Me Kubwimana Jacques ati : " KAGAME nahindure Itegeko-Nshinga ariko atuvane amayugira* mu matwi!

NB : * iri jambo amayugira twarishyize mu mwanya w'iryo nyir'ukwandika iyi nyandiko yakoresheje. N'ubwo byumvikana neza ko ijambo (inyenzi) yarikoresheje ashaka kuringushya dusanga ntacyo bimaze gukoresha amagambo mu nyandiko cyangwa mu mvugo, amagambo ashobora gukurura urusaku rw'ubusa. Iyi nkuru mushobora kuyisanga mu mwimerere wayo aha : https://www.facebook.com/inkubiri.fdumn/posts/1386960021623933

---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Nyuma y’amacenga y’ibiganiro byo gutekinika uburyo Paul Kagame ashaka kugundira ubutegetsi burundu hirengagijwe amategeko, bibaye ngombwa ko ngira icyo mbivugaho, inyandiko nabateguriye ikaba yibanda ku bintu bibiri bikurikira:


-Ingingo y’101 ntiyemera ko perezida arenza manda ebyiri.
-Ingingo y’193 ntishobora gukoreshwa mu kwemerera Kagame mandate ya 3.

Byakomeje kuvugwa ko Kagame atifuza kurekura ubutegetsi, abantu bamwe bakagira ngo ni ugukina, ariko noneho nta gushidikanya kugihari kuko ikiganiro umunyamakuru wa tereviziyo y’u Rwanda yagiranye n’abatumirwa be kiragaragaza ko inzira yo guhindura itegeko nshinga igeze kure. Babanje gutegura abaturage bo kubisakuza cyane cyane aho Perezida Kagame yabaga yasuye. Abagore bakuze bakarerembura amaso ngo nta Rwanda rwabaho Kagame ataruyoboye!

Urwego rwa kabiri rugezweho muri iki gihe mu gutekinika ibyo kugundira ubutegetsi, ni urwo gusobanurira abanyarwanda ko itegeko nshinga ryiyemerera ubwaryo ko rishobora kuvugurwa ndetse no ku birebana na manda ya perezida wa repubulika. Ibyo nibyo uwiyise umuhanga mu by’amategeko UWIZEYIMANA Evode yavumbuye akaba yarimo ageza ku banyarwanda ibirebana n’ubwo buvumbuzi bwe.

Impamvu itumye mvuga ibyo, n’ uko Evode we ubwe yiyemerera ko nta bantu bari bazi ko ingingo ya 193 y’itegeko nshinga ibaho, kuko bakundaga kwivugira gusa ingingo y’101 ariyo igena manda ya perezida n’umubare wa manda adashobora kurenza. Gusa biragaragara ko kuva yasubira i Kigali adaherutse kumenya ibyo opposition iri gukora. Mu kiganiro radiyo itahuka yagiranye na mucuti wa Evode witwa Ndengera wari uhanganye na Padiri Thomas, iyo ngingo y’193 yagarutsweho na padiri Thomas kandi ayisobanura uko ashoboye. None Evode wiyita avocet (uburanira abandi) abeshya; arimo agaragaza ko ari we uzi amategeko wenyine ngo kuko ariwe wabonye bwa mbere iriya ngingo y’193 y’itegeko nshinga. Mbega ikinyoma, ni nk’icya Semuhanuka!

1.Twumve neza ingingo ya 101 y’itegeko nshinga

Uwizeyimana Evode aremeza ko gusobanura amategeko atari ibya buri wese kandi ko kuyasoma atari nk’uko usoma ikinyamakuru. Ndemeranywa nawe rwose, gusa nabwontakeke ko ari we uzi kuyasobanura neza kurusha abandi, ahubwo ambabarire yemere ko ayasobanura aganisha aho ubutegetsi bwifuza kuko nicyo bwamuvaniye muri Canada ngo aze kuba umumotsi wabwo. Naho ubundi Evode ntiyibwire ko Kagame yamutoranyije kubera ko arusha abandi ubwenge ahubwo ni uko azi neza ko ahari ubwenge bwe ubu yahasimbuje inda! Dore uko iyo ngingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga: “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ngarutse kuri iyi ngingo kuko nshaka kugaragaza ko itegeko nshinga ryacu rigira ingingo zishobora guhindurwa mu buryo bworoshye (dispositions souples) ariko kandi rikagira n’ingingo zidahinduka namba(dispositions rigides). Iyo itegeko rivuze ngo “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”», ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo byumvikane neza ko iyo ngingo idanangiye, bityo ikaba idashobra guhindurwa ku buryo bworoshye.

