images-copie-15.jpgTaliki ya 17 Nyakanga uyu mwaka, nari mu mugi wa Lyon ho mu gihugu cy'Ubufaransa. Mu bukwe bw'Umunyarwanda bwari bwatashywe n'Impunzi nyinshi z'Abanyarwanda, mbonye mo n'Abanyapolitiki. Umwe muri bo ni Eugene Ndahayo wahoze ari umwe mu bayobozi b'Ishyaka FDU-Inkingi, (Visi-Perezida wa Mbere), ubu akaba ari Perezida wa «Comité de Soutien aux FDU-Inkingi». Mu gihe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uhagarariye iryo shyaka, ubu abarizwa mu Rwanda, aho ari mo gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo kwandikisha FDU-Inkingi, biranavugwa ko uwahoze amwungirije we yimwe impapuro z'inzira ngo kuko nta cyemezo yatanze mu nzego zibishinzwe kerekana ko akwiye guhabwa impapuro ziranga umunyarwanda. Mu kiganiro twagiranye, Eugene Ndahayo, wigeze kuba n'Umuyobozi w'Ibiro bya Ministre w'Itangazamakuru mu Rwanda, arasubiza ibibazo bitandukanye biri mo n'iki kimwerekeye, uko abona amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri uyu mwaka ishyaka rye ritari mo, uko abona imikorere y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, uko abona ibyerekeranye n'ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagize cyangwa abahagarariye aya mashyaka ya politiki.

 Propos recueillis par Amiel Nkuliza

 Hari abavuga ko impamvu mutajyanye na Victoire Ingabire Umuhoza kwandikisha Ishyaka mu Rwanda, ari uko ngo Leta ya Kigali yabimye ibyangombwa by'inzira. Hari n'abandi bavuga ko nta bindi bya ngombwa byari bikenewe kuko ngo umwana ujya iwabo mu by'ukuri nta n'umwe ufite uburenganzira bwo kumutangira. Ukuri ni ukuhe ?

 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inteko nkuru y’Ishyaka FDU-INKINGI cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, nagiye muri ambasade y’U Rwanda i Buruseli mu Bubiligi, ku italiki ya 12 Kamena 2009, gusaba urwandiko rw’inzira kugira ngo nshobore gusubira mu gihugu.

 

Nibutse ko icyo gihe ambasade y’u Rwanda i Paris itakoraga, kuko ubutegetsi bwo mu Rwanda bwari bwarafashe icyemezo cyo kuyifunga kuva aho umucamanza Jean- Louis Bruguière asohoreye inyandiko zerekana uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’igihugu, barimo na perezida Kagame, mw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana; iryo hanurwa ry’indege akaba ari ryo mu by'ukuri ryabaye imbarutso ya jenoside.

 

Ngeze muri ambasade ababishinzwe banze kwakira dosiye ya njye, bitwaje ko nta kigaragaza ko ndi Umunyarwanda. Birumvikana ko nahise ngwa mu kantu !

 

Nyamara, bitewe n’uko kugeza ubu nkiri impunzi, nkaba nta bundi bwene gihugu mfite, muri dosiye nashyikirije ambasade harimo n’urupapuro rumpa uruhusa rwo gutura mu gihugu cy’Ubufaransa “titre de séjour” aho ku mwanya w’ubwene gihugu handitse ko ndi impunzi y’Umunyarwanda “Réfugié rwandais”. Mu rwandiko ruherekeza dosiye yo gusaba pasiporo hari handitse mo ko pasiporo naziyeho nayihaye serivisi z’igihugu cy’Ubufaransa zishinzwe ibibazo by’impunzi.

 

Naberetse n’ibindi bimenyetso nk’impamyabushobozi naboneye muri Kaminuza y’u Rwanda muri 1983, Iteka rya Perezida wa Repubulika n°22/01 ryo ku wa 19/9/1995 rishyiraho Abayobozi b’Ibiro bya za Minisiteri, icyo gihe njye nkaba narashyizwe muri Minisiteri y’Itangazamakuru; naberetse n’andi mateka ya Perezida yagiye anzamura mu ntera z’abakozi ba Leta cyangwa anshyira mu mirimo nakoze mbere ya 1994, biranga biba iby’ubusa.

 

Umwe mu batwakiriye yageze ubwo ajya kubaza umwe mu bakozi bakuru ba ambasade (naje kumenya ko ari uwitwa Kayumba) icyo agomba gukora. Agarutse na bwo aranshwishuriza, ambwira ko adashobora kwakira dosiye ya njye.

 

Igishekeje ni uko abo twari kumwe, na bo kandi bari bajyanywe n’impamvu nk’iyanjye, bo dosiye zabo zakiriwe nta yandi mananiza; nyamara bo barerekanaga impapuro z’abanyamahanga kuko bafite ubwene gihugu bw’ibihugu babamo!

 

Nyuma y’aho, nandikiye Umuyobozi mukuru w’Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, mugezaho ikibazo cya njye kugirango andenganure cyangwa se ampamirize ko ambasade y'i Buruseli itanyigirijeho nkana. Ntiyigeze ansubiza!

 

Victoire, nka Prezidante w’Ishyaka, na we yagejeje icyo kibazo kuri Ministri muri Perezidansi ya Repubulika, Solina, na byo ntibyagira icyo bitanga.

