IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA BWANA PAHULO KAGAME, UMUKURU WA REPUBULIKA Y'U RWANDA, UBWO AZABA AJE MU GIHUGU CY'U BUFARANSA


Banyarwanda namwe nshuti z'u Rwanda,


images-copie-2.jpgKuva ku italiki ya 31/05 kugeza ku italiki ya 1/06 z'uyu mwaka, mu Bufaransa hazabera inama ihuje abakuru b'Ibihugu by'Afrika n'uw'icy'u Bufaransa. Umukuru wa Repubulika y'u Rwanda, Bwana Pahulo Kagame nawe rero azaba ari muri iyo nama.


Turagirango rero tubonereho aka kanya, maze turarikire abanyarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda, kuzaza kwamaganira kure uriya Pahulo Kagame, kuko ari kuko ategekesha guhutaza abanyarwanda, ndetse akamunga ukwishyira ukizana kwa buri wese.


Abanyarwanda bose bumva ko bibareba, basabwe kuza ari benshi kandi ari ikimvunge, maze tuzibutse umukuru w'igihugu ko, abanyarwanda bamuciye murihumye bahunze ububisha bwe, tutatari "umwanda ujungunnywe n'umubiri" nk'uko yabyivugiye, ahubwo ko turi abacikacumu b'ingoma ye ishingiye k'ubugome n'ubugizi bwa nabi.


Isaha n'aho imyigaragambyo izabera, tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.


MANIFESTATION DE CONTESTATION DE LA VENUE EN FRANCE DE MONSIEUR PAUL KAGAME, PRESIDENT DE LA REPUBLIQUE DU RWANDA 

 

Chers compatriotes et chers amis du Rwanda, 

A l’occasion du Somme France-Afrique, du 31 mai au 1er juin prochains, le président de la république, Monsieur Paul Kagame sera l’un des nombreux chefs d’états africains présents à cette rencontre. 

  

Nous saisissons cette occasion pour inviter tous les rwandais et amis du Rwanda de venir protester contre la venue du dictateur et prédateur des libertés, Monsieur Paul Kagame, en France. 

 

Tous les rwandais qui se sentent concernés sont priés de venir nombreux et massivement afin de rappeler au Chef de l'Etat que, les rwandais qui ont fui sa cruauté ne sont ni "excréments" ni "vomissures" du "corps social rwandais" mais des victimes de sa politique criminelle. 

 

L'heure et le lieu de manfestation vous seront communiqués ultérieurement.

 

Retour à l'accueil