Kagame n'umuntu umenyereye kwivugira ibyo yishakiye, agashaka kugoreka amateka, ayandika cyangwa ayandikisha uko yumva bimunyuze. Nibyo yongeye kwerekana ejobundi muri "Club Unity" ubwo yikomaga Human Wright wacth n'umuyobozi wayo Kenneth Roth. Ubwo kandi hari hashize n'iminsi mike cyane uyu Kenneth Roth atukiwe mu Nama Nshingamategeko no ni "Imbwa y'Interahamwe".

Umujinya rero baterwa n'uko bavumbuwe mu mabi yabo, ubu bakaba basigaye bavugwa nta kubahishira nk'uko babimenyereye, bibatera kuvuga amangambure no kwiroha mu binyoma, uretse nabyo birushaho kubaroha! Ariko igeteye impungenge kurushaho, ni uburyo ibi byo kunenga no kwamagana HRW, bituma bamawe nka Kagame biha kugoreka amateka. Uretse Kagame ybagirwa turi mu kinyejana cya 21, aho umuntu adashobora kuvuga ibyo yishakiye, kuko ubwiru butakibaho.

Guhimba inkuru ntibigishoboka. Nta kikiba kidahagazweho n'abagabo. Ubu twese tuzi ko wowe Kagame, ari wowe wabijije amahanga gutabara abanyarwanda, kuko byari kukubangamira mu nyota yawe yo gufata ubutegetsi. Nabwo wowe Kagame wigeze urwana jenoside, ahubwo ni wowe waieje!

Retour à l'accueil