 

Mbibonye ntyo, nandikiye Ibiro bishinzwe impunzi mu gihugu cy’Ubufaransa mbimenyesha ko FDU-INKINGI yafashe icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda, kandi akaba ari njye ushinzwe imirimo yose ijyanye no kwandikisha ishyaka, kubaka inzego z’ishyaka mu gihugu cyose, gutegura amatora no kwamamaza umukandida w’ishyaka, nsaba ko bansubiza pasiporo ya njye ya cyera kugira ngo mbone ikimenyetso kerekana ko ndi umunyarwanda, nk’uko ambasade yabishakaga. Urwandiko rwanjye ntirwashubijwe! Impamvu ni bo bazizi!

 

Kuvuga rero ko nagombaga kurenga kuri ibyo byose ngafata indege ngataha nta byangobwa ngo kuko umwana ujya iwabo ntawe umutangira, ni ubupfayongo :

 

...Hashize nk'ukwezi bampigira hasi no hejuru kwa bene wacu n'inshuti, bavuga ko ninjiye bucengezi..”, Ndahayo.

 

Bamwe bati wari kugendera kuri ”titre de voyage” y’impunzi. Iyo ”titre de voyage” bavuga, inyemerera kujya mu bihugu byose usibye u Rwanda. Indege ijya mu Rwanda nari kwinjira mo n’iyo ”titre de voyage” ni iyihe? Kunyura iy’ubusamo, nkagenda mbundabunda ari njye ushinzwe kwandikisha ishyaka, ni ugushyira FPR igorora kuko yari kuba ibonye impamvu yo kunyita umucengezi itarushye. Kandi koko ni ko byagenze kuko hashize nk’ukwezi bampigira hasi no hejuru kwa bene wacu n’incuti, bavuga ko ninjiye bucengezi! Uretse n’ibyo, ”Conseil politique” ya FDU-Inkingi, ifata icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, yari yadusabye ko tugomba gukurikiza amategeko ariho mu gihugu mu byo tuzaba dukora byose.

 

Abandi bati wari gusubiza ubuhunzi. Byari gushoboka ariko ni ”procédure” ifata igihe: kubimenyesha ”OFPRA” ikabyakira, kujya kuri ”préfecture” kwaka izindi mpapuro ziguhesha uburenganzira bwo kuba ku butaka bw’ubufaransa, ntibiri hasi y’amezi 6, kwaka pasiporo y’inyarwanda (amezi 3)!

 

Kuba baranze kwakira dosiye ya njye, n’abo bakiriye dosiye bagahitamo kuziha abantu babiri (2) harimo na Victoire wari wararangije gutangaza ko ari umukandida, ni uko ubutegetsi bw’i Kigali butifuzaga ko FDU ijya gukorera mu Rwanda. Ubwo butegetsi bwibwiraga ko tugiye gucika intege, bityo umukandida ntagire aho ajya atari kumwe na bagenzi be bafatanije kuyobora FDU, cyangwa se yaramuka ahatirije akagenda, akabura abamukubita ingabo mu bitugu.

 

Wanabonye ko bimaze kugaragara ko tutazasubira inyuma, hatangiye ibikorwa by’iterabwoba, ngo abazatinyuka gutaha bazafungwa, bigera n’aho bifata intera ndende ubwo umufasha w’umwe mu buyobozi bwa FDU-INKINGI, Jean-Baptiste MBERABAHIZI, ashimutwa agakubitwa bakamusiga ari intere. Ibyo bikorwa nta kindi byari bigamije atari ugutera ubwoba ubuyobozi bwa FDU-INKINGI ngo butajya gukorera politiki mu Rwanda.

 

Ubwo mwiyemezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda, Ishyaka ryanyu FDU-Inkingi ryari rifite umugambi wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka. Kubera ko ritaremerwa, ngira ngo nta mukandida rigitanze. Mukeka ko ari iki cyatumye Ishyaka ryanyu ritemerwa kugeza kino gihe cyose ?

 

Perezida Paul Kagame ni we uzi impamvu yanga ko FDU-Inkingi yandikwa nk’umutwe wa politiki wemewe mu mategeko. Niwe rero ushobora gusubiza iki kibazo. Ariko rero, iyo uroye ibyo yakoze, ushobora kumenya impamvu zibimutera.

 

Iyo urebye uko yabigenje kugirango birinde bigera aha hose, ubona ikibazo afite ari uko atinya ko FDU-Inkingi yatsinda FPR-Inkotanyi mu matora. Ibi tubishingira ku buryo we ubwe na guverinoma ayoboye, bitwaye.

 

FDU-Inkingi itarafata icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda, Leta ya FPR-Inkotanyi yirirwaga ivuga ko abayirwanya, nta mpamvu bafite zo gusakuriza hanze. Ko bakwiye kuza mu gihugu. Ko hari demkarasi. Aho dufatiye icyo cyemezo muri Nzeri 2008, icyo bakoze ni ugukoresha iterabwoba rikomeye kandi rinyuranye rigamije gukora ku buryo FDU-Inkingi itabishyira mu bikorwa, ikabyihorera.

Gusaba ikintu bwacya ugakora ku buryo kidashoboka bivuga ko FPR-Inkotanyi yemera guhiganwa n’indi mitwe ya politiki mu magambo gusa. Iyo bigeze mu bikorwa igira ubwoba, igakoresha ingufu zose zirimo no kwica kugirango bitaba.

