Dr Agnès Binagwaho, Ministri w'Ubuzima aherutse kwirukanwa shishi itabona (soma hano : http://rwandatekaiteka.over-blog.com/2016/07/ntibisanzwe-ko-umuminisitri-yirukanwa-hatabayeho-ihindura-rusange-rya-guverinoma-dr-agnes-binagwaho-ministri-w-ubuzima-ngo-yaba-aziz. Icyo yazize mu by'ukuri kizwi n'uwamwirukanye. Ariko hari abanyarwanda benshi bibaza ko wenda, Umukuru w'igihugu Paul Kagame, anashobora kubo yari yibeshye k'uwo yagombaga kwirukana! Bityo tukaba turi turi benshi twibaza tuti : Perezida azirukana ryari ministri w'Ubuhinzi n'Ubworozi?

Kuko niba hari umuminstri wagarage ubushobozi bucye no kurimanganya Géraldine Mukeshimana yerekanye ko ari ikibasumba. Twibukiranye ko uyu mu ministri ejobundi yashwishurije abantu avuga ko nta nzara iri mu Rwanda ndetse akikoma abanyamakuru babivuga, mu gihe abanyarwanda bavuza iya bahanda ndetse bagasuhuka umusubirizo nk'uko mushobora kubisanga aha :

Hagati aho nk'uko bigaragara mu binyamakuru bunyuranye, iyo myifatire n'imyitwarire y'abayobozi kuri iki kibazo cy'inzara yayogoje igihugu, ntiyashimishije rubanda, rwayifashe nko kurukina k'umubyimba no kurushinyagurira! Kandi ni mu gihe! wamenya ute se ko inzara iriho utaburaye! Ikinyamakuru Ubukungu kirasubiramo amagambo y'umuturage wo muri Rwinkwavu aho agira ati : "Kuki ahakana ko nta nzara dufite kandi hano umusozi wose abantu barasuhutse bakajya mu Bugande kubera inzara yari ibamereye nabi? Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo koko! Twe tumeze nabi ahubwo mubwire muzehe wacu atugoboke. Ubu abana baraburara bakabwirirwa nk’aho baduhumurije ahubwo bakaduhuhura ngo turigiza nkana." Nta we utabona uburyo koko abayobozi bari kure cyane y'ibibazo bya rubanda nk'uko mushobora kubisoma hasi aha :

Hagati aho, kandi yari amaze guhakana ko nta nzara iri mu gihugu, ati : twakoze igenzura dusanga ingo 47000 zifite ibibazo by'ibiribwa! Ibi ni akumiro, nta kindi umuntu yakongeraho. Cyakora nanone mugarukiye, nta wamurenganya. Turi mu gihugu, uhereye kuri perezida wa repubulika, kigendera kuri politiki yo kwiyemera no kwishongora. Byanze bikunze rero, politiki nk'iyi ijyana n'ibinyoma. Kandi, nta kuntu iki kibazi kitavigiwe mu mana ya guvernoma ku buryo uyu mu ministri, ni ubwo ariwe ubishinzwe, avuga akurikije amabwirizwa rusange yatanzwe kuri buri kibazo cyihariye kireba igihugu cyose! Nawe rero ararye yanzitse!

Retour à l'accueil