Bosomyi, ntabwo twihanganiye kutabagezaho inyandiko ya Kanuma Christophe kuri Ministri Johnston Busingye. Kuko uretse no gusetsa imikara natwe yadusekeje. Ariko none hejuru y'uwenya rwayo, irimo amasomo mukwiye kumenya. Reka tubabisire musome inyandiko uko iri hasi ha!

"Ministri Johnston Busingye yasetsa imikara ye! Ngo agiye guca ibiyobyabwenge?Cyeretse niba ashaka gutakaza akazi.

1) Umwaka ushize natembereye mu Rwanda mpura numusore ari mumodoka nziza yitwaye nyamara sicyera ubwo namuherukaga ari kanyamayayi(abunza amagi mutubari). Uyu musore twajyanye ahantu turasangira ambwira ko amaze kugura inzu 3 yashyingiwe kandi afite nimodoka bye. Yambwiye ko haje umuntu ukomeye amukodeshereza inzu ya depot akajya azana ibiyobyabwenge uwo musore akaba ariwe ubiranguza akabishakira namasoko. Icyamutangaje nuko iyo byavaga Kigali byazaga biherekejwe n'imodoka zabapolisi zitwa pandagari. Yahise asobanukirwa ko arimo gukorana nibikomerezwa.

2) Imbere ya Stade amahoro bivugwa ko akabali karebana neza n'irembo hariya mumugina, mubigoroba myinshi nyira akabali numufasha we baba bapakira ibifurumba mukamodoka bakavuga ko ari umwanda bagiye kumena mukimoteri. Nyamara s'umwanda haba harimo kabutindi, abagerageje kubigirira amatsiko bagiye bahabwa akantu(ruswa) bakicecekera bakikomereza.

3) Kayonza hafi y'ibiro bya Transparency Rwanda bivugwa ko hari stock nini cyane iranguza urumogi. Abarunywa niho barukura. Mfite abahamya babyo.

4) Kirehe havumbuwe hegitari zirenze 10 zirihamwe zihinzemo urumogi muri za 2012-2013 ninde wamenye irengero ry'iyo nkuru ko abaturage batigeze bamenyeshwa iherezo ry'iyo dosiye?

Ministri Johnston Busingye (iri zina nirinyarwanda ra?) nareke gusetsa imikara amategeko kuyaremereza ntibizaca ibiyobyabwenge kuko ahenshi hari umunyabubasha uba ubyihishe inyuma!"

Kuri iyi ngingo y'ibiyobya bwenge, mushobora gusoma iyi nyandiko yo mu Igihe.com :

Retour à l'accueil