 

Nk’uko Abanyarwanda babizi, ibi si FDU-Inkingi byabayeho gusa. N’andi mashyaka ni uko byayagendekeye : PDR-Ubuyanja ya Prezida Pasteri Bizimungu banze ko inavuka, ahubwo bafunga abayobozi bayo muri 2002, ndetse umwe muri bo Ntakirutinka Karoli akaba akiri muri gereza kugeza magingo aya; MDR yasheshwe mbere y’amatora yo muri 2003; ADEP-Mizero banze ko yandikwa nk’ishyaka mbere y’ayo matora; ibi byose byerekana ikibazo kimwe.

 

Impamvu FPR yanga ko ayo mashyaka abaho ni intege nke za politiki yifitiye kuva yavuka mu w'1987 kugeza uyu munsi.

 

Icyerekana ko ari cyo kibazo, ni uko itaranafata ubutegetsi muri 1993, mu nyandiko ndende yari yerekeye imigambi yayo mu gihe cy’inzibacyuho cyari gukurikirwa n’amatora nyuma y’amezi 22, yateguwe na Protazi Musoni wari ushinzwe ubukangurambaga muri Komite Nyobozi yayo icyo gihe, FPR-Inkotanyi ubwayo yivugiraga ko «Abanyarwanda bayibona nk’ishyaka rihagarariye Abatutsi». Bityo rero ikumva ko Abanyarwanda batazayiha amajwi. Ko rero izatsindwa igihe cy’amatora nikigera.

Kandi koko ibyo byarabaye kuko mu matora y’abayobozi b’ibanze yabereye mu karere kari hagati y’imitwe y’ingabo zarwanaga bitaga «Zone-Tampon» cg «Buffer-Zone» muri 1993, FPR-Inkotanyi yaratsinzwe mu makomini yose ya Byumba, Kigali Ngari, na Ruhengeri yabayemo ayo matora. Icyo gihe ni bwo FPR-Inkotanyi yabonye ko koko itazatsinda amatora.

 

...Barashe indege ya Habyarimana bizera kandi bifuza ko hakurikiraho imidugararo ituma bagira impamvu zo kwubura imirwano...”, Ndahayo.

 

Ibi byatumye ikora ku buryo Amasezerano y’Amahoro ya Arusha adashyirwa mu bikorwa. Kuyaburizamo ntibyayigoye. Barashe indege ya Habyarimana bizera kandi bifuza ko hakurikiraho imidugararo ituma bagira impamvu zo kwubura imirwano kugirango babone uko bafata ubutegetsi ku ngufu.

 

Paul Kagame na FPR-Inkotanyi yari ayoboye kandi akiyoboye kugeza ubu, bari bazi kandi bazi kuva icyo gihe kugeza uyu munsi intege nke za politiki za FPR-Inkotanyi.

 

Nyuma ya 1994 bwo ibintu byabaye bibi cyane kubera ubwicanyi bw’indengakamere ingabo za FPR-Ikotanyi, ziyobowe na perezida uriho ubu, zakoreye Abanyarwanda. Muri iyo myaka cumi n'itandatu (16) ishize rero ntabwo izo ntege nke zabaye nyinshi ahubwo ibintu byabaye bibi kurushaho. FPR-Inkotanyi izi neza ko Abanyarwanda babonye uburyo bwo kwihitiramo nta nkomyi, batayiha amajwi. Niyo mpamvu badashaka ko FDU-Inkingi ibaho nk’ishyaka ryemewe n’amategeko.

 

Leta ya Kigali irarega Madame Victoire Ingabire Umuhoza ibyaha bikomeye, biri mo icyo gufatanya n'imitwe y'iterabwoba (FDLR) ndetse n'icy'ingengabiteke rezo ya genocide. Ibi byaha byombi muri FDU-Inkingi mubibona mute cyane cyane ko iki cya nyuma kinari mu bitabo by'amategeko ahana y'u Rwanda ?

 

Leta iriho ifite intwaro nyinshi ikoresha mu gukumira demokarasi. Muri zo harimo guhindanya isura y’abatavuga rumwe na yo. Byarabaye ku bayobozi ba MDR (feu Bonaventure Ubalijoro), byarabaye kuri Joseph Sebarenzi, byarabaye kuri Pasteur Bizimungu, byarabaye kuri Célestin Kabanda, n’abandi. Ibyo babikora babinyujije ku ma radiyo yabo, televiziyo, ibinyamakuru bya Leta, n’ibindi.

Bukoresheje DMI, Abadepite, Ingabo z'Igihugu, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ntibunagira isoni zo kugereka ku bayobozi ba ”opposition” ibyaha batigeze bakora: uribuka raporo abadepite bakoze bategura gusenya Ishyaka MDR.

 

Ibyo barega Victoire Ingabire ni ibintu bahimbye kugirango bashobore kubona aho bahera banga kwandika FDU-Inkingi, no kugira ngo babone uko banga kwemera ko aba umukandida mu matora ya Prezida wa Repubulika.

 

Ikibyerekana ni uko tugishinga FDU-Inkingi muri 2006, batumye kuri Victoire Ingabire ngo azaze bamugire Ministiri w’Intebe. Icyo gihe twabishyize ahagarara. Kugeza uyu munsi, ntibarabinyomoza. Ibyo bamurega ubu, byariho n’icyo gihe biba bifite ishingiro, ntabwo bari kumutumaho abaza kumureshya ngo abe Ministiri w’Intebe.

 

...Hari igihe Prokireri Ngoga yabajije Victoire Ingabire niba yakwemera gusubira i Burayi baramutse bamushubije urwandiko rwe rw'abajya mu mahanga...”, Ndahayo.

