DOC_RWANDAPRESS_PAGE05_0000000400.jpgMu minsi ishize Leta ya Kagame yatangiye urugamba rwo kurwana  n’abanyarwanda bahunze hirya no hino kw’isi, igamije kubacyura, abandi ikabatesha agaciro mu banyarwanda. None muri iyi minsi kandi twamenyeshejwe ko Perezida Kagame azaba ari mu Bubiligi, kandi ngo abanyarwanda mu Burayi bose batumiwe kuza kumwitaba kandi ngo uzemera kuza azahabwa inyoroshyo y’ubuntu yo kuzaza kumushyigikira.

Urwo ruzinduko ruje rukurikirana n’urwari ruyobowe na Senateri Aloysie Inyumba na Gen Major Jerome Ngendahimana, rwari rugamije guhakana ibya raporo ya Loni k’ubwicanyi bwabereye muri Kongo, kwamagana abanditse Rwanda Briefing, no kureshya impunzi ngo zitahe kuko ngo mu Rwanda umudendezo ari wose. Ubu Kagame avuye mu nzinduko i Congo Brazaville, Benin n'ahandi, agererageza kureshya impunzi ngo zigaruke mu Rwanda, no gusaba ayo mahanga ngo amufashe kurwanya abanyarwanda.
 
Maze kureba ibyo byose byanteye amacyenga bituma nsaba ikinyamakuru Umuvugizi kugira icyo ntangaza kuri ibi bikorwa bya Kagame akomeje kugenda abeshya abanyarwanda hirya no hino. Muri iyi nkuru ndashaka kumubaza ibibazo icumi:

Icya mbere:
Hashize imyaka hafi makumyabiri abanyarwanda mu muryango wa FPR Inkotanyi bohereje abana babo ku rugamba rwo gucyura impunzi zo muri 1959. Bakomeje kwoherezwa mu ntambara z’urudaca nyuma ya 1994. Ubu wasobanurira abo banyarwanda umubare wabo basore n’inkumi bamaze gupfa kuva mu kwa cumi 1990 kugeza mu kwa cumi 2010, n’icyo bapfiriye?
 
Icya kabiri:
Uraregwa ibyaha byinshi muri iyi minsi, harimo impfu za bagenzi bawe muri RPF/RPF, impfu za Habyarimana, Ntaryamira, Kabila,  n’abahutu baguye mu Rwanda no muri Congo. Ibyo hari icyo wabivugaho ?
 
Icya gatatu:
Ese nibyo koko ngo ukubita amakofe ba ofisiye mu gisirakare cya RDF? Ngo waba warababwiye ko uwo mutazumvikana uzamukandagira, ukamuhindura nk’igikeri cyakandagiwe na rukururana kuri kaburimbo?
 
Icya kane:
Muri disikuru uherutse gutanga wavuze ko hari abo mwafatanyije ibyo kunyereza umutungo, ngo barangije barakwigarika. Ese uwo mutungo wanyerejwe, ni uwo mu Rwanda cyangwa muri Kongo? Abo banyazi mwafatanije bakakwigarika, ni bande?
 
Icya gatanu:
Muri iyo disikuru wavuze ko abanyamahanga aribo badutera ibibazo. Niko ubyumva? Cyangwa nitwe abanyarwanda twitera ibibazo, tugashaka abanyamahanga babidufashamo, bakabyongera, nk’abamaze iyi myaka yose bagushyigikiye?
 
Icya gatandandatu:
Iyo ushubije amaso inyuma, ukareba  amaherezo y'abategetsi b'u Rwanda, ntacyo bikubwira ku mitegekere yawe, ngo uyihindure, maze abayobozi bacu dutangire kubaha icyubahiro, kuko nabo bubashye abanyarwanda n'abayobozi basimbuye? Subiza amaso inyuma urebe Umwami Musinga tutazi aho yahambwe; Umwami Rudahigwa waguye mu mahanga; Umwami Kigeli Ndahindurwa umaze imyaka 50 mu buhunzi; Perezida Kayibanda wapfuye yicishijwe inzara; Perezida Habyarimana uregwa ko wishe, tutazi naho yahambwe; Perezida Bizimungu wafunze, ukamutesha agaciro umwambika imyambaro y’abanyururu, nubu akaba agifungiye iwe imuhira. Wowe wifuza ko uzafatwa ute, numara kuva kubutegetsi ?
 
Icya karindwi:
Ukunze kwigisha ko abanyarwanda bagomba kurangwa n'umuco nyarwanda, kwiyubaha mbere y’uko dusaba abandi kutwubaha. Ukunze kuvuga ko abantu ari ubusa, ntacyo bavuze, ko ari umwanda ( nk’ibyo twituma tudatinyutse kwandika kuko bikojeje isoni), ko uzabasya ukabahindura nk'ifu, ko ubarasa ntuhushe. Uyu niwe muco  ushaka ko uranga u Rwanda? Ese iwanyu aho wakuriye, ntabwo bakubwiye ko kizira gutukana, ko nta bupfura buri mu mvugo nk’iyo imaze iminsi ikuranga? Wifuza ko n’abana bato b’abanyarwanda, barimo n’abawe, bajya batukana batyo?
 
Icya munani:
Ese koko wiguriye indege, uzishyura million z’amadolari 150, uzambuye abana b'impfubyi, abapfakazi, abakene, abacitse kw’icumu mu Rwanda?
 
Icya cyenda:
Ese ko wirirwa ubeshya abahutu ngo batahuke, kandi bazi ibyo wakoreye kandi ugikorera bene wabo, ndetse n’abatutsi, aho wenda ntiwangiza umwanya n'umutungo w’abanyarwanda?
 
Icya cumi:
Kagame ko ufite abasirikare, ukaba ufite ubukire bw’amadolari  n'amafaranga, ukaba uri Perezida, kuki ufite ubwoba? Aho ubwo bwoba sibwo bugutera gufata umudamu Ingabire ufite umwana w'imyaka 6 ukamwogosha, ukamwambika imyanda y’abanyururu, ukamufunga; ugakurikirana umunyarwanda witwa Nyamwasa, ugashaka kumwicira muri Afrika y’Epfo  Imana igakinga ukuboko? Sibwo bugutera gufunga, kwica, guheza imbaga y'abanyarwanda mu buhunzi?  Ese n’iki cyakumara ubwo bwoba ngo twese abanyarwanda tugishakishe, kugira ngo  natwe tugire amahoro?
 
Ndarangiza nkwifuriza amahoro no kugira imyumvire ya kinyarwanda, imyumvire yubaha abandi kandi irimo ikinyabupfura  kigisha abana b’ejo kuzagira uburere buzira gutukana.

Rukara

link

Retour à l'accueil