Abanyarwanda basigaye bicwa mu mihango yo kubandwa Sekibi : ngo Nsengimana Alfred, Gitifu w’Umurenge wa Cyuve yishwe ashahuwe.

Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru cyo kuri murandasi : http://ikazeiwacu.fr/

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, hatangajwe amakuru mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda avuga ko Nsengimana Alfred wari gitifu (Exécutif) w’umurenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, intara y’amajyaruguru, yarashwe na polisi igihe yari agiye gutoroka.

Ariko kubera ko abanyarwanda bamaze kumenyera uburyo FPR ihimba ibinyoma, abasomyi b’Ikaze Iwacu bakomeje gusaba ko twakora iperereza ryimbitse, kugira ngo bimenyekane koko niba Alfred yaragerageje gutoroka abapolisi afunze amapingu amaboko yombi, maze akiruka akabasiga, bagasanga nta kindi bakora uretse kumurasa.

Itohoza Ikaze Iwacu imaze iminsi ikora yasanze ko Gitifu Nsengimana Alfred, mbere y’uko araswa yarabanje kwicwa urubozo bikabije. Abamushyinguye biboneye ko umurambo we nta maso nta nzara nta menyo n’izindi ngingo zimwe na zimwe wari ufite, kubera ko aba DMI bamwishe urubozo bagiye bazikata ku mubiri we. Ikindi kibabaje cyane kandi kinerekana koko leta ya FPR ishingiye ku « ngoma Karinga », ni uko Nsengimana Alfred bari baranamushahuye.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha abantu bisangaga kwa Nsegimana Alfred avuga ko umunsi umwe mbere yuko Alfred araswa, umugore we yagiye kumusura maze Alfred amubwira amagambo y’inshamugongo. Alfred yabwiye umugore we ati: « sinkiri umugabo wawe, kubera ko igitsina cyanjye bagitwitse, ushatse ntiwazongera kwirushya ngo uje kunsura, waba urimo kwibabariza ubusa, kuba umugabo wawe byararangiye »

Gutoteza umuryango wa Nsengimana Alfred

Nkuko FPR isanzwe ibigenza, nyuma yo kwivugana umuntu isubira inyuma ikajya gutera ubwoba abo mu muryango we, kugira ngo hatazagira uwibeshya ngo akopfore, abaze uko umuvandimwe we yishwe. Ibi nibyo byakorewe abo mu muryango wa Alfred akimara kuraswa.

Amakuru yizewe agera ku Ikaze Iwacu yemeza ko nyuma y’iraswa rya Alfred, abamaneko ba DMI, bahise bajya gufata murumuna we witwa Anastase Rwesabigwi, baramushimuta bajya kumufungira ahantu hatazwi. Ariko nubwo FPR itera abanyarwanda ubwoba, burya niyo ya mbere yahahamuwe n’ubwoba. Upfa gukoma induru gusa iyo bagutwariye umuntu, maze bagatangira gutitira.

Umugore wa Anastase Rwesabigwi abonye ko umugabo we atagitaha mu rugo, yahise afata icyemezo cyo kwitabaza itangazamakuru, maze atanga amatangazo hirya no hino amenyesha ko umugabo we yaburiwe irengero. Nyuma y’ayo matangazo mu binyamakuru binyuranye, ba maneko ba DMI batangiye nawe kumutera ubwoba ngo nanyomoze ibyo yatangaje, ndetse byageze naho bamufungira kuri station ya polisi yo ku Murenge wa Gahunga. Kuri iyi station ya polisi bamuteye ubwoba cyane, maze bamuvana ku izima, yemera kunyomoza ibyo yari yatangaje ko umugabo we yashimuswe.

Nyamara bwa bwoba twavuze ko bwatashye FPR, bwakomeje kuyikirigita, isanga nta kundi yabigenza uretse kwerekana Anastase Rwesabigwi, kubera ko nyine bari bakimufunze bataramwica. Hari ku wa gatanu tariki ya 27 Kamena, 2014, ubwo abanya Musanze baguye mu kantu, bumvise Anastase Rwesabigwi yagejejwe imbere y’ubutabera, ashinjwa gukorana na FDLR, kandi bari baherutse gutangaza ko inzego z’umutekano zitigeze zimushimuta.

Muri iyo kinamico y’urubanza Anastase Rwesabigwi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, hanemezwa ko azaburana urubanza rwe mu mizi tariki ya 30 Kamena, 2014, ariko kugeza n’ubu urwo rubanza rwaheze mu kirere. Iri terabwoba rya FPR mu ntara y’amajyaruguru rimaze kurenga ihaniro kandi nta nubwo rizahagarara. Ubu twandika iyi nkuru hari amakuru atubwira ko tariki ya 06-07-2014, mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze hari umushoferi witwa Claude, watwaraga Taxis ye na convoiyeur we, bashimuswe na maneko za DMI, imodoka yabo bayita ahitwa mu Byahi. Uyu Claude yari asanzwe akora taxi ku muhanda Ruhengeri- Gisenyi.

