ENdMu Gushyingo 65, Mobutu, wari serija icyo gihe, yakoze « coup d’Etat ». Muri 67, J SCHRAM yagerageje guhirika MOBUTU aturutse i Bukavu ariko ntiyabigeraho. Ingabo za Kongo na bwo zagombye kwitabaza ingabo z’amahanga kubera kutagira ibikoresho bihagije n’ubuyobozi buhamye (désorganisée). Amahanga yateretse Mobutu ku ntebe y’ubutegetsi ni na yo yamufashije kubushimangira no gukumira abataravugaga rumwe na we.


Uko kwitabaza ingabo z’amahanga bigaragaza bihagije intege nke n’akajagari (désorganisation) mu ngabo za kongo kuva muri za 60 kugeza na n’ubu.


Ikindi kiranga izo ntambara ni uko Abanyekongo bazishoza baba bashaka gufata ubutegetsi babifashijwemo n’ibihugu byo mu karere n’amahanga byabananira intambara bakayihindura iyo gushaka ubwigenge bw’intara bakomokamo.

 

Ni muri urwo rwego Moïse TSHOMBE yatangaje ubwigenge bwa Katanga ku ya 7 nyakanga 1960. KALONJI na we ni byo yakoze ubwo atangaza Leta yigenga ya KASAI y’Amagepfo. Muri 1976 uwitwa MBUMBA Nathanaël na we yashoje urugamba incuro ebyili muri Shaba ; mu myaka yakurikiyeho, Laurent Désiré Kabila n’ingabo ze bagabye ibitero ubugira kabili muri 1985 ahitwa Moba.

 

N’ubwo ariko buri gihe hari abanyamahanga babaga bihishe inyuma y’izo ntambara, ntawakwirengagiza ko gupfukirana Abanyekongo, ubuyobozi bubi no guheza bamwe ku mutungo w’igihugu na byo biri mubikurura izo ntambara. Ni uko uduco tuzwi kw’izina rya Mayi-Mayi twagiye tuvuka hirya no hino ari na ko duhindura amazina dukurikije icyo tuvuga ko turwanira, akenshi gishingiye ku bwoko : KATUKU muri Walikale/Bunyakiri, NGILIMA muri Masisi, BATIRI muri Rutshuru, KASINDIENS muri Rwenzori.


Urugamba rwa AFDL muri 1996 rwiswe inkundura yo kwibohora rwari rushingiye ku bibazo by’Abanyekongo ubwabo n’ibibazo batewe n’abaturanyi :

 

Ø      Muri Nyakanga 1994: impunzi z’Abanyarwanda zirenga miliyoni zahungiye muri Zaïre nyuma ya jenoside n’intsinzi ya FPR. Muri izo mpunzi harimo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda n’Interahamwe zari zimaze gukora ibara mu gihugu.

 

Ø      Nzeli – Ukwakira 1996 : Ingabo za Kongo n’Abanyamulenge bakozanijeho mu ntara ya Kivu. Ubutegetsi bwa Kongo bwahise burega u Rwanda ko ari rwo rurimo guhembera imyivumbagatanyo mu karere ka Uvira (Kivu y’amajyepfo). Mu minsi yakurikiye, AFDL iyobowe na Laurent Désiré KABILA yatangaje ko ivugira inyeshyamba ziyemeje guhangana na Leta ya Kongo.

 

Ø      17 Gicurasi 1997: Nyuma y’amezi 8 gusa, AFDL yari mu kibaba cy’ingabo z’u Rwanda yafashe ubutegetsi, Laurent Désiré KABILA aba Perezida w’igihugu asimbura MOBUTU wari umaze imyaka 32 ku butegetsi. Muri Nyakanga ni bwo KAGAME yemeye ku mugaragaro ko ari u Rwanda rwapanze rukanayobora intambara yo kuvana Mobutu ku butegetsi.

 

Urugamba rwa AFDL rwaje mu gihe abaturage ba Kongo n’amashyaka ya politiki yari ahanganye n’ubutegetsi bari bararambwiwe igitugu cya MOBUTU na we utari ugifite ijambo mu nteko y’amahanga kuko abamukoreshaga bari bamaze kumukuraho amaboko ; ingabo za Kongo zari zarabaye nk’impehe, zaramunzwe na ruswa kubera kudahembwa, bigaragara ko zidashobora guhangana n’ibitero bya AFDL yari ishyigikiwe n’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda na byo bishyigikiwe na USA, UK… Muri iyo ntambara ingabo za Kongo ntizigeze zirwana usibye i Kenge muri Bandundu no mu kibaya cya Ruzizi muri Kivu y’amajyepfo.

 

Bidateye Kabili havutse amakimbirane hagati ya Kabila na Kagame :

 

Ø      Ku ya 2 Kanama 1998 : RCD yashoje intambara muri Kivu. Iyo ntambara yafashe intera ndende kuko yahindutse intambara y’akarere kose ihanganisha ingabo za Kongo zishyigikiwe na Angola , Namibiya na Zimbabwe ku ruhande rumwe na Uganda , Rwanda m’umutwe wa RCD ku rundi ruhande.

 

Ø      Muri Kanama 1999 : hatangiye intambara hagati y’amoko muri ITURI kugeza muri 2006 ihitana inzirakarengane zigera kuri 60.000.


