Turabyita ikinamico kuko ari umwanya wa Kagame wo kwishyira kuri tabuledoneri, akitakuma, akisararanga wenyine imbere y'abanyarwanda bose n'isi yose, yiyerekana nk'umwigisha nzibyose! Kuko ubundi, nta mpamvu yo kuzana ibi bibazo ku karunda uretse kwiyerekana gusa. None se inama za buri cyumweru guverinoma ikora n'iziki? Muri za miniseri se ho nta nama zihaba? Ibiro binyura bya za ministeri se nta mabwiriza bitanga mu nzego zo hasi? Hanyuma se za ministeri nta nzego z'ubugenzuzi zihaba ngo zikulikirane uburyo ibyemezo by'igihugu bishyirwa mu ngero? Kandi kwita ibintu umwiherero, warangiza ukabishyira ku karubanda, birumvikana ko harimo rwose ikintu cy'ikinamico;

Nk'uko bisanzwe rero mu byitwa imishyikirano ya Paul Kagame aho ateranyiriza abitwa abayobozi bo hejuru akabatuka akabagira ubusa, yarisararanze avuga amangambura karahava! Mu by'ukuri nta wutabura gukomera amashyi Perezida yumvise abyo avuga, n'ibibazo avuga. Ariko se kuki yikoma ba meyazi? Ubu se nibwo akiboba ibibazo bya rubanda n'abana?

Buri munsi, twumva abaturage batakamba kubera akarengane akarengane abaturange bakorerwa. Abaturage bahohoterwa ku buryo bwose bushoboka, barasenyerwa, baramburwa amasambu, barabuzwa kugurisha imisaruro, barabuzwa guhinga, bararandurirwa ibihingwa, balicwa n'inzara, ubukene buranuma...

Ahubwo iyo perezida avuga ngo habuze iki, ikibazo gikwiye yagombye kwibaza ni : hali iki? Hali iki muli iki gihugu? Ese Kagame ubwira abayobozi ngo nibicishe bugufi, ngo nibareke kwiremereza, ntabona o arimo kwiremereza birenze urugero? Ageze n'aho abaza Minisri w'ubuhinzi niba nta biribwa bihagije! Duseke, cyangwa turire? 

Ibyo aribyo byose, uyu mwiherero wongeye kwerekana ko ubuyobozi bw'igihugu cyacu budashoboye. Imyaka n'imyaniko, u Rwanda rusabitswe n'ibibazo rutigeze rugira : inzara, amavunja, ubukene...kandi byose biterwa na gahunda za leta, abaturage badahwema kwinubira. Nyamara kugeza uyu munsi, nta muyobozi urahanirwa guhohotera rubanda!

Ese Kagame uteranya abantu agakangata kuki abo bantu, abo bayobozi bo muturere, abapolisi, abacamanza... kuko nta wurafatirwa ibihano kugeza ubu, kandi bazwi? Kuki rubanda rukomeje guhohoterwa? Ese aho Kagame si inganzwa? None se hari abamurusha uburemere mu buyobozi bw'igihugu? Bipfira he?

Cyakora, Kagame yitangie igisubizo : ariwe, ari n'abo bayobozi bandi, ntibita ku bibazo bya rubanda kuko ntawabatoye. Kagame arabizi, yibye amajwi. Abo ba meyazi, bose ishyaka rye FPR Inkotanyi barabatenikiye! Abo baministri, abo ba depite n'abo ba senateri niwe ubishyiriraho! Nta numwe rero, we ubwe yihereyeho, wumva ko afite icyo agomba rubanda. Nta kintu na kimwe gishobora guhinduka sisitemu ubwayo Kagame yashyizeho idahindutse.

Retour à l'accueil