Kagame mu kwigarurira ubukungu bw’u Rwanda anyuze muri Hatari Sekoko.
31 août 2010Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi kibatangariza imwe mu mitungo y’umuherwe Paul Kagame, acyesha intebe y’ubuyobozi yicayeho. Nyuma y’indege zihenze cyane zikorera muri Afrika y’epfo, akanazikodeshaho, akayabo k’amamiliyoni kava mu misoro n’imfashanyo z’amahanga, ubu noneho yinjiye mu ishomari ry’amazu mu Rwanda.
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikura ahantu hizewe neza aremeza ko Kagame ubu asigaye ari umwe mu bashoramari bo mu Rwanda bakomeye bagura ibibanza bikorwamo ibikorwa rusange bifiteye akamaro abaturage anyuze mu mushoramari we Hatari Sekoko.
Nyuma yo gufata ahahoze hakorera gare yo mu mujyi bakubakamo inzu y’umutamenwa, abantu benshi bakomeje kwibaza nyirayo, ariko amakuru dukura ahantu hizewe neza yemeza ko ari iya
Kagame wanyuze muri Hatari Sekoko . Ngirango abibuka ukuntu imodoka ndetse n’ubucuruzi bwakorerwaga ahahoze gare (ikigo gitegerwamo imodoka) zirukanywe vuba vuba cyane nta
handi bazeretse zijya gukorera, hagatangira inyubako y’abantu batamenye nyirayo ariko ingufu zakoreshejwe mu kwirukana abakoreraga muri yo gare zagaragaje ko zihishe ikindi
kintu inyuma gikomeye.
Byaje kumenyekana ko iyo nyubako ariya Kagame, ubu na none ushaka gutangira indi nyubako y’agatangaza ahahoze hakorera polisi ya Muhima, anyuze mu mushoramari we Sekoko nk’uko asanzwe
abigenza. K u itariki ya 25 Kanama 2010 akaba aribwo Meya (Mayor) w’umujyi wa Kigali yatangije ku mugaragaro ibyo bikorwa. Muri yo nyubako igiye gutangizwa Hatari Sekoko niwe uhagarariye
imigabane ya Perezida Kagame.
Hatari kandi akaba ari umwe mu bantu batatu bakoreshejwe na Kagame mu kwiyandikisha muri company ye y’indege ziri muri Afrika y’epfo twabatangarije mu nkuru zacu z’ubushize.
Nkuko twabitangaje inshuro nyinshi , icyo bita iterambere ry’u Rwanda ntabwo ari iry’abanyarwanda bose, kuko nubwo Kagame ndetse na FPR bavuga ko Kigali yateye imbere mu myubakire, ariko iyo
usubiye inyuma usanga ari agatsiko ka Kagame na we bigaruriye umutungo w’u Rwanda rwose nk’aho abandi batarufitemo uruhare.
Ikibabaje kandi nuko bimira abandi banyarwanda bashaka gukora ubucuruzi , kandi bakabona ibyo bashaka kuburyo bworoshye bidaciye mu ipiganwa, ikindi kandi bakoresha umutungo wa
Leta mu kubaka ibigo byabo bwite.
Iyo atari ibikorwa bya Kagame biba ari ibya FPR nayo iyoborwa n’agatsiko ka Kagame, kuburyo abantu beshi bemeza ko FPR ifite gahunda yo kwikubira ubukungu bwose bw’igihugu, abandi bantu bose
bakaba bagomba gutega imibereho kuri yo . Ubu ni uburyo bumwe abanyagitugu bakoresha kugirango abantu bose bahore ari abakene bategereje umugati uva kuri FPR, bityo abantu bazaba ari
ngombwa ko bayijyamo byanze bikunze kugirango babone amaramuko.
Andi makuru kandi dukura ahantu hizewe neza yemeza ko ubu FPR yaba nanone ikoresha umushomari wayo Gatera Egide, yaba irimo kugura inganda z’ibyayi zose ziri mu gihugu, ndetse ikitwaga
OCIR-The (ikigo gishinzwe guteza imbere igihingwa cy’icyayi), ubu ngo cyaba kigiye guhabwa abikorera kugiti cyabo aribo “FPR/Kagame”, ariko kiba cyarahawe amabwiriza yo kubanza gutera icyayi cya
FPR ahantu hose baberetse bakoresheje kandi amafaranga ya Leta. Cyarangiza kigahabwa ishyaka riri ku butegetsi.
Kagame rero nk’uko byakunzwe kuvugwa n’abantu batandukanye akaba ari umwe mu bantu bakoresha umutungo w’igihugu nk’ukoresha umutungo w’urugo rwe. Kandi abafatwa bagafungwa bazizwa ngo ruswa,
cyangwa kunyereza umutungo, bakaba ari abatemera amahame yo kwikubira kwa FPR. Kugeza ubu mu Rwanda ibikorwa by’ubucuruzi bigera kuri 95% byose FPR na Kagame babifitemo imigabane, ibyo
idafitemo imigabane ntibiriho, biratotezwa, nta masoko ya Leta cyangwa akomeye bihabwa.
Mu byukuri rero iterambere ry’u Rwanda birirwa baririmba n’iterambere rya Kagame n’agatsiko ke, si iry’abanyarwanda bose, ibi bikaba bisobanura impamvu y’inzara idashira iri mu Rwanda kandi amazu
y’imitamenwa yubakwa buri munsi.
Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com