RTEmagicC_Nkiko-Rudasingwa-Ngarambe.JPG.jpgBurya ngo « ibisa birasabirana ». Ese abanyarwanda, burya tujya tugira akanya ko kureba ibintu, kubyitegereza, kubyihweza no kubisesengura? Iyo turebye abanyapolitiki bacu, cyane cyane abashyamiranye n’ingoma iriho ubu, uko bitwara n’uko bakora ibintu, tugira isomo tubikuramo? Cyane cyane iyo tubishyize mu gipimo n’amagambo bavuga cyangwa ibyo batwizeza! Cyangwa dufata ibintu uko tubihawe, tukanyurwa manuma na kubinyuza mu kayunguruzo k’ubwenge n’umutima!

 

Jye muri iyi minshi, nishishikarije gukurikiranira hafi iby’agaco ka Nkiko na banywanyi babo RNC. Muri politiki, hakorana abahuje ibitekerezo, ingamba, imigambi n’intego. Ariko se ibyo tubwira cyangwa twandikrwa ku mifatanyirize ya Nkiko n’agaco cye na RNC n’ibyo koko? Jyewe nkunda kwumva akava mu kanwa k’umuntu mu biganiro n’impaka bisanzwe, bitari bya bindi byo gusomera ku ruhimbi.

 

Bityo, mu bisonuro byinshi nagiye numva kuri iyo mikoranire jye navanyemo ibintu bitatu ndibosobanure hasi aha. Ibyo uko ari bitatu n’ubwo bidasohoka mu magambo ngo bijye ku karubanda, ariko nibyo byumvikana inyuma y’indimi zivuga kandi bikagarira mu myifatire n’imikorere kuko imyifatire n’imikorere akenshi n’ibintu abantu basanzwe badashobora kwitega bigende uko babyufuza. Ijambo umuntu ashobora kubanza akaritekerezaho! Ariko biragoye kucudika n’umuntu mufitanye inzika! Abantu bashobora kubirenzaho kubera izindi nyungu zihuturwa zibahuje ariko ntibishobora kugera ku ndunduro.

 

Narebye rero Nkiko, agatsiko cye na RNC ayo bigira bituma nifuza gusesengura ibyabo. Nasanze bafitanye nibura amabanga atatu baziranyeho ariko batabwirana, abiri muriyo akaba ariyo abasangiza akabisi n’agahiye, naho irya gatatu rikaba ipfundo rizabacisha amayira abiri.

 

Ibanga rya mbere : kwanga abandi banyarwanda badahuje « ubwoko » n’inkomoko

 

Imvugo y'agatsiko ka Nkiko na RNC iyo basobanura impamvu bari kumwe bavuga ko ari ubushake bwo gushyira hamwe no guhuza ingufu kugirango bahashye Kagame. Ubyumvise atyo yibwira ko aba bantu bahuje umutima koko n'ubushake byatuma abanyarwanda tubashyiramo amizero, ko wenda baba aribo bazatugeza ku ituze, ubwiyunge n'ubusabane. Mu mirongo igiye gukurikira nderekana ko atari byo, ko bariya bantu babeshya kandi ko akazi kabo ari ako ukudutesha igihe no kutuyobya.

 

Muti kuki mvuga ibi, mbikura he! Kugirango ibyo nshaka kuvuga kuri iyi ngingo byumvikane neza ndahera ku ntango. Ndahera ku isoko no ku mizi yabo.

 

Agatsiko ka Nkiko kagizwe n'abantu banga abatutsi urunuka. Ntabwo nirirwa njya mu bisobanuro byinshi. Ariko ndaha abasomyi ingingo eshatu zishimangira ibi nemeje hejuru.

 

Twibukiranye gato : abanyarwanda hafi ya bose bari mu gatsiko ka Nkiko ni abahoze muri MRND. Aho MRND isenyukiye kubera amarorerwa yakoresheje mu Rwanda, abatatanye bose baje guhurira muri RDR, ishyaka ryabahuzaga mu buhunzi, rigamije kubacyura m'urwababyaye noneho bagera mu gihugu bakongera bakisubirira muri MRND. Nyamara nyine nk'uko twese tubizi MRND niyo yaremye interahamwe zamaze abanyarwanda. Zimwe muri izo nterahamwe zaje rero kwimukira muri RDR, ubu zikaba zigeze muri RNC mbere y'aho zinyuriye muri FDU. Bamwe mu bari mu gatsiko ka Nkiko rero, ni interahamwe z'inkoramaraso. Abandi iyo batari inkoramaraso hari izo bahishiriye mu miryango yabo cyangwa mu nshuti zabo.

