Gukumirira Padiri Thomas Nahimana, umunyapolitiki wari warafashe icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ntawari ubyiteze. Ahubwo, benshi bari bamufitiye ubwoba, bagira bati ; ni umwiyahuzi! Agiye kwinaga mu rwoba rw'intare! Abandi bari babyishimiye cyane, babyumvikanisha bamusabira gucibwa umutwe akabambwa agikandagira mu Rwanda. Ariko kumukumira no kumwangira kwinjira mu Rwanda, ntawari ubyiteze nibura kubera impamvu ebyeri.

Iya mbere : n'ubwo imigirire n'imyitwarire y'ingoma ya FPR Inkotanyi ibisanya n'imvugo, Paul Kagame n'abambali be ntibahwema gusakuza hose mu gihugu cyacu hari uburenganzira bwisesuye, ko imiryango y'igihugu ifinguriwe abanyarwanda bose bashaka kubaka igihugu, ndetse bakaba banarimo kureshyeshya impunzi zigifite amakenga, za télefone ngendanwa! None umupadiri aramuhinyuje!

Icya kabiri : uyu mupadiri ntiyaratashe atunguranye bujura, itaha rye yaramamaje, ryavuzweho byinshi, ndetse yarategerejwe cyane. Mu gisa n'uburyo bwo kumuca intege no kumutera ubwoba, ibinyamakuru bikorera mu kwaha kw'ubutegetsi byaramwanjamye, biramusebya biramuhindanya, bimurega ibyaha byose bicisha umutwe mu Rwanda : ni umujenosideri. Apfobya kandi ahakana jenoside. Yicisha undi mupadiri. N'ibind byinshi.

Kumwangira kwinjira mu Rwanda rero byatunguye benshi, kuko twari benshi twibwira ko Paul Kagame amureka akaza, nibura akereka abanyarwanda n'amahanga yirirwa abeshya ko imvugo ariyo ngiro. Ko yihanganira kuvuguruzwa no guhangana mu bitekerezo n'abo batavuga rumwe! Bitaba ibyo, akamureka akaza ari umutego amuteze ubundi akamugenza nk'uko yagenje abamubanjirije bose!

Siko byagenze rero! Paul Kagame yarebye amashagaga uyu mupadiri n'abagenzi bari bamanukanye, barimo n'uruhinja rw'ameze umunani, asanga ku mpande zose urwo rugamba atarushobora! Ni uko arahukwa! Aranuna! Ategeka ko Padiri atinjira mu Rwanda!

Padiri Thomas Nahumana rero, ashatse yakwigarukira mu buhunzi, ikivi cye aragituye. Ni ubundi ntibyari ngombwa ko ajyayo. Abasesengura neza politiki ya Kagame, babonaga ko ntako atazakora akamushyiramo ibhato, nk'uko yabigenje kubamubanjirije bose. Uretse ko wenda ntawari watekereje kuri iyi turufu yo gukumirira hanze abanyapolitiki. Ariko kjyayo nibura byagize akamaro ko kwambika ubusa burundu Kagame, ku buryo ubu abanyapolitiki bose bakorera hanze bagomba kwumva ko iturufu zose zo gukorera politiki mu Rwanda mu nzirza z'amahoro zisa n'izifunze! Kurinjira rero bikaba bitazaborohera. Urugendo rw'uyu mugabo rero, rwerekanye ibi bikurikira bigomba kwibazwaho :

1° Nk'uko bimaze kuvugwa hejuru, gukorera politiki mu gihugu mu nzira z'amahoro biracyari inzozi za kure.

2° Ingoma ya Kagame ni igitugu cy'iterabwoba kitihanganira na gato ibitekerezo binyuranye n'impaka zimuvuguruza

3° Ingoma z'ibitugu iyo ziva zikagera ni nk'umusenyi mu muyaga, cyangwa amakoma mu rubura! Ni ibikangarane, bihimbira gusa ku iterabwoba n'ubugome.

Burya rwose ingoma z'ibitugu n'ibicucu n'ibihutsi. Kuko ntibyumvikana impamvu Kagame yagenjeje kuriya. Wenda yasha kuburizamo umugambi wa Padiri Thomas Nahimana no kudaha agaciro uko kwuza kwe. Nyamara byatumye isi yose imuvuga, inamenya ko Kagame ari umubeshyi kandi aniga demokarasi.

Retour à l'accueil