Sources : link

images-copie-6Abashinzwe ubwanditsi bangejejeho amazina n’umubare w’abamaze kwiyandikisha kuba abayoboke ba RDI : 6872, bari mu Rwanda no mu bihugu binyuranye. Uku kwiyandikisha kugikomeza kwerekana ko Abanyarwanda benshi aho bari hose bafite inyota n’ubushake bwo gufatanya bagashyigikira ibitekerezo byiza n’amahame ngenderwaho ya RDI-Rwanda Rwiza, kugira ngo hashyirwe ho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.

Politike dukora si iyo gukiranura intambara y’amoko n’uturere ikunze gufata igihe kinini mu mibanire yacu. Intambara y’amoko ntizarangizwa no kuyarata iteka aho turi hose, bamwe tuganya mu gihe abandi twishongora duha abaganya urwamenyo. Iyi ntambara izakizwa n’urubyiruko ruzazana ibiterezo byubaka Urwanda rushya, Urwanda rutarobanura.

I. KUMENYA NEZA IBYO DUSHAKA KUGERAHO

1.Politike si urusimbi (muzungu anarara), cyanga gatebe gatoki

Politike ntikorwa mu kajagari, kandi twese ntidushobora kuba abanyapolitike. Politike si umukino w’amagambo, amangambule cyanga amayeri, bamwe bumva ko ari umukino wakinwa n’ubonetse wese. Politike ni ubuhanga buhanitse kimwe n’ubundi buhanga muzi bushingiye ku bitekerezo bitomoye, kandi bifitiye Abenegihugu akamaro. Politike kandi yakozwe kuva abantu babaho, ariko abayigizemo uruhare runini rw’ingirakamaro mu mateka ya “Muntu” ni Abagereki n’Abaromani. Politike ni ibitekerezo bishingiye ku mpano imeze nk’ubuhanzi no kugenekereza ku buryo butagirwa na bose. Nk’uko tutaba abahanzi twese, nibyumvikane bityo ko twese tutaba abanyapolitike.

Aho politike itandukaniye n’ubuhanzi bundi (art) ni uko abashaka kuyikorera mu ruhame bagomba kwubahiriza amategeko ashyirwaho hakurikijwe ibyifuzo bya rubanda, agashyirwaho ku buryo bwubahiriza amatwara ya demokarasi. Ayo mategeko agomba kwubahirizwa n’abakora politike, bakamenya ko bagomba kuyivamo batarahemuka, cyanga batarananirwa cyanga se ngo basige incyuro nk’izo tubona muri Afurika, incyuro n’umurage mubi bishingiye ku bujura, kwica abo mutavuga rumwe, gufata umutungo w’igihugu ukaba uw’umuryango n’udutsiko tuwushyigikiye. Ariko igikomeye cyane kandi giteye ishozi kikaba kugundira ubutegetsi bufatwa nk’ ingwate cyanga umurage, bikajyana no kwirengagiza ko urubyiruko rukenera ko ibintu bihinduka nk’uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

2.Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, ubwicanyi n’ubujura

Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu aho buva bukagera ni ngombwa, ndetse bigomba kuba inshigano bikaba na rimwe mu mahame akomeye Abanyarwanda bagomba gushingiraho bakora politike yo mu gihe tugezemo.

Ntabwo byakumvikana ko Abanyarwanda mu myaka yashize baba barahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Habyarimana noneho ubu bakavunira agati mu ryinyo, bakemera bucece ubutegetsi bw’igitugu ntangere bwa Perezida Pahulo Kagame. Kuba uyu muperezida ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi, ushyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bidutera kwibaza. Twibaza niba ibi bihugu byombi bitatubeshya ko bishaka ko demokarasi yamamara mu Rwanda, kandi ku rundi ruhande bikarenga bigashyigikira Kagame bizi neza ko ari umukurankota yo gusogota no gukomeretsa abenegihugu bamurwanya abo aribo bose n’aho baba bari hose. Iki si ikinyoma gusa, ahubwo bisa na politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugira ngo barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi.

2.Igihe cy’abato kirageze (It is your time now or never)

Uko tubyibazaho, Perezida Kagame we yumva afite icyizere cy’uko ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye, ko kubera iyo mpavu azaramba nta nkomyi. Ariko niyibuke ko igihugu ari icyacu, ko Urwanda atari koloni cyanga indagizo yashinzwe n’Amerika cyanga Ubwongereza. Kukibohoza ni inshigano ikomeye ya buri Munyarwanda.

