HASHIZE IGIHE KITARI GITO ABANYARWANDA BITEGURA AMATORA Y’ABAGOMBA KUBAHAGARARIRA MU NTEKO ISHINGAMATEGEKO (umutwe w’abadepite).AYAMATORA AKABA YARI YARAHURUJE N’INDOREREZI ZO HANZE.GUSA MURI MAKE YAGENZE NABI KUKO ATIGEZE ARANGWA NA DEMOCARASI.NTA GUKORERA MUMUCYO NO MU BWISANZURE BYAYARANZE.


IBYISWE AMASHYAKA MU RWANDA.


Mubyukuri nubwo bivugwa ko mu Rwanda hari amashyaka menshi ntayo ni ikinyoma cyambaye ubusa .Ahubwo hari ibyo FPR yise amashyaka kugirango ikomeze igaragarize abanyarwanda ndetse n’amahanga ko mu Rwanda hari Democratie ndetse n’imiyoborere myiza .Mu byukuri usanga izo ngirwamashyaka zigizwe n’udutsiko FPR yafashe ikaduha imyanya muri politiki ;bityo abatugize bagahora bayikomera yombi kugirango itabanyaga umugati. Ntanarimwe izo ngirwamashyaka zigeze zamagana amafuti n’urugomo leta ya FPR irimo gukorera abaturarwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Ubundi ikiranga ishyaka rya politiki nuko rigira ishyaka ryo guhirimbanira kugera kubutegetsi ; nyamara iyo urebye imikorere yabo nukuguma mu kwaha kwa FPR ikabakanira urubakwiye. Babaye inkomamashyi muri rusange. Ni bandiyo bwana ikingenzi nuko bakomeza kwibonera umugati naho ibibazo by’abanyarwanda ntacyo bibarebaho.Ikibabaje nuko iyo FPR imaze kubona icyo yari ibakeneyeho ikiba gisigaye ni ukubaruhukiriza muri Gereza. Ingero ni nyinshi: nkuwari perezida Bizimungu Pasteur; Ntakirutinka; Rizinde(we baramwivuganye) ; ubu kandi ikiriho nuko Mukezamfura Alfred nawe ari mumazi abira. Muri make rero ntamashyaka menshi nyakuri ari mu Rwanda.


KWIYAMAMAZA KW’IBYISWE AMASHYAKA MU RWAND.


Kwiyamamaza ni kimwe mu bikorwa n’umuntu cyangwa ishyaka kugirango habeho kwigaragaza kw’ibyo byombi. Mu Rwanda rero kubera ko FPR izi neza ko ntamashyaka nyakuri ari muri iki gihugu kugira ngo idateza urujijo mu banyarwanda bityo babe bakwitorera izo ngirwamashya hamwe na hamwe cyane cyane mu byaro yabujije izo ngirwamashyaka kujya kwiyamamarizayo nko mu murenge wa Kibirizi mukarere ka Nyanza biturutse ku muyobozi w’uwo murenge wari wabwiwe ko atagomba kwemerera izo ngirwamashyaka kwiyamamaza. Ikibabaje kandi nuko izo ngirwamashya ntamahirwe zahawe ndetse n’ubushobozi kuko FPR yo yigabije umutungo wa Leta ndetse inafatira na kimwe cya gatatu cy’imishahara y’abakozi ba reta n’abo mubigo byigenga. Perezida Kagame ubwe abanyamakuru barabimubajije arya indimi nyamara ibyo ni ukuri imishahara yacu yarafatiriwe kungufu kugirango FPR yiyamamaze. Ubu umutungo w’igihugu cyacu urimo urasesagurwa na FPR ku nyungu zayo bwite kandi amategeko atabyemera. Reka ubu iturufu irimo gukoreshwa ni ikiswe ubusabane mu Mirenge yose yo mu Rwanda aho FPR yiyemeza gusindisha ibihumbi amagana bityo kugira ngo ikomeze irindagize abanyarwanda ntibazabashe gutekereza no guhitamo icyabagirira akamaro bakaziherera mu businzi ikabona ikaramba.


IBYABAYE KU MUNSI W’AMATORA.


Mu gitondo cyo kuwa 15 nzeli nibwo abanyarwanda babyutse biteguye kujya guhundagaza amajwi ku bakunzi babo. Bari biteguye ko kandi ibyo bagiye kubikora mu ibanga nkuko komisiyo y'amatora mu Rwanda yari yabibijeje ko gutora ari ibanga. Icyabatangaje nuko hamwe na hamwe wajyaga mu cyumba cy’itora ugasangamo umuntu ugomba kukwereka uwo ugomba gutora; nukuvuga FPR. Ubu abantu byabashobeye barimo baribaza aho igihugu cyacu kijya byabayobeye. Izo ngirwamashyaka zo zaruciye zarumize kugirango batikura naho bari bari. Ni ukuvuga ngo bategereje ibisigazwa by’imyanya FPR izabagenera. Biratangaje kubona amatora atari yaba FPR itangaza ko nibura mu badepite 53 igomba kugira mo 43 bayo hanyuma PSD igahabwa 5 na PL igahabwa 5. Ubwo rero niyo myanya izo ngirwamashyaka zitegereje kugabirwa. Ikibababaje kandi nuko izo ngirwamashyaka ntacyo zakoze ngo zamagane ibirimo bikorwa bijyanye n’uburiganya bw’amajwi. Ahanini usanga abayobozi bakuru b’izongirwamashyaka badahagarariye inyungu zayo bwite. Ahubwo bahagarariye inyungu za FPR. Ni yo mpamvu ntanarimwe muzigera mwumva habaho kwamagana amatora yo mu Rwanda uburyo aba arimo uburiganya. Ubu abantu barimo gutoreshwa kungufu waramuka ubyanze urupapuro watoreyeho icyo badashaka bakarugucira mumaso bakakwirukana bagashyiramo ibyo bashaka mu masanduku y’itora. Abanyarwanda agahinda kabishe kubera kuvutswa uburenganzira bwabo.


UKUBOGAMA KWA KOMOSIYO Y’AMATORA MU RWANDA.


Nubwo uburiganya bukomeje gukorwa kumugaragaro hageragejwe kwitabazwa komisiyo y’amatora biba iby’ubusa kuko ntabubasha bwo kwigenga ifite nayo ikorera mu kwaha kwa FPR. Nyamara ibyo birumvikana ntakuntu umuntu nka Karangwa Chrysologue perezida w’iyi komisiyo yaba yarigaragaje arimo kubyinira muri miting ya FPR ngo azagire icyo arenganuraho abanyarwanda. Niyo mpamvu ubu abanyarwanda bageze mugihe cyo kwiheba kubera ibyo bakorerwa amahanga arebera. Igihe turimo dukeneye umucunguzi uzaza kudukura mubucakara n’igitugu bya FPR.


HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA

Retour à l'accueil