 

Mu kwezi kwa gatanu, igihe yajyaga kwakira igihembo ngo u Rwanda rwagenewe n’abanyeshuri, Ministiri w’Ubucamanza Tarsisi Karugarama yabwiye abanyamakuru bo mu Buholandi ko nta bimenyetso bari babona byaba bimuhamya ibyaha bamurega. Prokireri Martini Ngoga, ubwo aherutse muri Amerika n’i Burayi, we yiyemereye ko ibyo bimenyetso n’ubu bakibishakisha hirya no hino. Bisobanura neza ko bafashe Victoire nta bimenyetso bafite.

 

Mu mezi ashize, hari igihe Prokireri Ngoga yabajije Victoire Ingabire niba yakwemera gusubira i Burayi baramutse bamushubije urwandiko rwe rw’abajya mu mahanga. Iyo ubushinjacyaha bwingingira ukurikiranyweho ibyaha biremereye nka biriya kuva mu gihugu, bisobanura ko mu by’ukuri ikibazo atari ibyo bamurega ahubwo ko ikibazo ari uko ashaka gukorera politiki mu Rwanda gusa. Ni ukuvuga ko icyo bifuza ari uko ava mu gihugu.

 

Impamvu zatumye ubugenzacyaha bumukurikirana, akageza aho afatwa agafungwa, nyuma urukiko rugasanga nta bimenyetso bigaragara ubushinjacyaha bufite, rugahitamo kumurekura agafungishwa ijisho, hakaba hashize amezi n'amezi ataburana, ubu ubushinjacyaha bukaba busigaye buvuga ko butegereje ibimenyetso bizaturuka mu mahanga, ibyo bigaragaza neza ko impamvu ubugenzacyaha bwashingiyeho bumufata, ari impamvu za politiki.

 

Ubwo yiyemezaga kujya kwandikisha Ishyaka mu Rwanda, Madame Victoire Ingabire ntiyari azi na gato ko ubutegetsi buriho buzamufungisha ijisho, nk'uko bimeze ubu. Muri FDU-Inkingi ntimwaba wenda ahari muri mo kwibaza ko hari hakiri kare kujya gukorera politiki mu gihugu ?

 

Uretse no kuba bamufungisha ijisho, FDU-Inkingi yateganyaga ko bishoboka ko abayobozi yari kwohereza mu gihugu, na Victoire Ingabire arimo, bafungwa rwose, cyangwa bakicwa. Nk’uko nabikubwiye, abavugizi ba FPR-Inkotanyi bari barabivuze, bamaze kwumva ko FDU-Inkinti yiyemeje kujya gukorera mu gihugu ku neza. Demokarasi iraharanirwa.

 

Kugumya gutegereza ni ukwirengagiza ko hari abanyarwanda benshi bamaze gushengurwa n’umusaraba ukomeye w’ubutegetsi bikoreye, bashaka gutura bakiruhutsa. Hashize imyaka cumi n'itandatu (16) u Rwanda rugarujwe umuheto, ariko kugeza ubu abashimusi ntacyo bikanga, nta n’icyo bikopa. Amacakubiri n’ingengabitekerezo byabaye ibikangisho byatesheje abantu ububasha n’ubushake bwo gutekereza, bwo kwinyagambura no kwivumbagatanya. Iterabwoba n’urugomo ni byo byabaye imisingi y’ubutegetsi buriho.

 

Ntitwari guhagarara rero ngo aha ni uko bavuze ko bazafunga abantu. Abanyarwanda dukwiye kwiyumvisha ko urugamba ari urwacu, kandi ko tugomba kwambarira kurutsinda. Ntabwo kandi twategereza igihe Roho Mutagatifu azamanukira mu mitima y’abayobozi bayo, ngo bibwirize bemere ibyo banze muri 1994, bigatuma Abanyarwanda bapfa bangana kuriya.

 

Abanyarwanda bagomba kumenya ko kugira ngo bashobore kwigobotora ingoma y’igitugu cy’inkoramaraso ya FPR, bagomba gusuzuma ingamba zose zatuma babigeraho. Ibyo byose Kagame ntazabibahereza ku mbehe, kandi n’amahanga ashishikajwe no kurengera inyungu zayo mbere yo kurenganura Abanyarwanda. Ni ngombwa rero ko Abanyarwanda ubwabo bafata iya mbere mu kurema ingamba zo kwibohora. Ukwishyira ukizana birahenda, n’uburenganzira butangwa na demukarasi buraharanirwa. ..

 

...Ibirindiro byo gutsinsura FPR ntibigomba kwiharirwa n'agatsiko k'indobanure ziba hanze, bigomba gushyigikirwa na rubanda rwa giseseka...”, Ndahayo.

 

Mu myaka cumi n'itandatu ishize, byagaragaye ko ibyinshi mu bikorwa byo kugerageza kugamburuza ubutegetsi buriho, bibera mu mahanga, kandi nyamara abenshi mu Banyarwanda bari mu Rwanda. Iyi mikorere ntacyo yageze ho. Kubera ko ntaho abaturage ubwabo bari guturuka igitugu, iterabwoba n’ubunyamaswa bya FPR, hagombaga kujya ho gahunda yo kubegera bagacengezwa mo amatwara mashya ya politiki. Ibirindiro byo gutsinsura FPR ntibigomba kwiharirwa n’agatsiko k’indobanure ziba hanze, bigomba gushyigikirwa na rubanda rwa giseseka.

