Ejo hashize, padiri Thomas Nahimana yshyizeho guvernoma ye. Ariko mugihe kitarenze isaha, bamwe mubo yari yashyizemo, bahise bamwitakana.Abayivuyemo hafi ya bose, baramurega kuba batarigeze babazwa niba babishaka cyangwa batabishaka : amashyaka FDU-Inkingi, na PDP-Imanzi yatangaje ko ibyo bitayarimo, nyamara abayobozi bayo - Victoire Umuhoza Ingabire na Déo Mushayidi - bari bagizwe abaministri. Ni ukuvuga ngo Padiri Nahimana, yihitiyemo we ubwe abantu n'amashyaka ashyira muri leta ye, nta kubabaza. Ikibazo umuntu yakwibaza ni : kuki hari andi mashyaka atararashyizwe muri leta ye? Ese yarababajije baranga?

Uko ibintu byifashe rero nyuma yo gushyiraho leta ye, nibura byerekanye ko padiri Nahimana, ari umunyapolitiki nk'abandi benshi, uhereye kuko ashaka gusimbura. Kuko amafuti yose twamagana barayasangiye : kwikorera ibyo bishakiye. Kwima amatwi abanenga cyangwa bahinyuza imikorere. Gushyuhaguzwa! Ni iki kurukansa uyu mupadiri?

Padiri Nahimana yitesheje icyizere cy'abantu benshi, ataraninjira mu rubuga rwa politiki by'ukuri? Kuko haba mu banyarwanda basanzwe cyangwa mu banyapolitiki bagenzi be, nta wuzongera kumugirira ikizere.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 03/PDP-IMANZI/2017

Ishyaka PDP-Imanzi na Bwana Deogratias Mushayidi uriyoboye ntaho bahuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro yashyizweho na Padiri Thomas Nahimana.
Bamaze kubona guverinoma ikorera mu buhungiro yatangajwe na Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w'ishyaka Ishema ry'u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 20 gashyantare 2016, Ishyaka PDP-Imanzi n'umuyobozi waryo, Bwana Deogratias Mushayidi, baramenyesha abarwanashyaka baryo, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, ko ntaho bahuriye n’iyi guverinoma.

Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ko inyungu za politiki za Perezida waryo ufunzwe, Bwana Deogratias Mushayidi, nta wundi uzihagarariye uretse ishyaka yashinze ari ryo PDP-Imanzi. Kubera iyo mpamvu bikaba bisobanutse ko nta muntu cyangwa ishyirahamwe bashobora gukoresha izina rya Bwana Deogratias Mushayidi ku nyungu za politiki batabyumvikanyeho.

Kuba Bwana Deogratias Mushayidi ari imfungwa ya politiki iharanira inyungu z'Abanyarwanda bose ntibiha uwo ari we wese uburenganzira bwo kumwitirira politiki atarimo. Turamenyesha rero Abanyarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda ko Bwana Mushayidi Déogratias atari Minisitiri w’ubutabera muri iriya guverinoma ya Bwana Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro kandi ko n'Ishyaka PDP-Imanzi ayoboye ritigeze ryitabira ibiganiro byo kuyishyiraho.

Bwana Deogratias Mushayidi n’ishyaka PDP-Imanzi abereye umuyobozi, biyemeje gukorera politiki mu Rwanda kuva muri 2013 ; kubashyira muri guverinoma ikorera mu buhungiro, ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.
Harakabaho ukuri , ubufatanye na demokarasi

Bikorewe i Kigali ku wa 20 Gashyantare 2017,
KAYUMBA Jean Marie Vianney
Visi Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI
TEL: 0783366214/0736623022
E-mail : jmvkayumba@yahoo.fr

Nkunzurwanda Muhirwa

Itangazo no 001/OP.F/02/17 ry' Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w’Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Spéciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy’uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.
Banyarwanda, ncuti z'u Rwanda,
Nyuma yo kubona urutonde rw’abagize ikitwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nahimana na Akishuli. Kuri urwo rutonde hakaba hariho na Madame Spéciose Mujawayezu wari, guhera tariki ya 10 Gashyantare 2014 Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC ryaje guhinduka Umuryango ISANGANO-FPP nyuma y’ukwibumbira hamwe n’umutwe w’ingabo Force pour la Protection du Peuple (FPP).
1) Dukurikije ko Madame Spéciose Mujawayezu ari umwe muri batanu bari bagize Présidium ni ukuvuga urwego rukuru rw’umuryango ISANGANO-FPP akaba yari afite ishingano zitoroshye umuryango wamushinze harimo nko kubika amabanga y'umuryango, inyandiko z’imbere mu muryango, inyandiko-mvugo z'inama za Bureau Central by'umuryango, amabaruwa y'ibanga, amatangazo rusange n'ibindi bifitiye umuryango akamaro (Ref: 009/ISAN-BC 02/14),