Niba Perezida Kagame ari ko abibona aribeshya cyane. Kubera ko uko tubona ibihe bigenda bisimburana, birerekana ko ibitekerezo by’abasore, inkumi, ingimbi n’abangavu birimo bifata indi ntera n’umuvuduko udasanzwe usa n’uw’itumunaho ry’igihe tugezemo cya internet. Bityo bikaba bigaragara ko abato batazemera gucecekeshwa ubuziraherezo, cyanga ngo bemere kubeshywa « n’abaherwe » bavuga ko Urwanda ruzahinduka Singapour cyanga Dubayi. Ibi bivugwa « n’Abassajya », bo bibwira ko tutazi amayeri yabo yo gusahura igihugu, no gukenesha rubanda mu gihe bo bashaka gukira no kwitwara « kinyamerika », ubu abana babo bakaba ari yo biga, igihe abacu biyahura kubera ko Leta yabimye amafaranga yo kwishyura ishuri kandi baratsinze ibizamini.

Ni uko rero ubu imigi y’igihugu “Abassajya”barayigaruriye, imirima yahoze ari iya rubanda (ari abishwe, abafunzwe, cyanga abahunze) bayihinduye za « farms » bigana za« ranches » z’abakire bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibikingi byarongeye biragaruka. Ibyaro byabaye amatongo, abaturage bazinze inkoba z’innyo, inzara iranuma, basenyewe amazu ngo bazahabwa amabati, abandi barunzwe mu midugudu imeze nka za « bantoustan » zahoze muri Afurika yepfo igihe cya « apartheid », mu gihe « Abassajya » babuza abatindi batagira inkweto kwinjira “New Kigali” yigaruriwe n’abifite.

4.Akamo ntakamaro, ubumwe buraruta

Nyamara n’ubwo tuvuza akamo kavanze n’induru ndende nk’abakurikiwe, nibwira ko tutikosoye byazatugora cyane kurwanya politike y’igitugu ya Pahulo Kagame, politike tuzi neza ko ishingiye ku nkota n’icumu, umuheto n’imyambi byo kurimbura abamuhangara, ikaba ishingiye ku bikorwa by’umurato mu gihe abatishoboye bishwe n’ubukene n’agahinda ko kutagira kivurira. Kugira ngo tumurwanye abyumve biradusaba igihe cyose ko tutashingira politike yacu ku magambo agamije gusebanya gusa, kuvuga ibyo tudafitiye gihamya, guteza urubwa, guharabika no guharabikana, kwicamo uduce igihe bitari ngombwa, kwiyemera no kwirata, kwigira intore za politike tuzi neza ko nta mutoza mu bya politike twigeze, kubeshyera abandi no kwibeshya turwanya abo twagombye gufatanya nabo, gukora politiki isa n’iyo gukora ubucuruzi bw’ubuconco n’ubucogocogo dutatanya ibitekerezo aho kubishyira hamwe, gukangata no kwiha ibigwi tutigeze, kwiha ibyubahiro bitadukwiye n’ibindi, n’ibindi.

Ntabwo iyi ari yo politike yagombye kuranga abashaka gukora politike yo mu gihe tugezemo. Ubu sibwo buryo bwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku bwicanyi, guhotora no gufunga abatavuga rumwe nabwo, ubutegetsi bushingiye k’ubujura no gusahura igihugu, bushingiye ku bwibone, ku buryamirane, ikinyoma, kwirundaho umukiro n’ibyiza by’igihugu, ubutegetsi bushingiye kuri jenoside y’Abatutsi bwagize igikoresho cya politike mpuzamahanga n’igikangisho ku baburwanya bose, ubutegetsi bwihaye  kwitwaza ubwoko bw’Abahutu bukabashyira mucyo twakwita“ntera rukomatanyo » bukabahekesha inyonjo y’ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya jenoside bwemeza ko Abahutu baremwe bafite ubwicanyi muri kamere yabo ya gihutu; ubutegetsi bufata Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya jenoside ya 1994 ( ni ukuvuga Abatutsi batigeze baba impunzi) bukabagira ibikoresho, bukabahindura ibitambo bya buri iteka; ubutegetsi bubeshya Abazungu b’injiji ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwarangiye, bukabikora burundanya Interahamwe z’umurato kimwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (bananiwe intambara y’ishyamba) bubingingira kuza kubana n’abo bahekuye.

5.Ubundi gukina neza ni ugutsinda

Kugira ngo turwanye neza ubutegetsi bw’igitugu tugomba kuba dufite umugambi twumvikanyeho wo kubutsinda. Tugomba kureka gukora politike yo gutera ibiremo (bishaje). Tugomba gushaka uburyo bushya (innovation) bwumvikanyweho bwo gutsinda ubutegetsi bw’igitugu tugahindura imiyoborere y’igihugu, tugatanga ituze n’amahoro mu Benegihugu tudashigiye ku bwibone, amoko, uturerere n’udutsiko tw’inshuti zacu gusa.

