Inzu14.jpgBuri kwezi, abaterankunga ba FDU-Inkingi mu gihugu cy'Ububiligi baraterana bagakora foundraising. No mu bindi bihugu aho FDU-Inkingi ifite amashami, abarwanashyaka batanga umusanzu buri kwezi. Twibutse ko ibyo byahozeho na mbere y’uko ishyaka ricikamo ibice bibili. Nkiko, kuko ariwe wari ushinzwe gukurikirana buri munsi ibikorwa by'ishyaka mu Rwanda niwe wagenaga ingengo y’imali ya FDU-Inkingi mu Rwanda akayigeza kuri Komite Nshyigikirabikorwa (Comité de Soutien) igashakisha amafranga akenewe .

Buri kwezi rero, nk’uko maze kubivuga, abaterankunga n'abarwanashyaka turaterana tugatanga amafaranga yo gushyigikira FDU-Inkingi. Kugeza ubu, mu Bubiligi ntiharava amafranga ari hasi y’amayero 2500. Ubundi akenshi dutanga arenzeho. 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, nyuma y'aho amakimbirane atangiriye muri FDU-Inkingi, nigeze kubona itangazo risohowe na bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi mu Rwanda bise "itangazo ry’abayobozi b’uturere ba FDU-Inkingi mu Rwanda". Muri iryo tangazo, abo bayobozi bemeza ko abagize komite y’agateganyo (Sibomana Sylvain, Muhirwa Alice, Twagirimana Boniface) badakora akazi bashinzwe, kandi bangiza umutungo w’ishyaka mu maraha n’inyungu zabo, akaba ari yo mpamvu bahise biyemeza kubavanaho no gusesa komite nshingwabikorwa y’agateganyo, bakabasimbuza abandi bagize komite mpuzabikorwa.

Ibyakurikiyeho birazwi : komite isheshwe yagumyeho ishyigikiwe na Nkiko, Musangamfura, Bukeye n’abandi, naho komite nshya nayo itangira imirimo bigaragara kandi ko ibogamiye kuri Ndahayo, Mberabahizi, Ndagijimana n’abandi.

Tutirengagije amakimbirane yari mu ishyaka ariko, ntawe utabona ko ibibazo byari byazamuwe n’abahagarariye uturere – cyane cyane ibyo kunyereza amafaranga y’abaterankunga – byari biremereye cyane : jye nk’umuterankunga rero – nigeze no kwandika hano ku mbuga nsaba Nkiko n’abo bafatanyije kumpa ibisobanuro ariko amaso yaheze mu kirere – icyo nari ntegereje kwari ukumpa ibisobanuro kuri ibyo bintu byari bimaze gutangazwa n’abahagaririye FDU-Inkingi mu turere tw’u Rwanda. Siko byagenze! Ahubwo nk’uko nabikurikiranye, aba bagabo bo muri komite mpuzabikorwa mu Rwanda bahise bijundikwa n’agatsiko ka Nkiko, kugeza n’aho bagambanirwa barafungishwa.

Jye nk’umuterankunga rero byanteye akantu, binjyana mu Rwanda gukora iperereza. Icyari kinshinshikaje, kwari ukumenya niba ibyo abo bayobozi b’uturere bavugaga aribyo koko no kureba niba koko amafaranga abaterankunga dutanga akora akazi bayatwakira. Mu iperereza ryanjye, nahuye n’abayobozi ba komite nshingwabikorwa y’agateganyo, mpura n’abayobozi ba komite mpuzabikorwa iriho ubu mu Rwanda, ariko nta n’umwe wigeze amenya ikingenza. Ibyo byatumye menya kandi ngera kuri byinshi mu iperereza nakoze mu gihe cy’ukwezi.

Naperereje kubirebana n’umutungo wa FDU-Inkingi n’imikoreshereze yawo nyine, ndetse nkora n’ubushakashatsi ku bantu ubwabo. Ntabwo mbagezaho ibyo namenye byose muri iyi nyandiko. Ndabagezaho iby’umutungo gusa.

Mwibuke ko batwaka amafaranga batubwira ngo ni ay’ibikorwa. Ese bazaduha raporo y’ibyo bakora ryari ? Niba bashaka kutubwira ko ashirira mu birebana n’ifungwa rya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, mwese muribwibonere ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Amafaranga duteza inkunga FDU-Inkingi amenshi anyererezwa mu kubaka amazu y’abantu ku giti cyabo, ntabwo yose akoreshwa ibyo tuyatangira. Dore nk’ubu, uwitwa Alice MUHIRWA yiguriyemo imodoka ifite plaque RAA 182 Z,  ndetse n'inzu mu mujyi wa Kigali, hafi ya Hotel Alpha Palace ku muhanda wa Remera Giporoso, Akarere ka Gasabo,Umurenge wa Remera.

Inzu11.jpgInzu12.jpg

Uwabishaka wese, akabaza abashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali yahabwa ibimenyetso byose akeneye.

