Ubutegetsi buvantara-bukoloni-bucanshuro-mpatsibihugu burangwa n'ibintu bibili by'ingenzi. Icyambere, nk'ikimenyetso cy'intsinzi nyine n'ubuganze, ni ukwambura no gushimuta abasangwabutaka byose. Uhereye ku mitungo yabo, ukageza k'ubuzima bwabo. Ibi bikaba mu gasuzuguro, ihohoterwa n'ubugome birenze urugero.

Ibi rero nibyo birimo kubera i Kagondo hahandi, mu bwishongozi bwinshi no mu buryo bwo gushakisha inzira nyine zo kubahemukira kariya kageni, bise ngo ni "Bannyahe"? Cyakora ni ngombwa kwiyibutsa no kuzilikana ko iyi ali gahunda yeze kandi yasakajwe mu gihugu cyose, ku banyarwanda bose. Gusa Kangondo, kubera wenda ali mu murwa mkuru w'igihugu hakaba nyine hegereye amaso y'abanyamakuru, yabereye igihugu cyose ikitegererezo cy'akarenga geteye isesemi, gakorerwa abanyarwanda.

Icya kabili nk'uko byumvika mu buhamya bw'uyu mubyeyi Mugwiza, nk'uko twabibone hano bigaragara ko benshi mu bavandimwe bacu basangwabutaka batukwa ububi n'abavantara, ni uburyo abavantara-bakoloni-bacanshuro-mpatsibihugu, baza bagahita bashyira mu kato abasangwabutaka, bakabanena pe! Ni nabwo nyine batangira kubihimbira amazina bishakiye, kuko kuli bo baba batakili abantu. Baraza bakabasohora mu nyoko muntu, bakabita ibizina byose batoraguye aho babonye. Ibyo byose nta kindi bigamije, uretse ihohoterwa rusange, kuli buli wese, ntangaruka zitegerejwe kubera nyine ayo mabi aba adakorerwa abantu.

Niyo mpamvu kuba abavantara binjira um Rwanda, abasangwabutaka bose, abo bise abasope, - abana, ababyeyi, abasore, inkumi, abasaza, abacyecuru, ibimuga - bose bose usanga bafashwe nk'amazirantoki. Ni muri urwo rwego, uwitwa ngo ashinzwe umutekano, ashobora kuza agafata umugore utwite, akamuhanantura k'umukingo, akajugunya muli ruhururura! Inkuru yatangajwe na ISHEMA TV,n'ubwo hagati aho yaje guhanagurwa.

Ngayo ng'uko rero!

Retour à l'accueil