2) Dukurikije ko ikifuzo cya Nahimana n’ishyaka rye Ishema cyo gushyiraho Leta twacyumvise mu bitangazamakuru nk’abandi bose umuryango ISANGANO-FPP ukaba nta butumire, nta mikoranire ya hafi cyangwa ubundi bufatanye runaka hagati y’ISHEMA n’umuryango wacu,
3) Dushingiye ko ku munsi wejobundi hashize tariki 19/02/2017 aribwo Madame Spéciose Mujawayezu yandikiye Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP ubutumwa bugufi kuri Watsapp amumenyesha icyemezo cye cyo gusezera ku Bunyamabanga Bukuru bw’ISANGANO,
4) Dushingiye kandi ko inama y'i Paris ya Nahimana yatangiye tariki 17/02/2017 biragaragaza ko Madame Spéciose Mujawayezu yayitabiriye akiri mu buyobozi mw’ISANGANO-FPP, akajya muri iyo nama rwihishwa abyumvikanyeho na Nahimana,
5) Dushingiye ku mpamvu yuko abandi mu bagize Présidium y’umuryango ISANGANO-FPP bari batarabasha kubona umwanya wo kuganira no kwemeza burundu ugusezera kwa Madame Spéciose Mujawayezu ku mwanya w'ubuyobozi mw'ISANGANO-FPP, Mujawayezu we huti huti akamera nka wa wundi wabonye isha itamba,
Umuryango ISANGANO-FPP uratangariza abanyarwanda n'incuti z'u Rwanda ibi bikurikira:
-Turagaya bikomeye imikorere, ikinyoma n’itekinika, guhuzagurika no guca inyuma andi mashyaka bya Nahimana Tomasi bigamije kurangaza no gushaka gutesha agaciro abayobora amashyaka batumva ibintu kimwe na Nahimana,
Iyi ngeso ya Nahimana yo guca inyuma amashyaka yizeza bamwe mu bayoboke bayo ubuhendabana si iya none kuko hari n'ubundi Nahimana yigeze kugerageza imikino nk'iyi biramupfubana.
- Turagaya kandi igitekerezo cya Leta itazanarenga umutaru kandi tugasaba ko yamaganirwa kure n’abanyarwanda benshi kuko iyi mikorere nk'iyi ya Nahimana ntaho itandukaniye n’imikorere y'ikinyoma n'itekinika biranga ingoma ya FPR-Inkotanyi,

-Umuryango ISANGANO-FPP uramenyesha abanyarwanda ko Madame Spéciose Mujawayezu adahagarariye na gato inyungu z'Umuryango ISANGANO-FPP, we yagiye muri Leta ya Nahimana ku nyungu ze bwite nta nshigano namba yahawe n’ Umuryango ISANGANO-FPP,
Kujya mu rindi shyaka ni uburenganzira bwa Madame Spéciose Mujawayezu ariko icyo Umuryango ISANGANO-FPP ugayaho Madame Spéciose Mujawayezu ni uburyo n’igihe abikozemo.
-Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko aho duhagaze ku bijyanye n’ingirwamatora itegurwa na Leta ya FPR muri uyu mwaka wa 2017 bitahindutse nkuko twabitangaje mu itangazo no 005/OP. F/05/15 ryo kuwa 5/05/2015.
-Umuryango ISANGANO-FPP uributsa kandi Nahimana Tomasi ko mbere yo gukatisha amatike y’indege no kujya mu matora na Kagame yabanza agasubiza amaso inyuma akibuka ibyo FPR-Inkotanyi yakoreye inzirakarengane z’abasenyeri n'abapadiri baboneye izuba padiri Tomasi,
-Umuryango ISANGANO-FPP ukamusaba ko yarekeraho gukina amakinamico yose arimo gukinira ku banyarwanda, ndetse byaba byiza Nahimana akemera gusaba imbabazi ku makosa yose n'ibihimbano byose ari gukora muri politiki,
-Ikindi kintu gikomeye dusaba abari mu mashyaka n'imiryango ikora politiki muri opposition ni ukudaha agaciro no kutarangazwa niyi mikino yose ya Nahimana bayitaho igihe cyabo. Twe mu ISANGANO-FPP dunafite ibimenyetso ku magambo Nahimana we yivugiye ubwe abwira umwe mu nkoramutima ze mu ntangiriro za Mata 2014 ko we (Nahimana) mu by'ukuri atazajya mu Rwanda kwiyamamaza,
Banyarwanda ncuti, mumenye ko biriya byose Nahimana arimo akora byo gukatisha amatike y'indege, kugarukira za Nayirobi na Bruxelles byose ni amacenga ya Nahimana,
- Ku banyarwanda basanzwe batari muri politiki mumenye neza ko niba umuntu nka Nahimana akomeje gukina iyi mikino ngo yo kujya mu matora ubwo nyine we yemera ko nayo matora abaho!? Biteye kwibaza byinshi ku muntu nkawe wiyitirira kuba muri opposition,