 

Kuri njye rero ntabwo FDU-Inkingi yagiye mu Rwanda hakiri kare, ahubwo twaratinze! Iriya Leta yirirwaga ibeshya amahanga ngo irashaka demokarasi. Ngo igendera ku mahame ya demokarasi. Abayamamaza mu mahanga bakirirwa babeshya Afrika n’Isi ngo Leta ya Kagame igendera kuri demokarasi. Gukomeza gukorera mu mahanga kandi byatumaga ivuga ko ngo ari twe twihitiyemo kwigumira mu mahanga kuko ariho twibereyeho neza !

 

Iki kibazo nari nkibajije kubera ko n'undi munyapolitiki wabigerageje yatawe muri yombi (Maitre Bernard Ntaganda), ndetse n'undi wari wungirije umuyobozi w'ishyaka Green Party (Andre Kagwa Rwisereka) akaba amaze kwicwa... Abashaka guhangana na Kagame bazatanga ibitambo bya demukarasi kugeza ryari ?

 

Demokarasi ni ubutegetsi bwa rubanda, bukorera rubanda. Ubutegetsi buriho ni ubutegetsi bw’umuntu umwe, Paul Kagame, bukorera umuntu umwe, Paul Kagame. Kugirango Abanyarwanda babugire rero bagomba kubumwambura. Ntiyakwemera ko bapfa kubumwambura adakoresheje ibikoresho byose muzi afite. Kagame ubu ari mu ntambara arwana n’Abanyarwanda, bashaka kwisubiza ibyo yabatwaye. Uretse kandi no mu Rwanda, nta gihugu gihabwa demokarasi nk’ituro cyangwa nk’imfashanyo. Kuyibona ni ukuyifata. Ni intambara nk’izindi zose. Mu ntambara nk’uko ubizi hari abakomereka ndetse n’abapfa. Ibyo si ubushake bwacu ni amateka y’ibihugu; ni uko yandikwa.

 

Nta muntu umwe ushobora gutsindira igihugu. Abanyarwanda nibamara gushira ubwoba bazisubiza ubutegetsi Paul Kagame yabatwaye. Bizatwara igihe bizatwara. Amateka y’igihugu si nk’amateka y’umuntu umwe. Igihe mu mateka y’igihugu si kimwe n’igihe mu mateka y’umuntu.

 

FDU-Inkingi ni umutwe wa politiki uharanira kubohoza igihugu. Kubohoza igihugu ni intambara y’igihe kirekire. Abanyarwanda bazayitsinda kandi nta shiti. Abadashaka ko ibintu bihinduka, baracyafite ingufu muri iki gihe, ariko uko igihe gishira, ni ko zigenda zibashirana. Ingufu z’abashaka ko ibintu bihinduka zizagenda ziyongera, kandi umuntu wese abibone nk’uko bimeze ubu.

 

Kwica abantu, kubafunga, kubamenesha bagahunga, ntabwo byongerera Leta y’igitugu ingufu nk’uko yibwira, cyangwa se nk’uko bamwe mu bibwira ko ibakorera, bibwira. Ahubwo uko igenda ikora aya mabi yose, iba iri mo yicukurira imva!

 

Mu Itangazo aherutse gushyira ahagaragara, Faustin Twagiramungu, waniyamamaje mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo mu w'2003 ngo akayabona mo uburiganya, arahamagarira Abanyarwanda bose kutitabira ay'uyu mwaka. Na mwe ni ko mubibona ?

 

Ibirimo kubera mu Rwanda muri iki gihe si amatora. Ni igisa n'amatora. Ni ikinamico rigenewe Abanyamahanga bakeneye gukoresha Paul Kagame muri gahunda zabo kugirango babone uko bereka Abaturage bo mu bihugu byabo ko inkunga zikomeye ziva mu misoro yabo zihabwa u Rwanda, zidahabwa Leta y’igitugu. Cyane cyane ko izo Leta zivuga ko zishyigikiye demokarasi kandi zinaharanira ko ngo isakara ku isi yose, binabaye ngombwa ku ngufu.

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze akayabo k'imfashanyo irenga miliyari y’amadolari kuva mu mwaka w'2000 kugeza mu wa 2009. Leta y’Ubwongereza yo yatanze hafi miliyoni 600 z’amapawundi muri icyo gihe. Ni ubwa mbere Leta y’u Rwanda ifashwa n’izo Leta zombi bene ako kageni mu mateka ya yo. Leta y’Ubwongereza yo ntiyari yarigeze iha u Rwanda n’ifaranga na rimwe mbere y’uko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi.

 

Kubera izo mpamvu rero, Abanyarwanda bagombye kwigumira mu ngo zabo, ntibirirwe bitera igihe bajya gukina uwo mukino uteye ishozi w’ababakina ku mubyimba.

 

Gusa tugomba kwibuka ko Abanyarwanda batanafite uburenganzira bwo kwigumira mu ngo zabo. Hari igitugu giteye inkeke ku buryo uretse no kwigumira mu ngo zabo, bahatirwa no kujya mu manama yamamaza Paul Kagame no kumukomera amashyi muri mitingi ze usanga avuga mo ubusa, akina senema. Mu gihugu kimeze nk’uko u Rwanda rumeze ubu, gusaba Abaturage kwigumira mu ngo zabo umunsi w’itora, badashobora no kwigumira mu ngo zabo mu gihe cyo kwiyamamaza, ntibyagira akamaro kuko badashobora kubikurikiza.