Tugomba gushaka uburyo bwose politike yashingira ku bitekerezo bishya, igashingira ku muco uranga Abanyarwanda mu mibanire yabo ya kinyarwanda, tukibukiranya amateka aturanga, tukavugisha ukuri, tugashaka inzira igororotse yatugeze ku mutekano mu gihugu no kuri buri wese, ituze mu gihugu rikaba indamutso, n’ubwigenge ku giti cy’umuntu, kandi byose bigakorwa mu mahoro n’ubwubahane byerekana ko turi« abanyapolitike b’abanyabwenge ».

Koko turambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame n’agaco ke bukomeje kurenganya Abanyarwanda mu buryo bunyuranye no gusahura igihugu izuba riva. Inzira twahisemo yo guhangana n’ubwo butegetsi kugeza buvuyeho si ugufata intwaro zimena amaraso y’Abanyarwanda.

Inzira ikwiye ni uko Abanyarwanda twakwiyemeza gushira ubwoba maze tugahagurukira rimwe tukabwira Perezida Kagame ko tutakimukeneye nk’umuyobozi wacu,tugakora "popular revolution" "révolution populaire" ariyo revolisiyo idusaba gushira ubwoba tugahangana twiyemeje ko bibaye ngombwa twatanga n’ ibitambo ariko tukibohoza cyanga tukabohoza abazavuka, iyo ni « revolisiyo ya rubanda ». Revolisiyo ya rubanda izikora kandi igihe kirageze, keretse agatsiko kari ku butegetsi muri iki gihe kemeye kuvugana n’abahanganye na ko bakarebera hamwe imiyoborere y’igihugu cy’Urwanda mu gihe kiri imbere.

Nyamara ariko ibya revolisiyo ya rubanda ntitwabikora mu buhubutsi, tugomba kubyitegura bihagije. Nkaba rero nsanga nta kundi twabyitegura uretse kwinjira muri Club RDI, tukahavugira akarengane Pahulo Kagame na FPR badukoreye kandi bagikomeje kudukorera, tukanoza neza umugambi w’uko dushaka ko mu gihe kiri imbere igihugu kitayoborwa n’agatsiko karangwa n’ubwicanyi n’ubujura, bikaba bidusaba ko duhabwa amahugurwa mu by’amateka, uburere mboneragihugu no muri politiki, hanyuma tukabona guhaguruka tugahangana n’iriya ngoma ikomeje kwerekana ko nta cyiza izageza ku Banyanrwanda.

II.DORE UKO CLUBS RDI ZIGOMBA KUBA ZITEYE

Kugira ngo Abayoboke ba RDI batangize Club RDI hagomba ibi bikurikira :

1. Buri muyoboke yiyandikisha ku giti cye, akavuga muri make icyo akora cyanga icyo yakoraga, agatanga na aderesi ye. Abyoherereza Ubuyobozi bukuru bwa RDI kuri aderesi internet rdirwandarwiza@yahoo.fr.Ubwanditsi busubiza buri muyoboke akamenyeshwa ko umwirondoro we washyitse.

2. Club RDI igirwa n’Abayoboke kuva ku 8kugera kuri 80. Iyo barenze uwo mubare icyiza ni uko bakora indi Club RDI kugira ngo babashe kumenyana no gukorana neza bihagije.Ngo “umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.

3. Club RDI imaze gushingwa, isaba urupapuro rwo kwemerwa. Umuyobozi mukuru wa RDI ni we usinya urwo rwandiko rwemera Club nshya. Club idafite urwo rwandiko ntishobora gukora mu izina rya RDI Rwanda Rwiza.

4. Abayoboke bagize Club RDI bitoramo abayobozi 3 mu bwisanzure: Umukangurambaga (Animateur), Umwanditsi (Secrétaire), Umubitsi (Trésorier)). Abatowe bamenyeshwa ubuyobozi bukuru bwa RDI.

5. Iyo abayobozi ba Club iyi n’iyi bafite ibyo banengwa mu mikorere yabo, Ubuyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza bushobora kwandika urwandiko rubakuraho icyizere, bugasaba abagize iyo Club kwitorera abandi bayobozi.

6. Ubuyobozi bwa RDI Rwanda Rwiza buzohereza INTUMWA IDASANZWE ishinzwe gufasha Clubs RDI ziri mu karere kamwe. Ni umuhuzabikorwa (Coordinateur). Umuhuzabikorwa ntasimbura ubuyobozi bwa Club RDI, nta n’ubwo yivanga mu mikorere yayo. Icyo azaba ashinzwe ni ukwita ku migendekere myiza y’ibikorwa bya Club RDI no kumikoranire myiza hagati ya Clubs ziri mu karere kamwe.

