Kagame yamariye abanyarwanda ku icumu, ibyo ntibikiri ibanga! Ubundi yaramenyereye gutsemba abanyarwanda mu bwiherero bw'amanama ingabo ze zatumizagamo abaturage ku ngufu, bamara kuhagera zikabatikiriza aho. Ariko kamere mbi y'inywamaraso yaramwangiye, mbere y'uko ajya gucura inkumbi mu cyahoze ari Zayire, abanza kwerekanira umugambi we mubisha i Kibeho. Kibeho rero ni imwe mu nkuru mbi isa n'icyasha kizamuhagama, we n'umuryango we n'ingoma ye, ibihe byose n'iteka ryose, ubuzira herezo.

Retour à l'accueil