 

Akaba ariyo mpamvu n'iyo bavuga bya Nyirarureshwa ko bemera itsemba ryakorewe abatutsi iyo bari mu ikinamico ryabo na RNC, nta na rimwe bigeze bamagana k'umugaragaro interahamwe zakoze iryo shyano. Hanyuma se, ninde utazi ko interahamwe kugeza n'ubu zitaranyurwa ? None se kwamagana ibikorwa bibi ariko ukinumira k’uwabikoze si uburiganya n’uburyarya bukabije?

 

Ikindi tutakwibagirwa mu buryo Nkiko n’agatsiko bagkomeye cyane ku nterahamwe n’ingengabitekerezo byazo yo gutsemba abatutsi, ni uko batahwemye kurega bagenzi babo bahoranye muri FDU-Inkingi, nka ba Ndahayo, ba Mberabahizi n’abandi, kuba inkotanyi! Inkotanyi, umwanzi karande w’interahamwe. Nta cyerekana rero ko interahwamwe zabonecyewe ngo zicike ku irari ryazo ryo kurimbura abatutsi.

 

RNC kuruhande rwayo nayo ifite ubusembwa nk’ubw’interhamwe. Nayo igizwe n'abantu banga abahutu urunuka. Aha n'aho, nta bisobanuro byinshi nkeneye gutanga. Gusa, munyemerere twibukiranye gato : mu bantu bashinze RNC cyangwa bayiyobotse rugikubita abenshi, ni abahoze muri FPR-Inkotanyi bakaza kuyivamo igihe bashwanye n'abagenzi babo ndetse bikaza no kubateza umutekano mucye. Ariko, bose, bose uko bangana, igihe cyose bari muri FPR Inkotanyi, umwuga wabo wari uwo gutoteza no gutsemba abahutu. Nabo, n'ubwo bemera bya Nyirarureshwa itsemba ry'abahutu, nta narimwe bari bamagana Inkotanyi k'umugaragaro, kandi arizo zamaze abahutu.

 

Yaba Nkiko n'agatsiko cye cyangwa RNC n'abayishinze sindumva hari umuntu uvuga ko mu bihe by'amahano twari turimo yaramiye abo yitaga abanzi, akagira abo ahisha cyangwa aburira ngo binyorobeke. Nyamara ahubwo kugeza n'ubu iyo ataribo ubwabo bakoze amarorerwa cyangwa ngo bayakoreshe, baracyahishiriye benewabo cyangwa bagenzi babo kugeza n'ubu bakijojoba amaraso y'abanyarwanda.

 

Mukurikiranye neza rero, nta hantu na hamwe muzasoma cyangwa ngo mwumve agatsiko ka Nkiko na RNC bamagana, buri wese ku ruhande rwe, inkoramaraso tuzi twese zayogoje igihugu, zaciye igikuba, zigacura inkumbi mu banyarwanda arizo nterahamwe n'inkotanyi.

 

Umuntu akibaza uburyo aba bantu bangana urunuka – ntibigeze basaba biyunga ngo bimenyakane, ntibigeze basaba imbabazi abanyarwanda – bicarana ku meza amwe bakaganira m’ukuri. Umuntu akibaza impamvu batamagana abicanyi bakomokamo kandi bakiriho, akenshi baba banabicaye imbere. Ahubwo ugasanga ikibazo cy’izo nkoramaraso, iyo bicaranye, baragihunga, barivugira ibindi mbere yo kurangiza iki kibazo ibindi byose bishamikiyeho.

 

Kuki rero yaba Nkiko, yaba RNC, ntawe kugeza ubu uramagana interahamwe n’inkotanyi? Ni uko interahamwe n’inkotanyi ariyo soko yabo. Niyo nkomoko yabo. Niwo mugezi bakomeza kuvomamo imyifatire n’imikorere yabo. Niwo murima bagisaruramo ibitunga umubiri n’umutima wabo. Ntabwo bigeze batana, baracyatanye urunana. Akaba ariyo mpamvu aho kubanza kurangiza ibibazo bibatanya, bahisemo guhuriza ku ntego imwe bahuriyeho. Gusa nk’uko nza kubyerakana mu kanya, iyo ntego ntibazayigeranaho. Nihabaho n’ibitangaza bakayigeranaho, izaba intangiriro yo kuryana nk’imbwa.