III.IBYEREKEYE IBIKORWA BYA CLUB RDI

1. Guhuza kenshi abayoboke ba RDI: Buri Club ikora inama nibura kabiri mu kwezi. Bashobora no kuyikora buri cyumweru,abayoboke baramutse babyumvikanyeho. Inama ishobora kubera mu ngo z’abayoboke, ikagenda yimuka. Iyo bidashoboka bumvikana aho bazajya bahurira.

2.Inshingano y’ibanze ya Club-RDI ni ugucengeza mu bayoboke ba RDI indangagaciro zizubakirwaho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.

Iz’iz’ingezi muri izo ndangagaciro ni izi zikurikira:

(1) Kumenya no kwemera amateka y’igihugu cyacu,

(2) Kwihatira kuvugisha ukuri no kurwanya politike yo guharabika

(3)Guharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (Liberté)

(4)Gushyira imbere inyungu rusange (intérêt général),

(5)Kwimakaza ubutabera no guca umuco wo kudahana abakoze ibyaha

(6)Gukunda igihugu no kucyitangira igihe cyose

(7)Gusobanukirwa nibyerekeye demokarasi no kwemera kujya impaka ntakurwana,

(8)Gucengera imikorere mibi yubutegetsi bwigitugu no kuburwanya twivuye inyuma

(9)Kwirinda kuba indorerezi, kurangwa na disipirine n’ubwitange mu bikorwa

(10)Kubahiriza no gutabara ba Leaders bacu

(11)Kuyobora Revolisiyo ikozwe na rubanda .

3. Gutegura ibiganiro binyuranye no guhitamo abantu b’impuguke baza kuganiriza abagize Club.

4. Kwita ku nama n’amabwiriza biturutse mu buyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza

IV.IBYEREKEYE UBUYOBOZI BUKURU BWA RDI RWANDA RWIZA

Nyuma yo kubitekerezaho bihagije twasanze ubuyobozi bukuru bwa RDI bugomba gukora mu buryo bw’umwimerere.

1. Umuyobozi mukuru(Président) wa RDI Rwanda Rwiza, muri iki gihe, ni Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Akaba afashwa n’Ikipe(Equipe) y’Abajyanama(Conseillers) banyuranye, buri wese afite icyo ashinzwe ku buryo bw’umwihariko.

2. Kubera ikibazo cy’umutekano w’ishyaka RDI no ku mpamvu yo kugira ngo abo bajyanama bakorere mu ituze, amazina yabo ntazahita atangazwa. Abayoboke bazagenda bayamenya igihe kigeze. Ntidukwiye kwirengagiza ko turi ku rugamba kandi ko umwanzi afite amayeri menshi. Uko byagendekeye andi mashyaka atavuga rumwe na FPR twarabibonye, byaratwigishije.

3. Muri iki gihe umuvugizi(Porte-parole)w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ni Perezida waryo, Bwana Faustin Twagiramungu. Mu minsi iri imbere ashobora kugena umuvugizi umwungirije kandi uhoraho kimwe n’abavugizi bandi bo mu rwego rw’uturere bakoreramo kandi akagena n’igihe cya ngombwa ubwo butumwa bushobora kumara.

UMWANZURO

Igihe kirageze ngo duhaguruke turwanye ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame bukomeje kuyogoza igihugu cyacu.

Ndashima abafashe iya mbere bakiyandikisha nk’abayoboke ba RDI Rwanda Rwiza. Ndasaba n’abandi bose babitekereza, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kugira bwangu kugira ngo batangirane n’abandi, hatagira gahunda ibarengaho. Ndashima ubutwari bwanyu kuko “Intwari igaragarira mu irasaniro”. Nshoje mbizeza ko tuzatsinda Paul Kagame n’agatsiko ke k’abagiranabi.Ntimwabonye uko byagenze muri Tuniziya, mu Misiri no muri Libiya ? Iyo rubanda ihagurutse abategetsi b’igitugu bahinda imishyitsi.

NB: Ibidasobanutse cyangwa ntibyumvikane neza, bizagibwaho impaka dushingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo muzatugezaho mubinyujije kuri adresse ya Secretariat:rdirwandarwiza@yahoo.fr

Harakabaho amahoro, ituze no kwishyira ukizana kuri buri Muturarwanda.

Bikorewe i Buruseli , le 15.03.2011

Faustin Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza

Retour à l'accueil