images-copie-12Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe, turabaramukije. Dore umwaka w’ 2010 urarangiye, dutangiye uw’ 2011.  Dushubije amaso inyuma mu mwaka dusoje, hari ibyo twakwishimira mu buzima bwacu, twe abakiriho. Buri munyarwanda ku giti cye, mu mago yacu, ku misozi aho dutuye, aho dukorera, mu buhunzi hirya no hino kw’isi, reka tuzirikane ibyiza byaranze  umunyarwanda mu mwaka w’ 2010, tubishimire Imana kandi twiyemeze kuzarushaho gukora ibyiza mu w’ 2011.

 

Turangije umwaka w’ 2010  u Rwanda rwugarijwe n’ urusobe rw’ibibazo bikomeye cyane. Ibyinshi biraterwa n’butegetsi bubi bwa Perezida Paul Kagame ukomemeje kunangira umutima aheza abanyarwanda mu rwababyaye, ababuza kwisanzura, kwishyira bakizana no gusabana kugirango barusheho gufatanya gusana no kwunga imitima yabo imaze igihe yarashengutse. Umwaka dusoje  waranzwe no gukomeza kubuza abanyarwanda amahoro n’amahwemo. Ngabo bamwe barishwe,abandi barafungwa, abandi si ugutotezwa karahava, abandi bakizwa n’amaguru bafata inzira igana amahanga, abandi baraharirwa baranyukirwa ngo barebe ko bwacya kabili. Abanyarwanda mu gihugu no hanze yacyo buzuye ubwoba kubera iterabwoba rya Perezida Kagame ukoresha inzego za leta kumugaragaro cyangwa mu rwihisho mumigambi mibisha ye yo gutesha umutwe umunyarwanda uwo ari we wese, yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa.  Perezida Kagame na FPR bahinduye amatora y’ 2010 ikina-mico, ayajyamo wenyine aherekejwe n’abambali yitoranyilije, abashatse kuyagiramo uruhare nyakuri bamwe arabafunga  abandi arabica, maze arongera ariyimika, yiha manda y’indi myaka irindwi. Perezida Kagame akomeje kuyobya uburari, ajijisha abanyarwanda ababwira ko ibihugu duhanye imbibi, n’andi mahanga,  emwe ngo n’agatsiko k’abanyarwanda bacye aribo batera u Rwanda ibibazo. Kagame afite ubwoba burenze ubwatera abanyarwanda. Arabuterwa niki ? Impamvu si iyindi, ahubwo ni uko abanyarwanda ndetse n’amahanga batangiye gusobanukirwa ko Kagame n’ubutegetsi bwe aricyo kibazo cy’ingutu u Rwanda rufite.

 

Ihuriro Nyarwanda ( Rwanda National Congress-Congrès National Rwandais) ryifatanyije namwe mwese banyarwandakazi, banyarwanda bari mu bihe bidasanzwe koko twugarijwe n’ibibazo duterwa n’ingoma y’igitugu ya Kagame. Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje gufatanya na buri munyarwanda uharanira uburengazira busesuye bw’umunyarwanda, guha agaciro buri munyarwanda, demokarasi nyayo, isesuye, itari iya nyirarureshwa FPR na Kagame bilirwa balirimba, imibereho myiza ya buri wese, n’igihugu kigendera k’umategeko, umuntu akarya utwe adashikagulika, adakebaguzwa cyangwa abunza imitima ngo ngaho inzego z’umutekano zimuhagaze hejuru. Twese hamwe, abiyita abeza n’abo abandi bita ababi, tugomba kwanga ubwoba, urwikekwe, amacakubiri, kwicwa, gufungwa, gutotezwa, kugenda twububa cyangwa twigengesereye mu gihugu cyacu no guhora tubungera mu mahanga. Twese hamwe tugomba gufantanya inzira y’amahoro izatugeza kubyiza imbaga y’abanyarwanda yifuza. Tugomba kwisuganya. Tugomba kugira imyumvire n’imitekerereze mishya. Tugomba gukoresha ubuhanga bwose n’ingufu zose dufite tugasenya ibibi tukubaka ibyiza. Kagame nta gaciro na gato aha umunyarwanda uwo ariwe wese. Nimureke duhitemo kwiha agaciro ikiremwa-muntu iyo kiva kikagera. Twiyubahe kandi twubahe umunyarwanda iyo ava akagera. Nitwiyubaha, tukubaha abandi, na bo bazatwubaha.

