Oya ntabwo ali amakabyankuru cyangwa amarangamutima arenze ubwenge! Ibintu byadutse mu Rwanda kuva FPR-Inkotanyi yahakoza akarenge ni agahomamunwa, ndetse ni nk'umwaku uhoraho. Ntaho byali byaligeze biboneka muli iki gihugu. FPR-Inkotanyi yazanye ingeso, imico n'imigenzo bihabanye kure cyane n'umuc, gakondo n'imibereho y'abanyarwanda. Ku buryo, Abanyarwanda babuliye izina abayilimo: kuva ku gaco, ingegera, agatsiko, amabandi, ibisuma, inyamaswa, ibikoko, bihehe, ibinywamaraso, abicanyi, indurubuli, bihehe, abacanshuro, gashakabuhake, abakoloni kugeza ku bavantara, abanyarwanda bayobewe uko bakwita aba bantu. Yemwe no kubita abantu ni ugutuka inyokomuntu. Kuko imyitwalire yabo yaradushobeye pe!

Ni ibintu tutazi iyo byakomotse, biza bifite ubugome, umushiha n'ubugizi bwa nabi burenze kameremuntu n'iy'inyamaswa. Nta mpysi irara bushyitsi! Byaratubeshye, aliko ubu tumaze kubona ko amabi yose alimo na jenoside yakorewe abanyarwanda ni ukuvuga abatutsi, abahutu n'abatwa, ali FPR-Inkotanyi. Ibi bintu ni ibyicanyi k'uburyo kutulimbura bitabanyuze, bikambuka imipaka bikajya kwica ku isi hose! Abanzi barose batsemba isi yose, FPR-èInkotanyi irabikora.

Ibi bikenya bikomeje kwica abanyarwanda ali nako bishimuta imitungo yabo. hali abiwa urusorongo nk'uko biherutse kuba hano n'ahandi henshi mu Rwanda. Aliko ubu noneho birakoresha amayeli yo guteza rubanda insoresore z'abicanyi zitegera abantu mu muhanda! Abitwa abayobozi b'iki gihugu ntibashobora kubihaka!

1-bicara batubwira ko umutekano ali tayari! Kandi ni nabyo koko abashinzwe umutekano ku nzego zinyuranye ntibabalika!

2-inzego z'umutekano n'abanetsi muli iki gihugu bicara bajagata hose, aho ukundagiye urabakandagira!

3-abanyarwanda barazwa ku nkeke ngo barara amarondo, kandi bagacibwa imisoro ngo y'umutekano

4-Buli munsi twumva hafashwe kanaka ngo ukekwaho gushaka gukora ibi n'ibi! Ni ukuvuga ngo abacunga umutekano mu Rwanda bafita ubshobzo bwo gusoma mu bwonko no mu mitima y'abanyarwanda, k'uburyo bahagarika umuntu ataragera ku cyifuzo cye cyo gukora amaorerwa!

None ubwicanyi nk'ubu bwayogoje amajypfo bukorwa nande niba budakorwa n'inzego z'aba bicanyi?

Retour à l'accueil