Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame aherutsemo i Londres, niba hari isomo rimwe gusa akwiye kurukuramo, ni uko ake karangiye, ko kuva ubu agomba kujya agenda yikandagira, nk'uko aya mashusho abigaragaza.

 

Ni ubwa mbere abamuhangaye, bamugeretse nawe agafatira amaguru ku ijosi, bikaba ngombwa ko asesera mu byanzu kandi yatumiwe nk'umushyitsi w'imena. Ni ubwa mbere agamburuzwa. Ni nabwo bwa mbere abamuhangaye batinyutse kumutera amabuye, imikungugu, amajyi aboze, ibirato by'abagore amase n'ibindi byose bibaguye mu ntoki.

 

Ubundi abanyarwanda, nibyo bakora byose, bari bamenyereye kubaha no kugirira agasoni abantu bakuru (haba mu kigero cyabo cyangwa mu mirimo bashinzwe). None ejobundi, berekanye ko Perezida Kagame atagikwiriya ako gasoni n'icyo cyubahiro n'ubwo ari umukuru w'igihugu akaba kandi umugabo usheshe akanguhe. Ibi byose kandi yabikorewe imbere y'abana be n'umugore we. Muri macye rero Kagame yataye agaciro, kandi abimenyeshwa k'umunsi yita ko yaje kwizihiza kwihesha agaciro kw'abanyarwanda. Birababaje cyangwa birasekeje, buri wese uko abyumva.

 

ibi rero, ntabwo byagombye kumutangaza cyangwa ngo bimubabaze, kuko urebye neza Kagame niwe waciye kirazira mu Rwanda. Ni ku ngoma ya Kagame abasaza n'abacyecuru bahutajwe, bakandavuzwa imbere y'imbaga. Ni ku ngoma ya Kagame, ababyeyi basuguwe, bacirwa mu maso, barakubitwa imbere y'urubyaro n'inshuti. Niyo mico igayitse Kagame yabibye mu banyarwanda arimo gusahuraho imbuto. Iyo rero yinubira ko yatewe amajyi, ajye yibuka uburyo yasuzuguye abandi ku karubanda, ashaka kwerekana ko ari indakoreka, indahangarwa, kagarara, mudakorwamujisho! Ajye yibuka ko agasuzuguro n'agashinyaguro bimuri muri kamere, mu maraso no mutima, ko rero ingwe itari izi gufata mu ijosi ahubwo yabibwirijwe. Ndetse muri ruriya ruzinduko ntiyihishiriye, ibyari bimaze kumubaho byose ntibyamubujije kwongera kwerekana uburyo rwose azi gusuzugura no gushinyagurira abantu, ubwo yatumiraga abari bamuhangaye hanze bamubaza impamvu yica abantu muri Kongo, kuza kubimubariza muri Kongo nyine. Mu mvugo ya Kagame rero kwari ukwemera ko ingabo ze ziri muri Kongo koko - ari nako abihakana - maze mu bwishongozi n'ubwirasi bwe agasa naho abwira abamuhangaye ati : "niba muri abagabo, muzaze munsange ku rugamba"!

 

Uko byagenda kwose ariko, perezida Kagame namenye ruriya ruzinduko rwe rw'i Londres rwahinduye byinshi ku bamuhangaye no kubanyarwanda bose yari yaragize ibikangarane. Umurongo wa nyuma wasaga n'inkomanizo ntarengwa Londres yatumye urengwa. 

 

Ubutaha, keretse Perezida Kagame natongere kujya azindukira i Burayi na Amerika cyangwa akajya abikora mu bwiru, amenye hari igihe abamuhangaye bazajya kumushaka mu cyumba arimo, bakamusohora maze bakamukanira urumukwiye. Narebe neza : kuva ubu abamuhangaye, nta bwoba bakimufitiye. Ntacyo bacyimwikopa. Umunsi babyiyemeje, bazajya no kumushaka muri hoteli arimo bamusohore. Ni amenye ko iyo atemberera ari mu buhugu bicyubahiriza uburenganzira bwa muntu, ko nta mu polisi cyangwa umusulikari urasa kuri rubanda - keretse ashaka kwibona mu munyururu - ko rero kuba abamuhangaye batarajya kumusohora ni ukubera ikinyabupfura. Ariko yiboneye ko mu ruzinduko rwe rwa Londres ni uwo mweko w'ikinyabupfura warengejwe amaguru.

 

 

Nyiramatwe rero!

Retour à l'accueil