Kagame yashimiye inzego  z’ibanze zamufashije kongera kwicara mu ntebe.

 

“…ntabwo umuntu wakoze ibyiza abirata, ahubwo arareka abandi bakabibona, iyo atangiye kwivuga ibigwi abashaka kugira ikindi yorosaho kibi abantu baba bamunenga, kandi ushinjwa icyaha atakoze ntabwo kimuhangayika cyane ngo agende yisobanura aho ageze hose nahatari ngobwa.”

mex_imagefromdoc.php.pngNyuma y’amatora yaranzwe n’inengwa ry’abantu batandukanye, haba indorerezi, ibihugu bikomeye nk’Amerika , ndetse n’imiryango yigenga, Kagame yashimiye abamufashije kugera ku ntsinzi  ari bo bayobozi b’inzego z’ibanze mu Rwanda hamwe n’inzego z’umutekano.

Icyo gikorwa cyabaye ku itariki ya 20 Kanama, aho Kagame yateguye umunsi wo gushimira inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano ko zafatikanyije kumugeza ku ntsinzi. Muri uwo  mubonano Perezida Kagame yagaragaje ko afite ubwoba ko yanenzwe n’abantu benshi ko amatora atagenze neza. Mu ijambo rye yavuzeko abanenga amatora ntacyo bamubwiye, ko ngo niba yarayibye ibyo ntacyo bivuze bitamubuza gukomeza gukora ibikorwa bye yarasanzwe akora. Iri jambo rero rikaba ryavuzweho byinshi n’abantu batandukanye.

 

Umwe mu bahanga mu bumenyamuntu (psychologist) twaganiriye tukimara kumva iri jambo, yabwiye ikinyamakuru Umuvugizi ko Kagame afite ubwoba ndetse n’isoni z’abantu bamaze iminsi banenga uburyo yibye amatora ndetse banenga n’ibindi bikorwa bye bigayitse byinshi. Yakomeje atubwira ko bimaze kumugiraho ingaruka zikomeye kuko asigaye afite umutwaro wo kwisobanura aho ariho hose nahatari ngobwa. Kuriwe ngo ibi bigaragaza ko ibimuvugwaho ari byo, kuko iyo ibikuvugwaho atari byo, ntabwo bigutera igihe wisobanura cyane.

 

…iyo umuntu atiyizeye umubwirwa n’imvugo ye, buri gihe iyo avuga aba agaragaza icyo atekereza cyane ikimuhangayikishije, kandi  ashaka kugaragaza ko ari umwere kuruta uko abantu bamubona, imvugo ze ziba ari ukwisobanura gusa, ibi ni bimwe mu biranga umuntu ufite ubwoba bw’icyo ashinjwa. Kagame mu mvugo ze kuva yatangira kwiyamamaza yagaragazaga ko yisobanura gusa, buri jambo ryose yavugaga cyangwa interview yakoraga mu binyamakuru, yavugaga ko abanenga ntacyo bavuze, ko u Rwanda rurimo gutera imbere, ko abantu bahunga ari ababazwa ibyo bakoze n’ibindi”.

 

Kuriwe (psychologist) izi mvugo zo kwisobanura zigaragaza ubwoba umuntu afite ku mutima, “ntabwo umuntu wakoze ibyiza abirata, ahubwo arareka abandi bakabibona, iyo atangiye kwivuga ibigwi aba ashaka kugira ikindi yorosaho kibi abantu baba bamunenga, kandi ushinjwa icyaha atakoze ntabwo kimuhangayika cyane ngo agende yisobanura aho ageze hose n’ahatari ngombwa.”

Kuriwe ngo Kagame akunda kwivuga ibigwi cyangwa se Imyato, yakomeje atubwira ko “igihe uzabona umuntu wese avuga ko ari umuhanga ujye ukemanga ubuhanga bwe, kuko umuhanga ntiyigaragaza kandi nta muhanga ubona ubuhanga bwe, bubonwa n’abandi.” Kuriwe ngo intwari ntibyirata, ibikorwa byayo nibyo biyugira intwari, ntivuga havuga ibikorwa.

 

Muri uwo muhango kandi abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe amafaranga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 frw), yo kujya gusengerera abaturage bakabaha inzoga kuri buri mu dugudu. Ibi kandi bikaba bije bikurikira andi mafaranga ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) yari yahawe izo nzego z’ibanze, mbere yo gutora. Amakuru ava ahantu hizewe neza yemeza ko ayo mafaranga yose yavuye mu ngengo y’imari (budget) ya Leta ). Ubu ngo ministeri y’imari ikaba yarategetswe ko igomba gushaka uburyo iyobya imibare(Accountability) ntazagaragare ko yagiye mu kwiyamamaza kwa Kagame.

 

Andi makuru yamenyekanye Kandi nuko minisitiri  w’ubutegetsi (local government) Musoni James yategetse abayobozi guhera ku mudugudu kugera kuri guverineri w’intara, ko niba bashaka gukomeza kuguma mu myanya y’ubuyobozi bagomba gutora Kagame 100%, naho PL na PSD bakazagenerwa na komisiyo y’amatora.

Ibyo rero abayobozi bakaba barabishyize mubikorwa cyane ko ngo batora, mu byumba by’amatora habaga harimo andi masanduka arimo amajwi yuzuye ya Kagame ategereje ko amatora arangira akaba ariyo aterurwa mu ibarura. 

 

Mubyukuri itsinzi ya Kagame ikaba yaracyemanzwe cyane kuburyo byateye ibihugu byinshi kutamuha ubutumwa bwo kwishimira itorwa rye.

Charles I.

 

charlesroi.roi5@gmail.com

Retour à l'accueil