theo.jpgHari bamwe mu banyarwanda, ndetse no mu banyamahanga bajya bavuga bati ingoma ya Kagame irakomeye kuburyo izaramba. Perezida Kagame, yavugiye I Buruseli mu Bubiligi ko ntawamuvanaho mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara. Nyamara iyo abanyarwanda bashishoje, bagahera ku mateka y’u Rwanda uko ingoma zagiye zisimburana, hari ibi bimenyetso bikurikira, byerekana ko ingoma ya Kagame ishaje, kandi igeze aharindimuka:

 

1.      Ingoma ya Kagame yatsinzwe mu ntambara y’ibitekerezo. Ubu benshi basigaye bibaza bati Kagame wari kw’isonga ry’Umulyango w’Inkotanyi atekereza iki, araganisha u Rwanda he, avuga iki? Hari igihe FPR yari ifite imigambi myiza: kurangiza ikibazo ikibazo cy’ impunzi; guhagarika ubw’icanyi no kubungabunga umutekano w’abantu bose n’ibintu; guharanira uburenganzira bwa buri mu nyarwanda; demokarasi, no kurangiza ikibazo cy’amakimbirane mu moko. Umaze igihe y’unva disikuru za Kagame, abona ko ibetekerezo bireba imbere, bishingiye ku bibazo by’u Rwanda, bimaze kuba bike cyane. Ahubwo ibitekerezo byasimbuwe n’ibinyoma, ibitutsi, iterabwoba, n’ubwicanyi: yita abantu ibigarasha, ba mayibobo, umwanda. Ati impunzi twarazirashe muli Congo. Ati Kayumba sitwe twamurashe kuko iyaba ari twe ntitwari guhusha. Ngibyo ibitekerezo bya Nyakubahwa Kagame!

 

2.      Ingoma ya Kagame yatsinzwe mu mikorere ya kijyambere. Umunsi Kagame yakoresheje Umulyango wa FPR/Inkotanyi n’inzego z’umutekano kwiba amatora ya 2003 no muli 2010,  akabuza andi mashyaka y’igenga gukora, niho ingoma ye yatsindiwe guharanira amajyambere nyakuri. Umusingi w’amajyambere aramba ni uburenganzira bwabaturage, kwishyira ukizana kwa buri wese, nabaturage kugira uruhare muli politike, itangaza amakuru, n’imilyango nyarwanda iharanira inyungu z’abanyarwanda.  Kagame n’igikoresho cye FPR bagira bati dushyigikiwe ijana kw’ijana, kandi amajyambere turayageraho vuba aha: Kigali irakubuye, amafaranga aracyava hirya no hino mu ncuti zangye, abavuga ibindi “ n’imiyaga, inkuba n’imirabyo itagira imvura, byose birahinda ariko bizashira”. Nyakubahwa Kagame, u Rwanda si i Kigali gusa. U Rwanda rusigaye rusa  n’ irimbi risize irange. Gukubura imihanda birakenewe ariko ntabwo bihagije. Ahubwo abanyarwanda bakeneye umuyobozi ukubura umutima we, akanabafasha gukubura imitima y’abo yuzuye ibyaha, bagakora kijyambere baganisha mu nzira ibereye abanyarwanda bose.

 

