Abanyarwanda bararambiwe. Nk'uko bymvikanye nyuma yo kwicwa kwa Tewodoziya, umubyeyi w'umucungaji washakishiriza ubuzima muri Nyabugogo, abanyarwanda rwose bararambiwe. Bamaze kurambirwa, kugamwa no gusesemwa ubutegetsi bugiye kubamarira ku icumu umusubirizo.

Kandi reka barakare nimugihe gihe! Abanyarwanda bamaze kwicwa muri iyi minsi ya vuba rwose, no muri ibi bibyumweru bibiri, bitatu bishize, abafashwe bazira akarengane ngo barakora ibidakwiye mu gihe cy'iicyunamo bakarohwa mu buroko...n'abandi bagiye banyerezwa hirya no hino, ntibabarika! Kubirebana no kwicwa k'Uwamahoro by'umwihariko, ubuhamya bwumvikanye, buremeza ko uyu mubyeyi yishwe bamaze no kumwicira umwana.

Ibi n'ibyo bituma umugabo wahagaze kw'iyicwa ry'umuhoza agira : wavuga ko mu gihugu hari umutekano gute abantu bicwa hato na hato! Undi, turiwa nk'intozi! Mbese, kwicwa kw'Uwamahoro kwabaye akanya kadasanzwe mu Rwanda rwa Kagame, kukwerekana akababaro karenze urugero abanyarwanda bafite.

Dukurikije kandi ubumya bwumvika mu majwi yafashwe na BBC, nibibashyirire hasi aha, umuntu yakwibaza niba ririya yicwa ritari gatumwa. Umugabo wabihagazeho aremeza : urebye uburyo bamuguye hejuru bakamutsinda aho, wagirango bari baranzwe bamuhiga!

Ikindi kandi giteye amatsiko, ni ubuhamya bw'umunyakuru aho avuga uko abona ibintu: aravuga ko uriya mubyeyi amaze kwicwa, kubera umwuka mubi - birumvikana - byahise bitera, ngo hahise hasesekara abapolisi n'abasirikari benshi ngo basa n'abiteguye gukoma imbarutso, ni ukuvuga kurasa rubanda, hagize imyigaragambyo iba!

Umuntu rero akaba yakwibaza : ese, kwica uriya mubyeyi kwari ukugirango bapime uburakari bwa rubanda n'aho bushobora kugera? Nimwiyumvire namwe aya majwi yafashwe na n'Ijwi ry'Amerika.

Ubwanditsi!

Retour à l'accueil