N’ubwo kandi bakwigumira mu ngo zabo, Komisiyo y’Amatora iriho ni ishami rya FPR-Inkotanyi. Izivugira ibyo ibonye nk’uko byagenze mu matora yo muri 2003. Nta bushobozi buzaba buriho bwo guhagarira ayo matora, kumenya uko yagenze koko no kugaragaza umubare nyakuri w’Abanyarwanda bitabiriye iryo kinamico.

 

Uko biri kwose, tariki ya 9 Kanama 2010, Umunyarwanda ubishoboye wese azigumire mu rugo rwe kuko uwo munsi nta tora rizaba ririho mu by’ukuri.

 

FDU-Inkingi, Green Party, na PS Imberakuri, mwigeze no gusaba ko amatora yo muri Kanama uyu mwaka yakwigizwa yo. Kubera iki ?

 

Twashakaga ko yigizwayo kugirango FDU-Inkingi na Green Party zibanze zandikwe mu mategeko, zizabone uko zitanga abakandida bazo, no kugirango Komisiyo y’Amatora ibanze isubirwemo ku buryo itagira aho ibogamira, cyane cyane ko PS Imberakuri yo yari isanzwe yemewe n’amategeko inafite umukandida. Ibindi byari ukugira ngo Itangazamakuru ryigenga rye gukomeza gutotezwa kandi itangazamakuru rya Leta rikoresha imisoro y’abaturage, ribanze rivugururwe ku buryo ridakomeza kuba igikoresho cy'umuntu umwe rukumbi, Paul Kagame na FPR-Inkotanyi.

 

Muri FDU-Inkingi mutekereza iki ku mashyaka PL, PSD, amaze gutanga abakandida bazayahagararira muri aya matora yegereje ? Hari n'abavuga ko aya mashyaka yombi ari mu kwaha kw'ishyaka rya FPR rifite ubutegetsi ubu. Na mwe ni ko mubibona ?

 

Mu matora yo muri 2003, aya mashyaka yombi yashyigikiye umukandida wa FPR. Aya mashyaka kandi amaze imyaka irindwi akorana na FPR-Inkotanyi muri guverinoma iyobowe n’umukandida wayo, Paul Kagame. Ni ukuvuga rero ko ibyo yakoze na bo babibazwa kuko yari umukandida wabo kuko programu yatorewe gushyira mu bikorwa bayemeye, baramushyigikira, ndetse banafatanya kuyishyira mu bikorwa. Ibyo yangije rero barafatanyije kubyangiza.

 

Kugera mu kwezi kwa kane, igihe Paul Kagame yasabaga aya mashyaka yakoranye na we gutanga abakandida (ngo abe ari yo afata umwanya FDU-Inkingi, Green Party na PS Imberakuri bagombaga gufata), ngo kuko ari yo mashyaka we abona akwiye gufata umwanya wa «opposition», ni bwo PL na PSD bafashe icyemezo cyo gutanga abakandida, na bo bivugira nk’uko yabivuze ko ngo noneho ayo mashyaka «yakuze».

 

Umurimo rero ayo mashyaka akora ubu ni uwo Paul Kagame yayasabye gukora. Ni ukumuherekeza muri ariya matora kugira ngo ikinamico ribe ryiza, abantu bakeke ko hari abakandida benshi, ko rero hari amatora koko. Kuba yarabageneye umurimo ku mugaragaro, bakaba bawukora nk’uko babisabwe, bakanabyivugira mu bikorwa byabo, (ntabwo ari FDU-Inkingi ibivuga), ni bo ubwabo berekana ko ari abakozi ba FPR-Inkotanyi n’umukandida wa yo.

 

Ntawakwiyibagiza kandi ko ari PSD, ari PL, ziyobowe n’abanyamuryango ba FPR: Visenti Biruta, perezida wa PSD, yinjiye muri FPR ari muri ”stage” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere ya 1994. Naho Protazi Mitali, perezida wa PL, we yahoze ari n’umusirikari wa APR!

 

Mu kiganiro n'Abanyamakuru, Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko abamurwanya bari mo na za Human Rights Watch, bameze nk'imbwa zimoka; izi ngo zikaba zitabuza gari ya moshi kwikomereza urugendo. Muri FDU-Inkingi, aya magambo y'Umukuru w'Igihugu yababwiye iki ?

 

Ayo magambo yerekana ko uwo wayavuze adakwiye kuba Umukuru w’Igihugu. Nta mukuru w’igihugu uvuga ko abatavuga rumwe na we ari nk’imbwa zimoka. Ikindi aya magambo yerekana, ni uko uwayavuze atagira uburere bukwiye Umunyarwanda. Umunyarwanda warezwe neza, uretse n’Umukuru w’Igihugu, azi neza ko bidakwiye kwita Umunyarwanda imbwa cyangwa se kumugereranya na yo.

 

...Imbwa zagiye ziriye abantu...”!

 

Ariko rero nta nubwo ayo magambo yadutangaje. Dusanzwe tuzi ko Paul Kagame afite uburere buke cyane, urebye ubuzima yagize kuva ari umwana. Si ubwa mbere atutse Abanyarwanda ku mugaragaro. Mu mwaka w'1995 yivugiye ko Abanyarwanda bari mu nkambi mu cyahoze ari Zayire, ari «imbwa zagiye ziriye abantu»!