Sibomana we arimo kuzuza inzu y'ibyumba 6 mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagali ka Nyaruramo.

Inzu15.jpg

 

Ari Alice Muhirwa , ari na mugenzi we Sylvain Sibomana, nta n'umwe ugira akandi kazi akora. Basobanura bate rero aho bakuye amafranga yo kubaka amazu nk'ariya? Nashoboye no kumenya ko kugira ngo Sylvain yemere kujya muri komite,  FDU-inkingi yabanje kumwishyurira amadeni yari afite ahwanye n'amadolari 6000 ! Ubu se atakigira akazi, banki yamugurije ni iya he?  

Ikindi naje kubona ni uko Alice na Sylvain bibera mw'iraha bakoresheje ayo mafaranga, aho gukorera ishyaka. Nta muntu n’umwe barijinza mu ishyaka. Nta na rimwe bakora umurimo w’uburwanashyaka, ngo bashake abantu, babaganirize, babasobanurire amatwara ya FDU-Inkingi. Ahubwo, ibyo ni ibintu bahungira kure cyane. Ntibashobora kukubwira umubare w’abarwanashyaka bafite mu Rwanda, cyangwa se nibura, mu mujyi wa Kigali. Uko nabibonye, biberaho nk’abasongarere. Aho bakunze gusohokera ni muri Hiltop Hotel , Top View Gatsata,  Simba Super Market, Serena Hotel, Beau Séjour, La Palice Nyandungu! Aho hose si abarwanashyaka baba bagiye kuhahurira. Baba bibereye mw'iraha! 

Ikindi ni uko Amafaranga duteza inkunga FDU-Inkingi akoreshwa mu kugura abantu iyo bibaye ngombwa: mu minsi ishize, ubwo nyine komite mpuzabikorwa mu Rwanda yatangiraga gukora, habayeho ikintu gisa n’ipiganwa hagati ya Komite zombi mu kujya gusura V Ingabire muri prison. Ku ruhande rwa komite mpuzabikorwa, kuko bo bashakisha abarwanashyaka, bazaga ari benshi barenze mirongo itanu. Kuruhande rwa komite nshingwabikorwa, hazaga Alice, Sylvain, Boniface, Martin n'umugore we  gusa kuko nta bandi barwanashyaka basigaranye. Bityo byabaye ngombwa, kugirango bigaragare ko nabo bafite abantu, ko baha abantu amafaranga kugira ngo bajyane kuli prison.

Muri urwo rugendo namenye kandi ko ababuranira V. Ingabire, abazungu babiri, babikorera Ubuntu. Bityo Amafaranga duteza inkunga FDU-Inkingi akaba akoreshwa gusa mu kugemurira V. Ingabire. Igiteye impungenge ni uko ibyo bilyo bitanatekerwa mu rugo kwa Victoire ahubwo bigurwa muri restaurant ya Hotel KALIBU iri iruhande rwa Radio Rwanda! Aha ntawabura kwibaza kuri ibyo biryo bitekerwa ahantu nk'aho (si buri wese ugira hotel iruhande rwa Radio Rwanda)! 

Ku byerekeye icumbi rya Victoire, nabashije kumenya ko  ajya kwimukira aho atuye ubu nyuma y'aho ubutegetsi bugeragereje kumubuza amajyo, kuhatunganya byatwaye amafranga ahwanye n'ibura n'imyaka itanu y'ubukode; ni ukuvuga kuzageza nibura muri 2015.  

Igiteye isoni n’agahinda kandi ni uko kuva aho Victoire afungiwe, Alice na Sylvain bihutiye kugurisha intebe, amasahani, amasufuriya n'ibitanda byo mu nzu! Intebe zagurishijwe ni izo Victoire yari yarateganyirije kuzajya yicazaho abarwanashyaka mu gihe habaye nk’inama, bagahurira imuhira batiriwe bakodesha salle. Amasafuriya nayo yari yarateganyije ko azajya akoreshwa mu gihe abo bashyitsi baje; naho ibitanda ni ibyari bigenewe abashyitsi.

Sinarangiza kandi ntamenyesheje abaterankunga ko buri kwezi byitwa ko dutanga amafaranga yo gukodesha imodoka, nyamara kuva mu kwa gatandatu kw'umwaka ushize  imodoka Victoire yagendagamo -ubu akaba ari na yo ikoreshwa kumugemurira- yari yaraguzwe na FDU-Inkingi. Uzashaka ibimenyetso birahari kuko yanditswe kw'izina rya Victoire n'ubwo Alice na Sylvain bari bifuje ko yakwandikwa kuri umwe muri bo! Ubutaha nzabagezaho amanyanga yabaye mu kugura iyo modoka kuko Victoire yayishyuye le double y'igiciro cyayo andi Alice, Sylvain n'undi muntu ntashatse kuvuga ubu bakayifunga!

AD Ndengeyinka

adiaden@gmail.com

 

 

Retour à l'accueil