 

Ibanga rya kabiri : kwanga Kagame urunuka

 

Ndumva nerekanye ku buryo buhagije ko Nkiko, agatsiko cye na RNC ntaho bahuriye mu by”ukuri, ko ntacyo basangiye, kandi ko ntacyo bashobora gukorana, gutangirana ngo baturane ikivi. Biramutse binabaye byarangirira mu kajagari n’intambara hagati yabo baramutse bageze ku ntego.

Amahirwe bagira kugeza ubu, atuma babeshya rubanda ngo barakorana, ngo barashaka guhindura ibintu mu Rwanda ni uko bibonye kandi bagahuriza kuri ruvumwa umwe! Ariko na none wareba, ugasanga ni ubwo bose bamuvumira ku gahera ntibabiterwa n’impanvu zimwe.

Nkiko n’interahamwe ze, banga Kagame bamuziza ko ngo “yabambuye” ubutegetsi, byajya kuba n’akaga akaba umututsi. RNC iziza Kagame ko yabacukije imburagihe akabamenera isahani. Nibutse ko Nkiko n’interahamwe ze ntacyo banenga ku ngoma “bambuwe”, kimwe n’uko RNC ntacyo inenga ingoma ya FPR (uretse amasinde ifitanye na Kagame wenyine).

Ni ukuvuga iki rero? Ni ukuvuga ko mu by’ukuri, ntabwo Nkiko na RNC baharanira guhindura ibintu mu Rwanda. Ikibashishikaje si impinduramatwara, ni uguhindura imyanya cyangwa abantu. Kuba Nkiko n’interahamwe ze ntacyo banenga ku butegetsi “bambuwe” na Kagame, ni ukuvuga ko iyo bukomeza kugeza n’ubu ntacyo byari kuba bibatwaye. Ababwinubiraga barikubasya, bakabafunga, bakabatoteza,…ariko nyine ntacyo byari kuba bitwaye kuko bwari “ubw’abahutu”. Kuba RNC itarwanya ubutegetsi bwa FPR – uretse gusa kwishyiramo Kagame wenyine nk’aho ariwe wenyne ngoma – birumvikana ko mu by’ukuri ibikorwa by’ingoma ya FPR muri risange mu nzego zose z’igihugu no mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda, ntacyo babinengaho, kuko nyine ubutegetsi ari ‘ubw’abatutsi”.

Inzozi za Nkiko n’interahamwe ze, ni uko abahutu “basubirana ubutegetsi bwabo”. Icyifuzo cya RNC ni uko ubetegetsi “budacika ababtutsi”. Nyamara, yaba Nkiko, yaba RNC, bose bazi ko neza ko bitagishobotse. Ariko ntibashaka kubyemera no kuva ku izima. Niyo mpamvu, aho kugirango bejyere abandi banyapolitiki bose barebere hamwe uburyo bayobora impinduramatwara nyakuri mu Rwanda, bakomeje kwihambira ku byiringiro bishaje nk’uko bigaragarira nyine mu myifatire n’imigenzereze yabo.

Ibyo bita gukorana, mu by’ukuri ni umukino ugamije kwishakira amafoto. Nkiko n’interahamwe ze ntibashaka kuva ku izima: ariko kugirango bihe isura y’abanyapolitiki batarobanura abanyarwanda, bakeneye amafoto bari kumwe n’abantutsi. RNC nayo n’uko: ntibashaka kuva ku izima, barashaka kuba abavugizi b’abatutsi. Ariko kugirango berekane ko ari abanyapolitiki batarobanura, bakeneye amafoto bari kumwe n’abahutu.

Ngibyo rero ibyo bakorana k’umugaragaro: kwifotoranya hamwe! Ariko mu by’ukuri, buri wese mu mfuruka y’ubwonko bwe, aba ario guseka undi! Nkiki niwe wajyaga abwira abahutu baribahangayikishijwe no kubona akorana n’abatutsi babamariye imiryango ati: “ntibaturusha ubwenge! Natwe twize politiki! Natwe dushobora kubakina”. Biri kuri internet niho nabibonye! Hanyuma se uyu mukino uzakomeza kugeza ryari? Uzakomeza kugeza umunsi buri wese muri aba bakinnyi yumva ashobora gutsinda igitego wenyine n’ubwo yaba yibeshya!

Ibanga rya gatatu : ubutegetsi, Nyirabayazana na Gatanyamiryango

Nk’uko nagerageje kubyerekana hejuru, ubu Nkiko na RNC, kimwe n’abandi banyapolitiki bose bashyamiranye n’ingoma mpotozi mu Rwanda, baraharanira gufata ubutegetsi. Cyakora aho Nkiko na RNC batandukaniye n’abandi bagenzi babo baharanira intego imwe, ni uko umuntu abona ko ikibashishikaje ari ari uguhirika Kagame.

