FPR Inkotanyi ikomeje kumya, gutangaza no gukangaranya Abanyarwanda. Aka gaco k'abagizi ba nabi, ibisuma n'ibisambo karatubeshye pe! Ingingo umunani zose kashyize imbere kiha impamvu yo gutera u Rwanda no gufata ubutegetsi mu gihugu, ndetse kakaza kongeraho iya cyenda nyuma y'amahano n'amarorerrwa kasutse ku gihugu n'abanyarwanda, kazikubye inshuro miliyoni, gahindura u Rwanda rwacu umwanda! Ubu nta munyarwanda n'umwe, uretse nyine abagize ako gacu, udafite impamvu nibura igihumbi zo kugahirika.

Mbega ngo igihugu cyacu kiragusaha ishyano. FPR Inkotanyi bamwe twiringiranga nk'amahirwe, yabaye umwaku uhoraho ku banyarwanda bose ndetse no ku baturanyi bose b'u Rwanda. Mu mpmamvu zashyirwaga imbere, ngo harimo kwunga abanyarwanda no guca amacakubili, amarondakoko n'amaronda turere! Nyamara ubu ibisigaye biba muli iki gihugu cyacu, ni agahomamunwa.

Umucikacumu Emmy akaba n'umunyamakuru, ibyamubayeho nk'uko abyivugira mu majwi n'amashusho ali hejuru aha, ni urugero rw'ivangura n'irondamoko rijojoba amashyira, riteye isesemi. Ntabwo ali iki gihugu twifuza. Aka gaco k'inkunguzi karimo karadulira ishyano nonehe rizaza ali kulimbuzi ku gihugu cyacu n'Abanyarwanda. 

Ubu abanyarwanda bose, aho bali bose, ni abo gukunja amaboko, tukarwanya twivuye inyuma aka gaco k'amabandi kitwaje intwaro, kugeza tukaranduranye imizi, kuko bigaragara ko kiyemeje kuba inyamaswa, kandi kateteguye na gato kugaruka ibuntu.

Retour à l'accueil