bayobozi ni imihindure y'imyitwrire n'imyifatire. Dukeneye abayobozi bubaha kandi bakunda abanyarwanda nta vangura! Abayobozi bakunda igihugu nta kwibwira ko bagikunda kurusha abandi, nyamara ari amaco y'inda, birirwa bagisahura. Reka twumve ijambo ry'uyu mugabo! Mushobora kurisanga aha : http://www.inkubiri.org/index.php/sw/amakuru/afurika/180-abanyarwanda-nitwe-ubwacu-twimika-abanyarugomo-e-ndahayo

Retour à l'accueil