Kagame n'abo bafanyije bose guhabya u Rwanda ni abagabo-mbwa: nta yindi nyito twabonera abantu batoteza imfubyi n'abapfakazi!
13 oct. 2017Ndabizi, kubera inyito y'iyi nyandiko, ubu imbwebwe, vuvuzela n'abadishyi, baririza, binube ngo dututse, dusuzuguye umukuru w'igihugu! Icyubahiro kirihabwa, kandi ntikihabwa ku ngufu, kihabwa mu myifatire n'imigenzereze! Ingufu icyo zitanga ni igitinyiro, ariko igitinyiro cya kindi cy'ububwoba bwo kudagadwa imbere y'igisimba. Abantu bagira umushiha, umwaga n'ubugome bagirirwa ubwoba, ariko ntibubahwa. N'ababereka ko babishye, babavumira ku gahera iyo babateye umugongo.
Dukurkije rero imyifatire n'imigenzereze ya Kagame n'abambari be bose muri iyi minsi, nta kuntu tutabita abagabo-mbwa. Ubugabo-mbwa bwabo kandi bukaba buvanze n'ubucucu, ubugome, ubusazi, umutima mucye, kworoha mu mutwe, n'ibindi bisa n'ibi nyine bigaragarira kandi byumvikanira mu myitwarire n'ibikorwa byabo.
Muri iyi minsi Kagame yakangaranyije abanyarwanda n'isi, aho yiyerekana mu isura ye nyayo ari ntirugirimbabazi, rutagirampuhwe! Ubwo yiyerekanye atoteza abana yagize imfubyi n'umukecuru yapfakaje! Yaniyerekanye mu isira ye ya rurarya ntiruhage kuko nk'uko twese tubizi, imbarutso y'iri toteza ryose n'ubushake bwo kunyaga uyu muryango utwawo twose. U Rwanda ntirwigeze rugira umuyobozi w'igisambo, uhora yifuza kwigwizaho imitungo kugeza aho asahura ibya rubanda nka Kagame. Ngirango ni kimwe mu bintu bikomeye amateka azamufataho. Twibukoranye uko byagenze :
1-mbere gato y'uko Kagame arahiza guvernoma ye nshya, inkuru z'ishimutwa rya Diane Rwigara n'umuryango wose wose zatangiye gucicikana hirya no hino. Byavugwaga bashimuswe na polisi.
2-ibinyakamakuru byihutiye kubaza amakuru polisi y'u Rwanda. Polisi yahakanye ko idafite uyumuryango, ko itigeze iwukura mu rugo rwawo, ko ahubwo irimo kuwukoraho iperereza! Ariko ntiyabashije gusobanura impamvu ntawashobora kuwuvugisha, imirongo ya telefone yose idakora. Polisi rero yemezaga uyu muryango uri iwawo.
3-kubera ko abanyamakuru batabashaka kuwubona kuri telefone, bagiye ku irebere ku isoko, ni ukuvuga mu rugo rw'uyu muryango. Barahageze, basanga urugo rw'uyu muryango rugoswe n'abacanyi ba Kagame (niko kazi k'abaGP be), baratera ubwoba, ndetse barabirukana. Bahavuye rero batazi niba uyu muryango uri mu ruro cyangwa udahari.
4-k'umunsi w'irahiza guverinoma ye nshya, nibwo Kagame yakomoje ku izimira ry'uyu muryango aho yatangaje ko hari abanyereza imitungo y'igihugu ngo bakabyigemba, ngo rero n'iyo baba barabaye cyangwa brashatse kuba perezida w'u Rwanda bikabananira ibyo bitabaha ubudahangarwa. Aya magambo yavuganye ikiniga kinshi byumvikanye ko yayavugiraga kuri Diane Rwigara n'umuryango, cyane cyane ko mu ikinamico ryakurikiyeho, uyu muryango wose wafashwe urengwa ngo kunyereza imisoro.
5-icyakuriyeho nk'uko maze kubivuga hejuru ni ikinamico riteye isesemi ryari rigamije kwivana mu kimwaro kuko gahunda za Kagame zo gutsemba uyu muryango zari zaburiyemo. Kuko ishimutwa ry'umuryango wa Rwigara nta kindi ryari rigamije, uretse kwaca imfubyi n'umupfakazi ba nyakwigendera Assinapol Rwigara, noneho Kagame n'umuryango we bakaba bihaye rugali mu kwigaba no kwigabana imitungo y'uyu mu muryango.
Nta kindi! Izindi mpamvu zose leta na polisi yayo batanga ni ibifirano bidafite umutwe n'amaguru k'uburyo n'uruhinja rwavutse ejo rubyibonera! Umuntu akaba yakwibaza n'impamvu bakomeje gufindafinda ayo mafuti, uwo bahinjalika! Ese ntibabona ahubwo ko barimo kwigwizaho ubuhamya bw'ububwa, ubucucu, ubusazi n'ubugome bwabo?
Biratangaje kubona muri guvernoma yose uko yakabaye, nta muntu n'umwe ushobora kuzamura ijwi. Mu madini yose reka da! Mu nteko zishinga amategeko no muri guvernoma hitwa ko higanjemo abategarugoli ngo cwe! Hanyuma barangiza bakikoma interahamwe na guvernoma y'abatabazi - aho mu gihe cyabo nta wigeze akoma ngo atabarize inzirakarengane?