-Umuryango ISANGANO-FPP usanga ntacyo bimaze guhagararana na Kagame mu matora y’igitugu we ubwe azi neza ikizayavamo mu gihe Abenegihugu baboshywe nta bwinyagamburiro n’uruvugiro bafite ariko umupadiri witwa Nahimana we yumva ko azabakuriraho Kagame akoresheje gusoma misa no kujya kuryama mu bibuga by'indege. Ibi byitwa ubutesi buvanze n’icyo abanyarwanda bita ubupfayongo. Nta muntu n'umwe ushyira mu kuri wese wakwiyumvisha ko gukuraho Kagame ari ukujya gutera imbabazi mu bibuga by'indege Nayirobi cyangwa Brusseli: Rwanda wagushije ishyano!
-Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko igishishikaje abayobozi b’ISANGANO-FPP atari imyanya ya politiki ko ahubwo icyo dushyize imbere ya byose ari ukubanza kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku butegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi hakaboneka uruvugiro,
-Umuryango ISANGANO-FPP nta na rimwe wigeze wanga gufatanya n’andi mashyaka mu gihe byakorwa mu bwubahane nta gushaka kwishyira hejuru nka Nahimana Tomasi,
-Umuryango ISANGANO-FPP urasaba andi mashyaka ya opposition kwamaganira kure iriya ngirwa Leta ya Nahimana kuko nta kindi igamije uretse kurangaza no kwerekana ko ntacyo andi mashyaka amaze cyangwa ashoboye.
- Umuryango ISANGANO-FPP usanga umushinga wo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda nta shyaka na rimwe cyangwa agatsiko k’abantu bake bashobora uwo mushinga bonyine hatabayeho ubufatanye n'ubwuzuzanye mu bikorwa bw’abantu b’ingeri zitandukanye,
- Umuryango ISANGANO-FPP urasanga byihutirwa guhura kw’andi mashyaka hagashakwa ubwumvikane mu gushyiraho Inama y’igihugu y’abaharanira impinduka mu 2017 na nyuma yaho (National Assemby on what to be done in 2017 and beyond). Iyi nama y’igihugu yatumirwamo abakuru b’amashyaka ya politiki yifuza kugira icyo akora gifatika mu 2017, imiryango idaharanira inyungu za politiki, abapolitiki batari mu mashyaka, abihayimana n’abayobora amadini, abashakashatsi, abanyeshuri mu mashuri makuru atandukanye, abasirikari, abakozi bakora mu bigo bitandukanye, urubyiruko, abanyamahanga bifuza gufasha abanyarwanda kwibohora, n’abandi bifuza impinduka mu 2017 na nyuma yaho,
-Umuryango ISANGANO-FPP usanga guhuriza hamwe aba bantu b’ingeri zitandukanye muri iyo nama yaguye ariyo nzira yatuma ijwi rya politiki na diplomasi rya oppositiom byumvikana neza mu mahanga.
-Umuryango ISANGANO-FPP urangije wizeza abanyarwanda ko uri gukora ibishoboka byose kandi ko nta kabuza muri uyu mwaka 2017 uzabagaragariza igikorwa gikomeye mu guhangana niriya Leta ya FPR.
-Umuryango ISANGANO-FPP ukaba urangije unasaba abari mu gisirikare cy’u Rwanda bifuza guhagarara ku ruhande rwo kurengera abanyarwanda kubigaragaza inzira zikigendwa.
Bikozwe tariki ya 21/02/2017
Jean Marie Vianney Minani,
Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP

Nkuzurwanda Muhirwa

Retour à l'accueil