3.      Ingoma ya Kagame isigaranye intwaro y’ubwicanyi n’iterabwoba gusa. Ubundi mu bihe bisanzwe iyo ibintu bigenda neza ingoma zikoresha gusobanura, aho guhatira abaturage kuyiyoboka ku gahato. Ubu ingoma ya Kagame ntabwo ikirarira. Ubu mu gihugu abantu bahiye ubwoba. Iyo abanyarwanda bavuga barongorerana. Nabari hanze baba bavuga ko leta ya Kagame ibunviriza aho bari hose. Buri munyarwanda azi abagabo batatu (  Emmanuel Ndahiro, Dan Munyuza na Jack Nziza) bakoreshwa na Kagame mu kureshya, guhiga, gutoteza, gufunga,  no kwica abanyarwanda mu gihugu no hanze yacyo. Za Ambassade z’u Rwanda zifite inshingano zo kurengera inyungu z’abanyarwanda bose zahindutse ibirindiro byo gucura imigambi mibisha.Abanyarwanda basigaye batinya kuramukanya ngo amarozi ya Kagame atabahitana. Ubu uhura ‘umuntu uti dusangire ifunguro, ati naje nariye! Ubwo atinya ko ufite amarozi ya Kagame. Abantu birirwa bacunganye naba maneko ba Kagame, bafite intwaro zo kwicana. Abandi bahemukira bene wabo kuko bahawe ifunguro, inzoga, amafaranga, imirimo, n’ibindi nka Esau wagurishije uburengazira bwe kuri mwene nyina Yakobo amuhaye imbehe y’ibyokurya. Ingoma ikoresha ubwo buryo gusa iba iri hafi guhirima, itegereje abayisunika.

 

4.      Ingoma ya Kagame isigaranye intwaro y’ibinyoma. Ingoma igeze aharindimuka ikoresha ikinyoma nka politike/strategie. Umugabo Hitler wahitanye abayahudi million 6 muli jenoside yajyaga avuga ati ikinyoma iyo ugisubiyemo incuro nyinshi kigeraho kigahinduka ukuri. Ubu Kagame n’igikoresho cye FPR  bafite uruganda rucura ibyo binyoma, basebya kandi babeshyera abatavuga rumwe na we. Bamwe babacira ubujura, abandi jenoside. Bamwe bakabacira gutera ama grenade na terrorism, abandi bati bafite imitwe y’ingabo ishaka guhindura ubutegetsi ku ngufu. Bamwe bakababeshyera ko bafatanyije na FDLR, abandi ko bafite ibitekerezo bifobya jenoside cyangwa bibiba amacakubiri mu banyarwanda. Hari abiyita ba Makara nabandi badatinyuka kuvuga abo aribo bagakoresha amazina yamahimbano kuko ibinyoma byabo nibyo bavuga bikojeje isoni. Hari abanyabwengye nka Pan Butamire, Rwagatare, Bideri, n’urubyiruko nka Ntayomba  na Isibo (bakoreshwa na Ndahiro, Nziza na Munyuza) bandika ibyo batemera, batukana, basebanya.  Hari uwitwa Manasse Nshuti ucunze umutungo wa Kagame wirirwa abeshya, atukana, aharabika abo Kagame yita abanzi be. Buri ngoma zigira bene abo bantu. Iyo bahawe urubuga rurenze urwa za institutions mujye mumenya ko ibihe byegereje.

 

5.      Ingoma ya Kagame ifite ubwoba bukabije. Ntabwo ari abanyarwanda basanzwe gusa bafite ubwoba. Perezida Kagame afite ubwoba bumutera kubona umunyarwanda wese nku mwanzi. Nta muntu numwe Kagame y’izera. Abenshi bakorana cyangwa bakoranye nawe bazi iyo nenge. Uko ahemukira benshi mu banyarwanda ( abahutu, abatwa, abatusti) niko ahora y’ikanga ko ibibi atekereza kubakorera, cyangwa yabakoreye, aribyo nabo bazamukorera ( mindset of a serial killer). Ubu twunva ko ngo asigaye agendana imbwa zifite ubushobozi bwo kwinukiriza za bomb. Ubu afite igisirikare ( Republican Guard) mu ngabo z’igihugu zishyizwe kw’ibere ngo zimurinde ku giti cye. Indege zo agenderamo bazishyizeho anti-missile ngo hatazagira uzirasa. Si abanyarwanda bonyine yikeka. Abakuru bibihugu bikikije u Rwanda baramukeka nawe akabakeka. Ntawubara ijoro…..  Hari umuntu wambajije hambere ati Kagame bamuhitishijemo ko hapfa abanyarwanda million eshatu ariko akaguma ku ngoma yabyemera? Namushubije ko uko nzi Kagame, ko nta rukundo afitiye abanyarwanda,  ko we yikunda gusa, yavuga ati ni bapfe, bororoka vuba, bazabyare abandi, ibyo gukona nzaba mbihagaritse ihihe gito! Ubwoba mu banyarwanda, ubwoba kuri Kagame n’ingoma ye, nikimenyetso ko ibihe by’impiduramatwara bigeze. U Rwanda ntabwo rukeneye umunyabwoba nk’umuyobozi. Kandi ubutwari ntibugaragarira mu kwica inzira akarengane, cyangwa ku rugamba rw’amasasu gusa. Aho u Rwanda rugeze intwari nizizafasha abanyarwanda kubona amahoro, kwiyunga, kugira uburenganzira, demokarasi , ubutegetsi bugendera ku mategeko, namajyambere nyakuri aramba.

