Ku italiki ya 1 Nyakanga 1988 u Rwanda rwari rumaze imyaka 25 rwigenga! Birumvikana ko mu Rwanda rw'icyo gihe wari umunsi mukuru udasanzwe, wo kumurika cyangwa kuvuga ibyiza byose byagezweho muri icyo gihe.

Icyo gihe, abayobozi berekanaga ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara, rarageze kuri byinsi mu bikorwa bya kijyambere. Hari ibivugwa ubu n'abayobozi b'ubu, nk'aho ari agashya k'umwihariko wazanywe n'abayobozi b'ubu, ariko iyo wumvise ibivugwa byarekanwa muri aya majwi, ahubwo ugasanga hari aho igihugu ubu cyasubiye inyuma : kuko ibyi bintu byariho kandi bikora neza ubu bikaba byarasenyuse cyangwa byarananiranye gusubizwa mu ngiro.

Inzira y'amajyambere yari, kandi ubona ko ari inzira y'ituze, nta gahato gashyirwa ku bantu. Mureke no kubarambira mwumve kandi mwirebere kuo ibi ari amateka yacu :

No muri 87, nyuma y'imyaka 25 y'ubwigenge gusa, havugwaga amajyambere y'igitangaza, n'imishinga iri imbere y'akataraboneka!

Retour à l'accueil