Umunyamakuru Dominiko Makeri yashimuswe n’abantu biyita abapolisi nyuma baza kumuta mu nzira
29 juin 2010
Sources: link
Dominiko Makeri, Umunyarwanda uba muri Uganda akaba yarahoze ari umunyamakuru
aherutse gushimutwa n’abantu biyitaga abapolisi bamubwira ko bamuzanye mu Rwanda, bageze aho baza kumujugunya mu nzira kuko bakekaga ko bafatwa.
Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Dominiko Makeri yatangaje ko abantu bane baje bagakomanga iwe nijoro, bagaterera ibintu hejuru bashaka pasiporo ye, baza kumubwira ko ari abapolisi baje
kumujyana mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko abo bantu bamutwaye, bageze mu nzira baza kwibuka ko hari umudamu watabaye ubwo bahondaga ku rugi rw’uyu munyamakuru, uwo mudamu rero ngo akaba yaranditse nimero z’ikinyabiziga
cyari kibatwaye. Aho babyibukiye ngo bahise bata umuhanda bamujyana ahantu kure cyane barahamuta, bamubwira ko bitarangiriye aho ko bazagaruka.
Gusa n’ubwo yemeza ko bamwe muri abo bantu ari Abanyarwanda kuko bavugaga ikinyarwanda, Dominiko Makeri yatangaje ko ibyo bintu ntaho yahera avuga ko leta y’u Rwanda ibiri inyuma, ngo kuko ntacyo
yaba imushakaho.
Twabamenyesha ko abo bantu batari bafite gahunda yo kwiba kuko nk’uko abivuga ngo n’ubwo umwe muri bo yaguye ku mafaranga ubwo bashakaga pasiporo akayakubita ku mufuka ariko ngo wabonaga uwo
bashakaga ari we kuko nta kindi kintu batwaye.
SHABA Erick Bill