Iyi ngingo y’101 rero ivuga kuri manda ya perezida wa repubulika n’umubare wa manda perezida adashobora kurenza(ebyiri).

2.Twumve neza ihindurwa rya manda riteganyijwe n’ingingo ya 193

Niba itegeko nshinga ryemeza ko nta na rimwe umuntu ashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri, perezida we akaba yifuza manda ya gatatu, birumvikana ko ashaka kwica itegeko nshinga yitwaje ko abaturage bakimushaka. Iyo ngingo y’193 ivuga itya:

“Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by'amajwi y'abagize buri mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko”.

Njye rero iyi ngingo yose sinyitindaho, ahubwo ndavuga gusa ku gika cyayo cya gatatu, kuko ni nacyo ubutegetsi bwa Kagame bwatamitse Evode ngo asobanure ko itegeko nshinga ryemera ko Kagame yafata manda zirenze ebyiri. Ibi sibyo. Iki gika cya 3 cy’ingingo ya 193 y’itegeko nshinga kivuga ko hagomba kubaho referandumu mu gihe ivugurura ry’itegeko nshinga rireba ibintu bitatu bikurikira: Manda ya perezida, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye n’ubwoko bw'ubutegetsi.

Aha rero niho abantu benshi barimo na Evode batumva neza. Muri biriya bintu bitatu biteganywa n’ingingo ya 193 harimo na manda ya perezida wa repubulika.Ingingo ya 101 igika cya 1 igena manda ya perezida ikanagena umubare wa manda perezida ashobora gutorerwa. Iyo manda ya perezida igizwe n’imyaka irindwi nahoumubare wa manda ni ebyiri. Igika cya kabiri rero cy’iyo ngingo ya 101 ntikivuga kuri manda ahubwo kivuga ku mubare wa manda za perezida kigashimangira ko nta muntu wemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri.

Ingingo y’193 ivuga ibyerekeranye n’ivugururwa rya manda ya perezida iyo manda ikaba igizwe n’imyaka irindwi. Uburyo iyo myaka igize iyo manda ivugwa n’itegeko nshinga yahindurwa ikaba yaba myinshi cyangwa ikaba mike, nibyo ingingo y’193 isobanura. Ingingo y’101 ntabwo ivugaumubare w’imyaka manda ya perezida imara ahubwo iyo ngingo y’101 ivuga umubare ntarengwa wa manda perezida adashobora kurenza kandi uwo mubare wa manda perezida adashobora kurenda ukaba waragenwe bidasubirwaho n’ingingo ya 101 igika cyayo cya kabiri kandi iyi ngingo ikaba ari ingingo idanangiye idashobora guhindurwa.

Mu yandi magambo, icyo ingingo y’193 y’itegeko nshinga yemera ni uguhindura manda ya perezida bakayikura ku myaka irindwi bakayigira icumi, itanu, makumyabiri se n’ibindi n’ibindi. Naho umubare wa manda za perezida wa repubulika wadanangiriwe mu ngingo y’101 igika cya 2 cy’itegeko nshinga ivuga ngo «Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ». None se abategetsi b’i Kigali banyuze mu karumbeti bita Evode, ntibabona ko bari kutubeshya bagira ngo dupfuye amaso ?

Umwanzuro

Sinzi niba abasomyi babashije kumva uburyo itegeko nshinga ridateganya ko Kagame yafata manda ya gatatu kuko ingingo bari kwitwaza idateganya guhindura umubare wa manda za perezida wa repubulika ahubwo ibemerera guhindura iyo manda ubwayo(imyaka iyigize). Niteguye kuzabigarukaho nihagira abambwira ko bitumvikana neza cyangwa se baba bafite ibitekerezo bitandukanye n’icyanjye.

Naho ubundi narangiza mvuga aka wa muntu wavuze ngo «Babuze uwo batuma barantuma».Leta ya Kagame yari yizeye ko Evode yayiboneye umuti urebana n’amategeko kuri manda ya 3 ya Kagame nisubize amerwe mu isaho! Uko iyo leta ikora turabizi, nta na kimwe kiyizitira mu gushyira mu bikorwa umugambi wabo. Niba bashaka guhindura itegeko nshinga nibabikore ariko bareke gukomeza batumena amatwi ngo abaturage barashaka Kagame kandi ngo n’itegeko nshinga ntiribuza manda ya gatatu ya Kagame! Bazabikore ariko bazi neza ko bishe nkana itegeko nshinga.

Me KUBWIMANA Jacques

Retour à l'accueil