Hali ugikeneye kumenya Amabilisi Karasira Uzarama? Cyereka utaravuka! Karasira ntagikeneye kumulikirwa uwo aliwe wese, kuko we ubwe yimulikiye isi kandi abera urumuli abanyarwanda. N'abataravuka, bazasanga Karasira ali mu banyarwanda bacye cyane, mu gihe cy'amatage n'amage akomereye u Rwanda n'abanyarwanda cyane, wabaye intwali y'intagarugero!

Ni umwe mu banyarwanda ba kibonumwe, banze kugondeka agakanu ngo gakererwe nk'akintama, akemera nk'umutaripfana ati "aho kumira ukuli namira ubugi bw'intorezo"! hali benshi bibona nk'ibihangange n'ibikomerezwa uyu munsi bilirwa bamukandagira ku gakanu we n'abameze nkawe bose, bameze nk'ababeshejweho ne kumutoteza gusa: nyamara abo bose bazibagirana nk'umukungu ikirenge cyane cyakandagiyemo ejo! Aliko Karasira Uzarama, ni umwe banyarwanda bacye cyane uzatura akagira inteko n'inturo mu mitima y'abanyarwanda b'ubu n'abazaza ibihe byose bizaza, kugera ku ndunduro y'iyi si.

Reka mubarecyere abaganilize ndetse anabalilimbire ! 

Retour à l'accueil