 

6.      Ingoma ya Kagame ikomeje gusahurira Kagame: Muri disikuru yatanze umwaka ushize, Kagame yavuze ko atifuza kuzapfa ameze nka nyakwigendera Perezida  Kayibanda, nta mutungo afite. Kugira umutungo nibyo abanyarwanda bose bifuza. Gukoresha umutungo wa FPR/Inkotanyi nku we, agakoresha umutungo w’igihugu n’imisoro yabanyarwanda ( harimo abakene nyakujya) nku we nibyo bikojeje isoni. Ubu uwo mutungo we ntabwo abanyamulyango ba FPR cyangwa abanyarwanda bazi aho awuhisha hirya no hino kw’isi. Bitinde bigere cyera, bizagaragara. Ariko akenshi amateka atwereka ko iyo mitungo igirira akamaro aho ba dictators bayihisha ( amabanki you mu burayi no muri Amerika). Niko byagendenkeye ba Abacha ( Nigeria), Mobutu ( DRC), Ben Ali ( Tunisia), Mubarak ( Egypt), Quadaffi (Libya). Banyarwanda mube maso!

 

7.      Ingoma ya Kagame itangiye kwerekana isura nyakuri mu mahanga. Kugeza mu minsi ya vuba aha, Kagame yarameze nka bya bikongi by’ ahitwa  Hollywood muli Amerika. Yaherutse kujya mu Bubiligi  abayobozi baho banga kumwakira kubera ko abanyarwanda bamuvugirije induru. Ntacyo atakoze ngo raporo ( DRC Mapping Report) yegushyirwa ahagaragara, amahanga arenga iterabwoba rye ngo azavana ingabo z’u Rwanda Darfur, arayisohora. Ubu Kagame yongeye gusaza imigeri atuka Minisitiri w’ Ububanyi n’mahanga w’u Bufaransa kuko azi ko raporo y’Umucamanza ku by’ihanura ry’indege ya  nyakwidendera Perezida Habyarimana iri hafi. Hashize iminsi mike Kagame avuye mu ruzinduko muli Amerika azanywe no kwicara mw’ishuri Prof. Porter wa Harvard University yigisha ( ngo yamuhaye ijambo!) no gutanga disikuru imwe ahitwa Denver, Colorado. Ntabwo noneho Kagame yaje nki igikomangoma ( uretse ko agandera mu madege, no mahoteri nka cyo). Yaje asesera, agenda aseseye. Nubwo ibihugu bimwe bigifasha u Rwanda, hafi yabyose ubu biriho biribaza uburyo byahindura politike ku Rwanda, bigashyigikira abanyarwanda bashaka amahoro, demokarasi, no kwubahiriza ubugenzira bw’ikiremwa muntu. Uwitwa Stephen  Kinzer wahoze ataka Kagame hirya no hino mu bitabo mo mu zindi nyandiko aherutse kwandika, asa nku wandikira Kagame noneho amubwiz’ukuri, amubaza ati: Ushaka ko uzibukwa ute? Nyakubahwa Kagame, uzagire umwanya usubize Kinzer, kuko twe abanyarwanda nta gaciro utubonamo.

Retour à l'accueil