 

Ihuriro Nyarwanda rirakangurira abanyarwanda kurushaho kuba maso mu 2011. Abanyarwanda bamaze kumenyera ko umutungo Perezida Kagame asahura abanyarwanda awukoresha abatoteza cyangwa abahuma amaso akoresheje amareshya-mugeni. Arakoresha Inteko Ishinga Amateheko mu gushyiraho amategeko akingira ingoma ye aho kurengera abanyarwanda. Arakoresha ubucamanza mu gutoteza no gufunga abatavuga rumwe nawe. Arakoresha  FDRL nk’igikangisho, avuga ko abatavuga rumwe nawe bakorana n’uwo mutwe. Arakoresha bamwe mu nzego z’umutekano mu kwica no guhungabanya umutekano w’abanyarwanda mu Rwanda no mu mahanga. Arakoresha iterabwoba avuga ko utavuga rumwe nawe ari umu genocidaire, abiba macakubiri,afite ingenga-bitekerezo ya jenoside, ari umujura, arya ruswa, ari umuteroriste, n’ibindi. Perezida Kagame ntacyo yasize  inyuma mu 2010. Yifashe kugahanga aratukana, atuka abanyarwanda ataretse n’abatera u Rwanda inkunga, mbese muri make aba gashoza intambara. Ikibabaza ni uko iyo atukanye nkuko cyangwa avuze ibitagira epfo na ruguru, abantu bamuha amashyi aho kumuha induru. Icyakora ntawabarenganya kuko abenshi muri bo baba bagirango barebe ko bwacya kabili. Imikorere n’imivugire ye irerekana ko nubwo yihagarara ho bwose,afite intege nke. Kandi uko zizakomeza kugenda zirushaho kuba nke kugeza igihe zizarundukira,  azarushaho kugira umujinya no kwibasira abanyarwanda. Ibikorwa bye bibi byoye kubaca intege, ahubwo birusheho kubatera imbaraga zo gukomeza urugamba rwo kwikiza igitugu cye.

 

Ihuriro Nyarwanda rirakangurira abanyarwanda bose, cyane cyane abari mu nzego za leta, kwanga gukoreshwa ibyaha na Perezida Kagame, bahohotera umunyarwanda aho ava akagera haba hagati mu gihugu cyangwa mu buhunzi.

 

Ihuriro Nyarwanda rirakangurira abanyamahanga gufasha abanyarwanda mu rugendo rwo kwicyemurira ibabazo byabo, aho gushyigikira ingoma y’igitugu, ibangamiye abanyarwanda n’amahanga.

Ihuriro Nyarwanda rirabwira Perezida Kagame ngo nasubize inkota mu rwubati, kandi arekure, Madamu Victoire Ingabire, ba Bwana Bernard Ntaganda, Charles Ntakirutinka, Deo Mushayidi, LTC Rugigana, Lt.Gen. Muhire n’abandi bafunzwe ku mpamvu za politike.

 

Ihuriro Nyarwanda rirasaba abanyarwanda twese, kubabarirana, kwubahana, kworoherena, kwizerana, gufatanya, kugira no kigarana icyizere. Nitwiyemeza gufatanya,uru rugendo dukomeje mu 2011 ntituzatinda kurusoza.

Umwaka mushya muhire ku bavukarwanda bose, Umwaka mushya muhire kubaturarwanda bose, Umwaka mushya muhire ku baturanyi n'inshuti z'U Rwanda zose!

 

Mugire Amahoro ! Twitinya ! Byose Birashoboka !

 

 

Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo                                    31st December, 2010

Ihuriro Nyarwanda (RNC-CNR)

Bethesda, Maryland, USA

Tel :001-510-717-8479

E-mail : ngombwa@gmail.com

Retour à l'accueil