Abashoje Intambara ya Kabili yitiriwe RCD ntaho bari bataniye n’ab’iya mbere usibye ko noneho atari MOBUTU wari ku butegetsi ari KABILA na AFDL bari bahanganye n’abari babateretse ku bugetsi. Aho bitandukaniye ni uko mu maso y’Abanyekongo, iyo ntambara itafashwe nk’iyo kwibohora, ahubwo yabaye intambara yo kuvutsa Kongo ubusugire bwayo no kwigarurira intara zimwe na zimwe z’igihugu, cyane cyane Intara ya Kivu. Ba Runyunyuzi na ba Mpatsibihugu ntibishimiye politiki ya Laurent Désiré KABILA yari ibangamiye inyungu zabo bafata icyemezo cyo kumuvanaho bakoresheje na none u Rwanda na Uganda . Ku ya 16 Mutarama 2001, Laurent-Désiré Kabila yarishwe asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila.


Kwica KABILA bakamusimbuza umuhungu we ariko ntibyakemuye ibibazo bya Kongo n’ikibazo cy’umutekano mu bihugu byo mu karere.

 

Ø      Ku ya 29 Kamena 2004 : umugi wa Bukavu wafashwe igihe gito n’abasirikare bigometse bayobowe na Laurent Nkunda. Nyuma y’aho muri 2008 umutwe wa CNDP watangije imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Ø      Muri Mata 2012, bamwe mu basilikare ba CNDP bari barinjijwe mu ngabo za Kongo barivumbagatanyije bitwaje ko amasezerano hagati ya CNDP na Leta ya Kongo atubuhirijwe. Ku ya 6 Gicurasi 2012 bashinze umutwe wa M23. Mu kwezi kwa 11, M23 yafashe Goma iyimaramo iminsi 11.

 

Mu minsi ishize, hagati y’italiki ya 25 Ukwakira n’iya 5 Ugushyingo 2013, ni bwo Ingabo za Kongo, zibifashijwemo na Monusco zatsinze ruhenu M23.

 

Ni iki gituma muri Kongo hahora intambara ?

Nk’uko natangiye mbivuga, Kongo yakomeje kurangwa n’intambara z’urudaca ari nako amahanga abyivangamo. Ikibazo akaba ari n’aho kiri : kuki nta ntambara yo muri Kongo itaba irimo amahanga ?

Impamvu nta yindi ni uko Kongo ari igihugu gikize cyane (« fabuleusement riche ») kandi kuri byose. Cyera umwami w’Ababiligi, Léopold II, iyo yavugaga Kongo yongeragaho « ce magnifique gâteau africain« . Koko rero Kongo iri mu bihugu bya mbere kw’isi bikize ku mutungo kamere. Ubutaka bwa Kongo bushobora gutunga abantu bagera kuri miliyari 2 ! Usibye ubukungu mu by’ubuhinzi (ikawa, icyayi, cacao, caoutchouc, amamesa, quinquina, itabi, n’ibindi) Kongo ifite amashyamba manini kandi arimo ibiti bitaboneka henshi ; ifite amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose kandi harimo n’akenerwa mu gukora ibyogajuru no muri «technologie» igezweho ; Kongo ifite amazi menshi : urugomero rwa Inga rwonyine rushobora guha umuriro w’amashanyarazi Afrika yose ! Muri iyi minsi habonetse na Peteroli !

 

Kongo kandi ni « stratégiquement bien situé » ku mugabane w’Afrika.

Ayo mahirwe ni na yo byago bya Kongo kuko ba Mpatsibihugu na ba Runyunyuzi bakora ibishoboka byose ngo bigarurire banagenzure icyo gihugu. Ntibihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya inyungu zabo cyangwa se cyatuma badashobora kurya kuri « ce magnifique gâteau ». Muri ibyo byose bifashisha bamwe mu Banyekongo, baba abari ku butegetsi cyangwa se abarwanya ubutegetsi buriho. Ni uko Ababiligi bashyigikiye Tshombe, URSS igashyigikira Lumumba, USA, UK na France bikajya ku ruhande rwa Kasavubu na Mobutu. Kubera ko n’akenshi abo Banyekongo baba bahagariye ubwoko bwabo cyangwa uturere bakomokamo kurusha uko bahagarariye inyungu za Kongo muri rusange, usanga bikurura intambara zishingiye ku moko cyangwa ku turere.

 

U Rwanda na rwo ni ko rwabigenje rwitwaza ikibazo cy ‘Interahamwe n’umutekano w’Abatutsi bo muri Kongo kugirango rubone impamvu yo kwinjira no kugenzura intara ya Kivu ihana imbibi n’u Rwanda, ari na ko rusahura..

 

Uko gushyira imbere inyungu z’ubwoko cyangwa akarere bigira ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu cya Kongo aho usanga hari imirongo itatu ihanganye muri icyo gihugu : aba « fédéralistes », aba « unitaristes » n’aba « séparatistes ». Amahanga akaba yarakomeje guhembera ayo macakubili kugeza na n’ubu.

Itsindwa rya M23 rizahindura iki ? Komereza hano link

 

Eugène NDAHAYO

Perezida a.i.

 

Retour à l'accueil