Ubutegetsi bwaPaul Kagame, bukomeje gushakisha uburyo bwose bwo kurasa abanyarwanda ku mannywa y'ihangu: ngo muri Musanze 13 bakekwaho gutunga imbunda n’amasasu bitemewe n’amategeko bashyikirijwe ubushinjacyaha

Abantu 13 bakomoka mu karere ka Musanze bari mu bafashwe batunze mu buryo butemewe n’amategeko, imbunda 8 n’amasasu asaga 600 bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha. Ku ikubitiro babiri muri bo bemeye uruhare rwabo muri iki gikorwa ngo bemeye icyaha nk’uko byatangajwe na Supt Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Bakekwagaho gutunga imbunda n’amasasu. Ejo twabashyikirije ubushinjacyaha barimo gukorerwaho iperereza.”

Hitayezu yakomeje avuga ko, amakuru y’izi mbunda yatanzwe n’umuturage w’inyangamugayo mu mikoranire myiza na polisi, watanze amakuru ko akeka mu rugo rumwe amasasu, polisi ihasanga n’imbunda.

Umwe mu batunzwe agatoki ngo yahise yemera ko atunze imbunda n’amasasu ndetse atanga amakuru n’ahandi hari izindi ntwaro n’amasasu.

Mu mukwabu wakozwe na polisi ngo hafashwe izigera ku munani n’amasasu 555 hatarimo ari muri magazine (Chargeur) y’izo mbunda zo mu bwoko bwa AK 47.

Abafashwe kandi berekanye n’abo bajyaga bafatanya muri iki gikorwa cyo kuzana imbunda baba bahawe na FDLR. Hitayezu ati “Harimo ababyemera n’uko babonanye n’abayobozi bo muri FDLR kuko bazibasabye bakazibaha bakajya kuzifata.”

Izi mbunda ngo zicishwa mu misozi miremire yo mu Kinigi zikinjizwa muri Musanze.

Nk’uko byanavuzwe kandi ngo mu bafashwe harimo n’umwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda wendaga kujya mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro Darfur.

Kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi yavuze ko harimo bamwe mu bahoze mu bacengezi batashye bagaca mu ngando n’abaturage.

Harimo ababyemera uko babonanye n’abayobozi bo muri FDLR ari bo bazibasabye, barazifata.

Mu bafashwe kandi barimo umuyobozi wari ushinzwe umutekano muri umwe mu midugudu wo muri aka karere, wari ufite amakuru y’itungwa ry’izi ntwaro ariko ntayatange.

Izi mbunda zafashwe mu gicuku cya tariki ya 15 Mata 2014, ku muturage utuye mu mudugudu wa Rukereza, mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza. Ku ikubitiro hafashwe imbunda eshanu nzima.

Muri icyo gihe bikimara kuba, mu kiganiro kuri telefoni na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, ntiyeruye ngo atangaze ko izi ntwaro zafashwe, ariko akavuga ko hari gukorwa iperereza kuri aya makuru, ati “Turacyari kubikurikirana nzababwira.”

Umuvugizi wa Polisi yagaragaje ko kuba iperereza rigikorwa bitakoroha gutangariza abantu ndetse n’ibyafashwe muri rusange, gusa mu magambo make yemeza ko icyo kibazo cy’imbunda gihari yagize ati “Yeah” bisobanuye “nibyo”.

Aya makuru y’ifatwa ry’imbunda mu rugo rw’umuturage, aje akurikira itabwa muri yombi rya bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri aka karere, bakurikiranweho gukorana n’umutwe wa FDLR.

Akarere ka Musanze kagiye kibasirwa n’ibitero bikoresha intwaro za gisirikare, harimo n’icyagabwe mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere kigahitana umwana yareraga.

Nyuma y’ibi bikorwa bamwe mu bayobozi barimo ab’imirenge bagiye bemera uruhare rwabo mu gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Komereza hano usome inkuru irambuye : http://www.isangostar.rw/spip.php?article405

Retour à l'accueil