Kuri RNC, niwo mugambi nyamukuru, ku buryo politiki yayo itagamije kugira icyo ihindura ku ngoma ya FPR uretse gusa kwihimura kuri Kagame. Naho ubundi ifashe ubutegetsi, inzego zaguma uko zakabaye n’abaziyoboye bagakomeza imirimo yabo, nta wabazwa ibi yakoze kuko byose byaharirwa ruvumwa Kagame!

Hanyuma se kuri Nkiko n’interahamwe ze bashaka gusubirana ubutegetsi “bwabo” byagenda gute aba basangira ngendo baramutse bageze k’ubutegetsi?

Dore rero ipfundo ry’aho ibintu bizayogerera. Niyo mpamvu n’ubwo ubu mu ntangiriro berekana ko bari kumwe, ntabwo bazaturana ikivi na mba! Cyane cyane ko bose bamenyereye kugambana no guca inyuma abandi. Ubu ibyo barimo, buri wese arashaka gushimangira no gukomeza ingufu ze yitwaje undi, ariko igihe nikigera buri wese akibwira ko yabonye icyo yashakaga, bazashwana bataraturana ikivi. Impamvu ni uko yaba Nkiko n’agatsiko ke, yaba RNC, bose bamenyereye kugambanira, gutega umuranduranzuzi cyangwa gusonga bagenzi babo kugirango batazagerana ku ntego cyangwa ngo batabasiga.

Twibucye uko bitwaye mu bihe batari kure cyane. Muti byagenze bite: nk’uko twese twabibonye mu nyandiko nyinshi zagiye zicicikana ku mbuga, Nkiko n’interahamwe ze – igihe fdu yari igiye mu matora mu Rwanda – yibwiye ko bagiye kuyatsinda cyangwa kuyagiramo uruhare rwatuma wenda basunutsa ubuzuru ku myanya iyi n’iyi y’ubutegetsi, maze agambanira bagenzi be! Nk’uko bigaragara mu mpaka n’ibisobanuro twabonye twese ku mbuga, ibibazo by’imbere muri fdu byaturutse ku bugambanyi bwa Nkiko n’interahamwe ze. Ubufatanye na RNC byabaye urwitwazo rwa nyuma.

RNC. Iyo turebye igikorwa cya mbere ya politiki cya RNC nacyo cyabaye icy’ubugambanyi, gutega no gusonga fdu kugirango itayinyuraho. Twibukiranye ko RNC yashinzwe fdu ariryo shyaka ryo nyine riri ku minwa y’abanyarwanda. Icyo gihe rero, iyo RNC iza ari ishyaka rije rije kubaka no guhindura ibintu mu Rwanda yari guhita itera inkunga abari kurugamba aho kubaca intege no kabasenya. Ntabwo RNC yagombaga kwemera gukorana na Nkiko n’agatsiko ke kandi izi ko afitanye ibibazo na bagenzi be. Aho kwemera gufatanya nawe, yagombaga kumubwira akabanza akikiranura n’abagenzi be. Kuba rero itarabikoze ityo ni uko yari ifite umugambi, irari n’ubushake bwo gusenya ishyaka ryari rimaze kugarurira amizero abanyarwanda.

Kubera iri banga rero Nkiko na RNC baziranyeho ariko batabwirana, ntabwo bashora kwizerana: wakwizera umugambanyi ute? Wakwizera Rushenyi gute! Mu by’ukuri Nkiko na RNC ni abantu bahujwe n’ubusambo, uburiganya, irari n’inyota y’ibintu n’ubutegetsi, ariko ku giti cyabo n’udutsiko tubiruka inyuma kuko ibyo bitabura. Ariko mu rwego rw’igihu ntacyo umuntu ashobora kubategerezaho. Nta n’ubwo bashobora guhindurira ibintu hamwe, kuko badashobora kugerana ku ntego. Hagize ugera ku butegetsi umwe muri bon ta cyahinduka mu mitwarire n’imiyoborere y’igihugu nk’uko nabyerekanye hejuru! Intambara hagati y’abahutu n’abatutsi yakomeza ndetse ikabura gica.

Jye mbona abanyarwanda bakwiye kureka kubataho igihe, bakabatera umugongo, bakabima amatwi maze ahubwo bacyegera abanyapolitiki baharanira impinduramatwara mu Rwanda aho guhindura imyanya n’abantu.

 

David Cyusa.

Retour à l'accueil