Ikindi kandi ni uko amenyereye kugeranya bamwe mu Banyarwanda n’ibigori, avuga ko ngo «abamuratira ko bejeje ibigori, afite insyo zo kubisya». Yigeze kwivugira ko abamurwanya «azabakomeretsa» ! Mu gihe yashyiragaho abayobozi ba gisirikare bashya, ntiyatinye kwivugira ku mugaragaro ngo «twagiyeyo (mu cyahoze ari Zayire), abo ducyura turabacyura, abo turasa nabo turabarasa», avuga Abanyarwanda biciwe mu nkambi z’impunzi mu w'1996-97. Ibyo kwita abantu imyanda na byo warabyumvise. Amwe muri ayo magambo yanavugiwe imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ikibabaje ni uko izo ntumwa za rubanda zimukomera amashyi, aho kumwamagana!

 

Bene ayo magambo rero si ubwa mbere Paul Kagame ayavuze. Yerekana ko umwanya akwiye atari ukuyobora! Umuntu uvuga kandi ukora ibyo tuzi yakoze, uretse n’igihugu, n’akagari ntakwiye kukayobora. Umwanya akwiye kuba ari mo ni ukwisobanura mu nzego z’ubutabera; si ukwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

 

Ku wa 26 Nyakanga, Abarwanashyaka babiri ba FDU-Inkingi bafatiwe mu rugo kwa Victoire Ingabire na Polisi y'Igihugu, iyi ibarega ko ngo bateguraga imyigaragambyo itemewe n'amategeko. Madame Ingabire ibi yarabinyomoje, ahubwo avuga ko ari ibinyoma polisi ihimbahimba buri gihe. Ukuri ni ukuhe ?

 

Guhimbira abo ubutegetsi budashaka cyangwa kubitirira ibintu batigeze bakora cyangwa banatekereza byagizwe umuco mu gihugu. Ntabwo rero ibya polisi y’igihugu twabitindaho cyane. Ikinyoma cyahawe intebe mu nzego zose z’igihugu.

 

Ahubwo icyo mbona cy’ingenzi giteye impungene, kihishe inyuma y’imikorere y’iyi ngoma n’inzego za yo zose, ni uburyo ubutegetsi buriho bwiyemeje gutanya burundu Abanyarwanda: none se, igihugu abantu badashobora guhura ngo baganire, bungurane ibitekerezo, haba ku bibazo byabo bwite cyangwa ibibazo bireba igihugu, murumva icyo gihugu kigana he ?

 

Ko Kagame avuga ko muri 2003 yatowe n’amajwi 95%, akavuga ko Abanyarwanda bamukunda kuko yabateje imbere, ko ubumwe n’ubwiyunge ari munange, yasobanura ate ko aho Abanyarwanda barenze umwe bateraniye barimo kuganira, bafatwa nk’aho barimo kugambana niba atari ugushaka kutugira twese ibiragi, inkomamashyi cyangwa abidishyi ?

 

Ko Ishyaka ryanyu bigaragara ko ritazitabira Amatora y'Umukuru w'Igihugu, rikaba ridashobora mu by'ukuri kwambura ubutegetsi FPR binyuze mu matora yegereje, mukeka ko itotezwa rikomeje gukorerwa Abarwanashyaka ba nyu rigamije iki ?

 

Bimaze kugaragara ko kuva aho FDU-Inkingi igereye mu Rwanda, ibintu byahindutse: isi yose yamenye isura nya yo y’ubutegetsi bwa FPR, Abanyarwanda na bo bari batangiye gushira ubwoba ndetse batangiye kubyerekana. Nkuko nabikubwiye kandi FPR-Inkotanyi, biri muri kamere yayo, ntishobora kwemera guhangana muri politiki n’undi mutwe wa politiki ukomeye nka FDU-Inkingi kuko wayigarika izuba riva haramutse habaye amatora adafifitse.

 

Itotezwa ry’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi rigamije ibintu bibiri : guca intege FDU-Inkingi, ikazinukwa burundu gushaka kuba ishyaka ryemewe n’amategeko; gutera ubwoba abari batangiye kubushira maze bitaze Victoire Ingabire, asigare ari wenyine mu kibuga, bityo FPR ibone uburyo bwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za yo.

 

Ibi kandi si umwihariko wa FDU-Inkingi gusa, na PS Imberakuri ndetse na Green Party, abanyamakuru bagerageje kwigenga…, twese batugerera mu kebo kamwe.

 

Ntagombye kubarondora, uzi uburyo muri iyi minsi abantu benshi b’inzirakarengane bari mo abanyapolitiki, abanyamakuru, abanyamategeko, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi, batotejwe, bagiriwe nabi, bafunzwe cyangwa bakicwa. Ibi bikorwa byose bigamije guha gasopo uwo ari we wese washaka kurwanya ingoma iganje.

 

Nyamara ubutegetsi buribeshya cyane : gukomeza kugarika ingongo, gufunga abantu, kubatoteza bwibwira ko buri mo kwikiza no kurimbura burundu abo bwita abanzi, ni uguha ingufu ababurwanya no kubaha impamvu yo kuburwanya.

Mu ijwi rya FDU-Inkingi, Victoire Ingabire avuga ko mwatsinda, mwatsindwa amatora (ndavuga wenda aya 2017 kuko ay'ubu mutakiyitabiriye) , Ishyaka ryanyu rizakomeza gukorera politiki mu gihugu. Mu magambo make, muzaguma mu Rwanda guhangana n'ubutegetsi buriho, mwitwaje iyihe ntwaro ?

