Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ntituzongera kwubika amaso. Ntituzongera kwumvira cyangwa kwubaha amategeko n'abayobozi batatwubaha kandi batwica. Niba tutarenganuwe, tuzahangana twihagarareho kandi twirwaneho.

13 Août 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu murenge wa Gisozi, abaturage barahagarutse bamagana akarengane n'ihohoterwa bakorerwa n'abayobozi, n'abashinzwe umutekano. Dushyigikiye byimazeyo rwose ko rubanda twese twihagararaho mu buryo ubwo aribwo bwose.

Oya ntibibigishobotse! Ntibigishobotse ko dukomeza kwubika imitwe imbere y'abagome bigize akaraha kajye, birirwa badukubita nk'inyamaswa. Aka gasuzuguro ko kwirirwa ducirwa mu maso, turagijwe inkoni nk'amatungo turakarambwe. Ibinyomba bya polisi ihora ishaka kwigira nk'abamalayika kandi ari amashitani ruharwa nabyo turabirambiwe.

Twarihangannye bihagije. Ubu rero amazi yarenze inkombe, ahubwo mwitegure umwuzure uzabakunkumukana vuba haha! Eeee! Mwibira iki se? Ko tuzahora twubitse amaso nk'intama? Ko inkoni zanyu n'ubugome butagira urugero bizadukangaranya bikaducecekesha? Reka da! Tumaze imyaka n'imyaniko dukubitwa buri munsi, muducira mu maso, mutubuza epfo na ruguru! Bigomba guhagarara!

Mwananiwe kwisubiraho ahubwo murashyekerwa: aka karenga n'ihohoterwa bya buri munsi, tuzabihagalika ubwacu. Mu buryo ubwo aribwo bwose.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Mukomere 15/08/2017 00:45

Nibyo ni ukwishyira hamwe dukirwanaho,
Igihe DASSO, INKERAGUTABARA zirimo guhohotera umuntu twese tugahagurukira rimwe tukamutabara. Akarengane na Ruswa bigomba gucika mu Rwanda.

Ingoboka 15/08/2017 08:49

Si ukumutabara gusa. Iyo ngegera y'umudaso cg y'inkeragutabara, igomba nayo gukubitwa ikumvishwa.