Uko DMI yapanze kwica Nsengimana Alfred

Amakuru Ikaze Iwacu yatohoje yerekana ko mbere y’uko Nsengimana Alfred ashimutwa, DMI ifatanyije na polisi bavuze ko bafashe umuntu wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa Pistolet kuri Nyabarongo noneho ngo mu kumuhata ibibazo avuga ko yari acumbitse mu rugo kwa gitifu Nsengimana Alfred.

DMI ngo yahise ijya kwa Gitifu, uwo munsi hari ku cyumweru, yari avuye gusenga, dore ko yari umudiyakoni mukuru muri ADEPR. Gitifu rero yagiye kubona, abona abantu baje iwe, bari mu modoka ntoya (Voiture), ariko ngo hari n’abandi bari bagiye n’amaguru. Uwo muntu uvugwa ko yafatanywe pistolet bakigera mu rugo kwa gitifu ngo yahise yiruka asimbuka urugo, abo ba DMI bamurasa akaguru, agwa hasi, nyuma baramutwara.

Muri uwo mugoroba, gitifu yaraye iwe nta kibazo, bukeye mu gitondo agiye ku kazi ni bwo yafashwe. Ibi byose byabaye mu kwezi kwa Werurwe, 2014. Itohoza Ikaze Iwacu yakoze kandi ryerekeana ko atari Gitifu wafashwe wenyine icyo gihe, ahubwo hari n’abaturanyi be bafunzwe, ubu bakaba bari mu kaga gakomeye, kubera ko abenshi ari abatindi nyakujya.

Umunsi wo kurasa Nsengimana Alfred

Nyuma yo gushahura no kwica urubozo by’ikirenga byakorewe Nsengimana Alfred, DMI yasanze nta makuru agaragara ibonye yemeza ko yakoranaga na FDLR, isanga imurekuye yazavuga ukuri kw’iyicwa rubozo yakorewe, maze igisubizo cyoroshye kiba kumwica akava ku isi.

Umunsi bamurasa, aba DMI bari kumwe n’abapolisi batekinitse ko bagiye kumujyana ku Murenge wa Gashaki, yakoragaho mbere y’uko yimurirwa mu Murenge wa Cyuve (cg Muhoza), mu rwego rwo gukomeza iperereza. Ubwo ngo bamusohoye muri gereza afunze amapingu amaboko yombi, burira imodoka y’abacunga gereza, bageze mu nzira, nkaho banyuze inzira izwi yerekeza ku Murenge wa Gashaki, bakase imodoka bafataagahanda kari hafi y’agasozi kitwa Mbwe, bageze mu gashyamba bahagarika imodoka baramurasa agwaho; nyuma nibwo hatangajwe inkuru ko polisi yamurashe yari agiye gutoroka.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bapolisi bakurikiraniye hafi idosiye ya Gitifu Nsengimana Alfred, wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera akazi akora n’umutekano we, aravuga ko ba maneko ba DMI ntako batagize ngo bemeze gitifu ko akorana na FDLR, ariko arabahakanira. Banamwijeje ko bamuha amafaranga aramutse abyemeye, nayo arayanga.

Ngo yababwiye ko ntaho ahuriye na FDLR, gusa ngo hari umuntu mwene wabo uba hanze y’u Rwanda yajyaga yubakishiriza amazu, ngo ni we bagiranaga ibiganiro, kandi nabyo bijyanye n’uwo mushinga wo kubaka. Nguko uko iyicwa rya Gitifu Nsengimana Alfred ryagenze.

Banyarwanda, banyarwandakazi, igihugu cyacu cyararumbije, iterabwoba n’ikinyoma nibyo byicaye ku ntebe y’ubutegetsi. Ubuse abahora baririmba imiyoborere myiza baba bashingiye kuki? Gitifu Nsengimana Alfred yazize ubusa, kandi ngo nawe yari umuyobozi! Leta ya FPR igombe imenye ko, bitinde bitebuke, umurambo wa Gitifu Alfred uzakorerwa« AUTOPSIE », maze ukuri kukajya ahagaragara. Akamasa kazaca inka kazivukamo!

Pacis Mugabo

Ikazeiwacu.fr

Komereza hano usome inkuru irambuye : http://ikazeiwacu.fr/2014/07/07/rwanda-nsengimana-alfred-gitifu-wumurenge-wa-cyuve-yishwe-ashahuwe/

Retour à l'accueil