 

Tuzabikora tubifashijwe mo n'Abanyarwanda kuko ari bo bafite ububasha bwo kwihitiramo abayobozi n’ubuyobozi bashaka. Tuzabikora kandi dushingiye ku burenganzira duhabwa n'amategeko, yaba amategeko y'igihugu cyacu (n'ubwo amenshi akocamye), yaba amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwiyemereye.

 

Amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwishyiriye ho umukono nta gahato, yemerera buri wese uburenganzira bwo gukora cyangwa kudakora politiki, kwigomeka ku butegetsi bw'igitugu, kwihitiramo abayobozi, kugira uruhare n'ijambo mu micungire n'isaranganya by'umutungo w'igihugu, kugira uburenganzira bwuzuye bw'umwenegihugu nko kudahohoterwa n'amategeko, kubaka urugo, kugira umutungo, n'ibindi byose biranga umuntu wese uba mu gihugu kigenga, yishyira mo akizana nta nkomyi.

 

Birumvikana rero ko iyo Kagame na FPR babuza abatavuga rumwe na bo kwemerwa n'amategeko no kugira ijambo mu gihugu, ari bo ubwabo baba batubahirije Itegeko Nshinga n'amategeko mpuzamahanga. Amategeko, Abanyarwanda, ubushake bwo guhindura ibintu, ngizo intwaro za FDU-Inkingi.

 

Perezida Kagame akunda kuvuga ko ubutegetsi budafatwa n'amakaramu gusa. Muri FDU-Inkingi ko na mwe mushaka ubutegetsi, iyi mvugo ijimije muyumva mute ?

 

Mu by’ukuri ntabwo iyi mvugo ya Perezida Kagame ijimije. Irumvikana cyane rwose, kandi nk’uko yabimenyereje Abanyarwanda, ni imvugo mu by’ukuri igaragaza uko ateye imbere n’inyuma. Ikaramu ni iki ? Ku bantu ”éduqués”, ikaramu ni ikimenyetso cy’ibitekerezo bisangiwe. Ibihugu bifite abaturage benshi bazi gusoma no kwandika, bakanakataza mu bumenyi, ni byo usanga byarateye imbere, ni na byo usanga mo amakimbirane make, ndetse ugasanga nta n’intambara zikibirangwa mo.

 

...Iyo Kagame ahinyura atyo ikaramu, aba yiyerekana uko ari n'aho imitekerereze ye igarukira. Ntaho aba aduhishe...”, Ndahayo.

 

Ikaramu ifasha kuyungurura no gusyira ibitekerezo ku murongo. Ibitekerezo bihindura abantu. Umuntu ku giti cye ni we wihindura amaze kwiyumvisha no kwicengeza mo ibitekerezo agenda avoma hirya no hino. Kuri Perezida Kagame rero, nk’uko yabigaragaje kuva kera, umuyoboro w’ibitekerezo bye ni amasasu, intambara, gutoteza, kurenganya, agahato… Nk’umuntu wese udafite uburere cyangwa nk’inyamaswa, ntazi gusaba ngo ahabwe, ntazi gusabana ngo agabirwe. Ahubwo afata ku ngufu, aragundira, kabone n’iyo babimutsinda hejuru.

 

Iyo Kagame ahinyura atyo ikaramu, aba yiyerekana uko ari n’aho imitekerereze ye igarukira. Ntaho aba aduhishe. Ntashobora kwemera ikitamuturutseho, ntashobora kwemera ibyava mu matora atari we uyatsinze. Bityo akaba atatinya kwongera kworeka u Rwanda mu miborogo n’imivu y’amaraso. Muri make aragaragaza ko igihe cyose azaba agitera akuka, atazerukura ubutegetsi ku neza. Mu mvugo ye ntacyo yahishe, nk’uko nta kindi kindi ahishiye Abanyarwanda uretse amarira, imibirogo no guhekenya amenyo.

 

Nyuma y'iki kiganiro, Eugene Ndahayo aratanga n'ubutumwa bwihariye ku bashyigikiye FDU-Inkingi n'abaterankunga ba yo :

 

”Mu gusoza, ndagira ngo, mw’izina rya Komite ishyigikiye ibikorwa bya FDU-Inkingi, nshimire mwe mwese mukomeje gushyigikira no gutera inkunga ishyaka FDU-INKINGI mu rugamba rwa demokarasi.

 

Kuva Ishyaka FDU-Inkingi ryagera mu Rwanda, ingoma ya FPR-Inkotanyi n’abambari ba yo, ntibahwema kugaragaza ubugome bukabije n’iterabwoba rihanitse bakorera iri shyaka.

 

Ibyo birerekana ko ingoma iganje idashaka ko Abanyarwanda bakemura ibibazo bya bo – byaba iby’ubutegetsi, ubukene bubugarije, ubutabera, uburezi, ubuzima buzira umuze, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi bahura na byo mu buzima bwa bo bwa buri munsi – mu mahoro n’ituze.

 

Ni yo mpamvu Komite ishyigikiye FDU-Inkingi irarikiye Abanyarwanda bose basanzwe bashyigikiye ibikorwa bya FDU Inkingi n’abandi bose bifuza kwifatanya na twe muri iyi nkundura ya demokarasi, ko muhagurukira mwese icyarimwe nk’umuntu umwe, buri wese uko ashoboye, ibyo ashoboye, n’aho ari, tugaharanira uburenganzira bwacu.”

Retour à l'accueil