Mu bantu benshi bumva Kagame avenga mu madisikuru ye, hari abasbobora kuba baseka imbavu zigacika, abandi bagafatwa n'ikirungulira, abandi n'abo isesemi ikabarenga bagaska kuruka! Kuko uburyo yigira nyoni nyinshi akaza guha amasomo abantu k'ubufpura n'ubunyangamugayo, ni ibintu bitangaje cyanga biteye ishozi ku bamuzi!

Abwira abo bafatanyije kwonona iki gihugu cyacu, Perezida wa Repubulika ati : " njye nagiye kurwanya ruswa, nahera hejuru ku bayobozi"! Wagirango perezida wacu yabaye umunyarwenya, cyane cyane ko ibyo avuga ko ari ukuri kwambaye ubusa rwose! Nk'uko bavuga nyine ngo ukuri gushirira mu rwenya!

Gusa amagambo ye ateye ikibazo: arayavuga nk'aho koko kurwanya ruswa bitamureba! None se siwe mukuru w'ikirenga w'ubutabera mu gihugu cyacu. None se kuki atabikora kandi binumvikana ko azi neza aho ruswa ziribwa! Ikindi kandi: ko ariwe muryi wa ruswa wa mbere, n'ishyaka rye rikaba rishingiye kuri ruswa, azishykiriza ubutabera ryari? Azahagarika se ishyaka rye kwaka ruswa rubanda ku mpamvu izo arizo zowe ryari?

Mu baryi ba ruswa, Kagame nta n'umwe ashobora gutera ibuye: we n'umuryango we, nibo nambawane! Nibo bari ku isonga. Kagame ntashobora gusobanura inkomoka y'ubukungu n'ubutunze bwe, mu gihe gito cyane. K'uburyo yanikiye n'abanyemali n'abanyenganda bose bo mu Rwanda, biyuha akuya kuva muri za 70.

Birazwe ko ibintu byose byo mu Rwanda ari ibya Kagame. Kagame niwe nyiri Crystal Venture nk'uko tubigezwaho n'ikinyamakuru Jeune Afrique yagize umuzindaro na vuvuzela bye. Kandi iyi Crystal Venture niyo mushoramali wa mbere mu Rwanda w'umunyarwanda, mu nzego zose z'ubukungu bw'igihugu. Ni ukuvuga rero amakompanyi manyarwanda hafi ya yose ni aya Kagame, kuva ku ndenge za RwandAir, kugeza ku nganda z'imyumbati, unyuze kuzikora imihanda, n'izindo zose.

N'izi'izitwa ko ari iz'abandi banyarwanda bikorera, twese tuzi kuba uri umunyarwanda ukagira business Kagame atiyinjijemo anyuze muri FPR-DMI Inkotanyi-Crystal Venture, ntibishoboka. Iyo ubyanze, urara nturamuka. Cyangwa uririrwa nturara: arakwica, akagusenyera, wagira amahirwe ugahunga cyangwa akigarurira ibyawe abinyujije mu itekinika rya cyamunara.

Kurya ruswa kwa Kagame kandi, abikorera mu muryango! None se ninde wadusobanurira aho umukobwa we Ange Kagame yavanye amamiliyoni yo kugura amazu muri Amerika? Ninde se wadusobanurira aho umugore we akura amafaranga yo gushora mu mafondasiyo n'andi mabizinesi ko nta kazi kazwi yakoze yahembewe?

Ariko rero iyaba byagarikiragaho gusa: ubu Kagame, nk'uko mushobora kubisoma nyandiko iri hasi aha y'ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongeleza, arashinjwa kunyerereza mu mifuka ye, imfashanyo abanyagihugu baha u Rwanda bibwira ko zije gufasha abaturajye bwarwo. None Kagame Rwabuzisoni koko, arajya hariya akimatsa, agatinyuka agafata ijambo ngo yamagana kurya ruswa? Nabanze we ubwe atange urugero: kandi urugero atanga kugeza ubu n'urw'umuntu usahura ubutitsa ariko ntanyurwe. Kugeza n'aho yahinduye ishyaka ryose agaco k'abajura, abambuzi n'ibisahiranda. None iyo atanga amasomo yo kutarya ruswa ninda aba abwira kandi abanshi mu bazifata ari nawe ubatuma (kuko babikora mu izina ry'ishyaka abereye perezida)?

Retour à l'accueil