Aho iyi nkuru ikomoka : http://www.leprophete.fr

 

uru-ruganda-rubangamiye-abaturage-cyane-rukwiye-gufungwa-cgKagame yubatse uruganda ku muhanda Gitarama-Ngororero nko mu birometero bitanu uvuye mu mujyi wa Gitarama. Urwo ruganda rusya amabuye y’imitsimbi rukanayacukura. Aho ruherereye ni ku musozi wa Nkoma, aho bakunze kwita kwaNkoma ya Nkondogoro, akagari ka Tyazo, umurenge wa Muhanga, akarere kaMuhanga, intara y’Amajyepfo. Akaba ari ahahoze ari segiteri Mata, kominiMushubati, perefegitura Gitarama.


Iyo uhagaze ahirengeye ubona uyu musozi wa Nkoma wapfukiranwe n’ibyotsi n’ibikungugu by’uru ruganda, ingo zazimangatanye. Usanganirwa kandi n’urusaku rwinshi rw’ibimashini bihinda, bitogota cyane. Abaturage baho bavuga ko bagiye gupfa urupfu rubi bazira guhumanywa n’uru ruganda Kagame n’umugore we Jeannette Nyiramongi bubatse hagati y’ingo zabo.


Mu masaha ya nyuma ya saa sita bwo, uterwa ubwoba n’urwamo rw’intambi zituritswa n’uru ruganda. Izi ntambi zitumbagiza amabuye menshi mu kirere yaka umuriro yahindutse ibishirira, aho amanukira ku mazu y’abaturage akayasenya naho ugize ibyago rikamugwaho rihita rimwahuranya. Kubera gutinya Kagame, baba abayobozi b’inzego z’ibanze, baba abanyamakuru batandukanye babwiwe iki kibazo ntawigeze akigeza ibukuru cyangwa ngo agitangaze, bararuciye bararumira.


Abaturage baturiye uru ruganda no mu nkengero zarwo bavuga ko imyotsi n’imikungugu byarwo birimo kubahumanya ku buryo bamwe mu bahaturiye batangiye kurwara igituntu kandi n’umubare w’abacyandura bo muri ako gace ukaba ugenda wiyongera. Benshi mu baturage baho kandi barwaye inkorora n’ibicurane bidakira, bahora bakonkoma. Kubera urusaku rw’ibimashini rukoresha n’intambi ruturitsa, bamwe mu baturage baho barwaye indwara z’umutima no kwikanga ubusa. Abaturage bemeza ko izi ndwara ari ingaruka mbi zituruka k’uru ruganda rwa Kagame. Hari kandi n’abaturage bagiye bakomeretswa n’amabuye aturitswa n’uru ruganda.


Uretse indwara, uru ruganda rwateye abaturage b’aka gace ubukene kuko intambi zituritswa n’uru ruganda zabasenyeye, inzu zirava ndetse hari n’izenda guhirima. Ikindi ngo izi ntambi zituma batikorera imirimo uko bikwiye kuko iyo zigiye guturika basabwa kuva aho batuye bakajya kure yaho, uwakoraga umurimo arawuhagarika.

 

Kanda hano link niba usaha kurangiza iyi nkuru


Retour à l'accueil