Gahunda ya kurasa abanyarwanda ku manywa y'ihangu, yatangijwe kuri iki cyumweru, nyuma y'icyumweru kimwe gusa, P Kagame ayitangije ku mugaragaro i Nyabihu.

Ukekwa kuroga General RUVUSHA Emmanuel, yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.

Nyuma y’inkuru twabagejejeho yo kurogwa kwa General RUVUSHA Emmanuel, Amakuru atugeraho aravuga ko ukekwaho kuroga General Ruvusha Emmanuel na Gitifu w’Akarere ka Gicumbi wakoraga muri Motel iherereye muri ako Karere ka Gicumbi n’abo bari kumwe basangira, yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka abashinzwe umutekano.

Nkuko amakuru avuga ko iki gikorwa cyabaye agagana isaa yine za mu gitondo ubwo uyu warashwe witwa Eric Hashakimana ufite imyaka 26 wakoraga mu cyocyezo cy’iyi motel, yari yemereye polisi ko ari we waroze General Ruvusha na bagenzi maze abemerera ko agiye kubereka aho yakuye ibirozi mu Murenge wa Kageyo muri Centre y”ubucuruzi ya Rukomo, maze agerageza gusimbuka imodoka ya Polisi ahita araswa agwaho, nkuko byemejwe na ACP Damas Gatare, umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda. Yagize ati :” kuri uyu wa 15/6 ahegera saa yine za mu gitondo Eric Hashakimana ubwo yari agiye kwereka itsinda ry’abashinzwe iperereza aho yakuye uburozi muri centre ya Rukomo, Akagali ka Nyamiyaga Umurenge wa Kageyo yasimbutse imodoka yari imutwaye agerageza gutoroka, umupolisi aramurasa agwa aho”.

Uyu Eric Hashakimana akekwaho kuba yararoze Jenerali Ruvusha Emmanuel ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro rigizwe n’inkoko yokeje n’ibiyeherekeje ariko rihita ribagwa nabi bava aho ngaho bajya kwa muganga.tariki ya 01/06/2014. Uyu warashwe Eric Hashakimana ukekwaho uruhare mu kotsa inkoko bikekwa ko yari iroze yaba afitanye isano ya hafi na FDRL. Akaba ari mu banyarwanda baje bavuye muri FDRL naho se umubyara we akaba akiri muri FDRL mu mashyamba ya Kongo.

Komereza hano usome inkuru irambuye : http://www.makuruki.com/spip.php?article384

Retour à l'accueil