Iyi nkuru iteye agahinda n'akababaro ariko inateye ubwoba kwumva ko igihugu cyacu ari uko uku giteye. Nyamara ngo twese turi abanyarwanda da! Ngo ntamoko akibaho. Ariko dore imigirire n'imyitwarira y'abayobozi b'igihugu irabeshyuza amagambo birirwa batubwira. Ntawe uzabshya ko uyu mwana atazira ubwoko bwe, kandi yarakoreye igihugu. 

Mu Rwanda rwa Kagame kuba umuhutu ni icyaha. Yego iryo jambo ntirivugwa, ariko twese tuzi andi barisimbuje : "icyana cy'interahamwe, interahamwe, ibipikangamizi,..." tuzi twese icyo ayo magambo asobanuye mu kanwa k'inkotanyi. Ntawahakana rero ko ubuhutu atari icyaha muri uru Rwanda, kuko binandikwa muri za raporo zigamije kwimisha abantu uburenganzira bwabo! 

Ng'uko uko uu mwana w'umusore agie kuzira ubumuga bushobora gukira, yimwa cyangwa yimishwa uburenganzira bwe, n'ubufasha akwiye, azira kuba ko ari umuhutu. Nyamara yakoreye igihugu nk'umusirikare nk'abandi bose. Ariko dore, kuko ngo ari umuhutu, ntashobora guhabwa ubufasha akeneye nk'abandi bose bari bibazo bimwe nawe. Twibuse ko abamukorera raporo banamurega kuba umutinganyi. Ubutinganyi rero bukaba busa ubu n'aho ari ikindi kirego kiza kije gushamingira ic'ubuhutu. Bisobanura ko ubutinganyi ari indi mpamvu y'ivangura mu Rwanda.

Dusoze twibutsa ko irondakoko n'ivangura mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi na Kagame risanzweho mu nzego zinyuranye, nko mu burezi, mu itanga ry'akazi, mu gufasha abatishoboye, n'izindi nyinshi.

Retour à l'accueil