Agasuzuguro Kagame yahuye n'ako muri Amerika nta teze kukibagirwa. Byatangiye Trump amukuba na zeru, yanga kumusuhuza. Bamwe baketse ko Trump atari yamubonye, cyangwa ko bataziranye, cyangwe servisi za prototole zitari zabiteganyijwe. Ariko biragaragara neza ko Trump yamukwepye, n'ubwo Kagame yagerageje kuvunda ngo amukore mu ntoki ariko nyine bikanga!

Ababa ariko bagifite ingingimira ku gasuzuguro Kagame yahuye n'ako, abayobozi ba Amerika baje kugashimangira, aho Kagame atatumiwe ku meza, hamwe n'abandi bakuru b'ibihugu by'Afrika. Birababaje kandi biratangaje. Kuko hari impamvu nyinshi zari gutuma Kagame atari bubure muri buriya butumire. Reka tuvugemo nibura ebyeri z'ingenzi:

Kagame ni umucanshuro numero ya mbere y'abanyamerika mu kubungabunga amahoro ku isi: nk'uko abanyarwanda benshi babizi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo n'abapolisi benshi ku isi, mu bukorwa byo kubungabunga amahoro ku isi: tubasanga muri Centre Afrique, muri Haïti, muri Mali, muri Somalia, n'ahandi. Ariko wenda ibyo abanyarwanda batazi ni uko ibi bikorwa u Rwanda rubikorera abanyamerika. Ni ukuvuga ngo, abanyarwanda ni abacanshuro ba Amerika dore ko ari nayo ibikorera aho bajya hose. Ntibyumvikana ukuntu Kagame atatumiwe mu nama yavuzwemo amahoro n'umutekano, ubukungu n'ishoramali kandi ibi ariyo ntero ye!

2° Kagame ni Perezida w'Umuryango w'Ubumwe bw'Abanyafrika umwaka utaha : kuba Kagame ariwe uzasimbura Alpha Condé (we kandi yari yatumiwe) mu mezi macye, ariko ntatumirwe ku mpande z'uwo azasimbura nabyo biratangaje cyane.

Izi mpamvu zonyine rero zirahagije kugirango Kagame agaragare mu butumire nka buriya, mu ruhande rw'abandi bagabo - kandi bitwa ko ngo basanzwe bamwera da! Kuba rero atarahagaragaye ni igisebo gikomeye cyane. Igisebo gikomeye imbere y'abagenzi be b'abanyafrika, igisebo kuri we, igisebo ku banyarwanda, igisebo ku isi yose! 

Abanyamarika ariko bashatse kumushyira mu mwanya we, kandi babigezeho pe...nk'uko twabibagejejeho hano.

Retour à l'accueil